“Irazubiza” ni indirimbo yubakiye ku butumwa bw’icyizere, ikaba yibutsa umuntu uri mu gihe cy’agahinda, kwiheba cyangwa gucika intege ko atagomba kureka gusenga, kuko Imana ishobora gusubiza amasengesho ye mu gihe cyayo.
Ubutumwa bw’iyi ndirimbo bujyana n’inkuru ivugwa mu gitabo cya mbere cya Samweli, igice cya mbere, aho havugwa Hana wari warabuze urubyaro, akababazwa cyane n’iyo mimerere ariko agakomeza gutabaza Imana.
Hana yagiye imbere y’Imana ashenguwe n'agahinda, ayisezeranya ko naramuka ahawe umwana w’umuhungu, azamwegurira Imana kugira ngo ayikorere iminsi yose y’ubuzima bwe. Imana yumvise gutaka kwe, iza kumuha Samweli, maze wa mwana aba umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu mateka y’ubwoko bw’Imana.
Ni muri uwo murongo La Promesse Choir yashingiye ubutumwa bw’indirimbo yabo nshya “Irazubiza”, ishishikariza abantu kudacika intege igihe batabonye igisubizo ako kanya, ahubwo bagakomeza kwegera Imana.
Izerimana Jean de Dieu uzwi nka Jado, wanditse iyi ndirimbo, yabwiye inyaRwanda ko yayanditse agamije gutera abantu imbaraga no kubibutsa ko n’iyo ikigeragezo cyaba gikomeye, umuntu adakwiye guhagarika gutabaza Imana.
Ati: “Nshaka kwereka abantu ko nta kigeragezo Imana itakuraho, ahubwo buri gihe umuntu agomba guhora atabaza Imana, kuko irasubiza.”
Ni ubutumwa bujyanye n’amagambo Yesu yavuze mu Ivanjili ya Matayo 7:7 agira ati: “Musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa.”
Kuri Jado, aya magambo akwiye kuba isoko y’imbaraga ku muntu wese uri mu bihe bikomeye, yaba ahanganye n’ikibazo cy’umuryango, ubuzima, ubukene, kubura akazi, gutegereza igisubizo cyangwa ikindi kigeragezo kimutera gucika intege.
Avuga ko hari igihe umuntu ashobora kugera aho yumva nta mbaraga agifite zo gukomeza, ariko ko ari muri ibyo bihe cyane cyane akwiye kongera kwegera Imana.
“Igihe wihebye, ucogoye, jya wihererana Imana. Irasubiza,” ni ubutumwa bukomeye La Promesse Choir ishaka kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo.
La Promesse Choir yatangiye umurimo wayo mu mwaka wa 2017, ifite intego yo gusakaza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo no gufasha abantu kurushaho kumenya Imana.
Yatangiye mu 2017 ari itsinda rito kandi rifite ubushobozi buke, ariko ko uko imyaka yagiye ishira bagiye kubona imbaraga n’abantu babafasha gukomeza uwo murimo. Intego yabo ari ugusakaza ubutumwa bwiza kugira ngo abantu benshi bamenye Imana.
Kuva ryashingwa, iri tsinda ry’abaramyi ryashyize imbere intego yo gukoresha impano y’umuziki mu kwamamaza ubutumwa bwiza, cyane cyane ubutumwa bwo kwizera, gukomeza abantu no kubibutsa urukundo rw’Imana.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA CHORALE LA PROMESSE
