Nta kintu na kimwe cyatuma Imana ikureka - Papa Leo XIV ku mfungwa

Iyobokamana - 11/06/2026 10:15 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta kintu na kimwe cyatuma Imana ikureka - Papa Leo XIV ku mfungwa

Mu ruzinduko yagiriye muri gereza ya Brians 1 muri Espagne, Papa Leo XIV yagejeje ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku mfungwa, azibutsa ko amakosa umuntu yakoze atari yo asobanura uwo ari we cyangwa uko ubuzima bwe buzarangira. Yabwiye abafunzwe ko Imana ikomeza kubakunda uko bari kose, kandi ko buri wese afite amahirwe yo gutangira ubuzima bushya.

Mu gihe abantu benshi bafata gereza nk’ahantu hataba ibyishimo, ndetse ko uriyo ibyishimo bya biba byararangiye burundu, Papa Leo XIV yagaragaje ko no mu bihe bikomeye cyane umuntu ashobora gukomeza kubona urukundo rw’Imana n’icyizere cy’ejo hazaza.

Kuri uyu wa Gatatu, ubwo yari mu ruzinduko rw’ubutumwa muri Espagne, Papa yasuye gereza ya Brians 1, ahura n’imfungwa ndetse azigezaho ubutumwa bwuzuye ihumure, imbabazi n’icyizere.

Yabwiye abafunze ko Imana ibakunda uko bari kose, kandi ko ibararikira kuba abantu beza kurushaho. Yagize ati: “Imana irabakunda uko muri, ariko inashaka ko mwarushaho kuba beza. Kuba umuntu cyangwa Umukirisitu ntibisobanuye kudakora amakosa, ahubwo bisobanuye kugira ubushobozi bwo kwisubiraho, kwicuza, gukosora ibyo wakoze no kubabarira.”

Inkuru dukesha ikinyamakuru Vativan News iviga ko, Papa Leo XIV yibukije imfungwa ko n’ubwo zaba zarakoze amakosa akomeye, ayo makosa atagomba kuba ikirango cy’ubuzima bwazo bwose.

Yasobanuye ko agaciro k’umuntu katava ku byo yakoze cyangwa ku makosa yaguyemo, ahubwo gaturuka ku kuba yararemwe kandi agakundwa n’Imana.

Ati: “Buri muntu afite agaciro kuko Imana yamushatse, ikamurema kandi ikamukunda. Nta kintu na kimwe gishobora gutuma Imana ikureka.”

Aya magambo yakiriwe nk’isoko y’ihumure ku mfungwa nyinshi zibaho ziremerewe n’agahinda, ukwicuza no kuba kure y’imiryango yazo.

Papa yemeye ko ubuzima bwo muri gereza bugoye, cyane cyane ku bantu baba bababazwa no kuba kure y’ababo cyangwa bagaterwa intimba n’ibyo banyuzemo. Ariko yabasabye kutemera ngo kwiheba n’agahinda bibatsinda.

Ati: “Iyo mwumva mwarataye agaciro cyangwa mukumva ko ubuzima butakigira icyo bumaze, nimwunamure amaso yanyu murebe Uhoraho ukomeza kubereka urukundo rwe no kubaba hafi.”

Yashimangiye ko urukundo rw’Imana rutagabanuka bitewe n’ibyabaye mu buzima bw’umuntu, ahubwo rukomeza kumuherekeza no mu bihe by’umwijima.

Papa Leo XIV yifashishije inyigisho za Mutagatifu Augustin, agaragaza ko amateka mabi umuntu yanyuzemo adakwiye kumwambura icyizere cy’ejo hazaza.

Yagize ati: “Iyo umuntu yiringiye ubuntu bw’Imana kandi akemera kuyoborwa na bwo, asanga ibyabaye kera bitamucira urubanza ahubwo bimufasha gufata ibyemezo bishya no guhindura ubuzima bwe.”

Yasabye imfungwa guha Imana umwanya mu mitima yazo no kwemera ko urukundo rwayo ruziyobora intambwe zazo.

Mu butumwa bwe, Papa yashimangiye ko n’ubwo imfungwa zifungiye inyuma y’inkuta n’inzugi zifunze, hari icyizere fikomeye kidashobora gukumirwa n’urukuta urwo arirwo rwose.

Yavuze ko Imana ikomeza kuvugana n’umuntu mu mutima we kandi ikomeza kumutegereza ngo ayihe umwanya mu buzima bwe. Ati: “Mukomeze kurota inzozi Imana ibarotera kandi muyemerere kongera kubatangiza ubuzima bushya.”

Yasoje ubutumwa bwe atura izi imfungwa uburinzi bwa Bikira Mariya, anazisabira umugisha wa gishumba wa Kiliziya. N’ubwo aya magambo yavugiwe muri gereza, ubutumwa bwa Papa Leo XIV bureba buri wese.

Yibukije ko nta muntu ugomba kuhagarikirwa ubuzima n’amakosa yakoze, ngo ahore yicira urubanza, ko nta na rimwe igihe kiba cyararenze kugira ngo umuntu yisubireho, kandi ko urukundo rw’Imana ruhora rwiteguye kwakira no kuzamura uwaguye.

Mu isi irangwa n’imanza no gucibwa intege, ubutumwa bwe bwasize isomo rikomeye ko agaciro k’umuntu katagenwa n’aho ageze cyangwa n’amakosa yakoze, ahubwo gaturuka ku rukundo Imana imufitiye rutajya rushira.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...