Mu
kiganiro cy’iminota 29 n’amasegonda 14’ yatambukije ku muyoboro wa Youtube,
Murava yavuze ko urukundo bafitanye rukomeje kuba ruhamye ndetse ko ubuzima
bwabo bw’umubano bwifashe neza, nubwo umugabo we afungiye by’agateganyo.
Bishop
Gafaranga yafunzwe ku wa 23 Gicurasi 2025, akatirwa gufungwa iminsi 30
y’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamata mu Karere ka Bugesera, mu gihe
ategereje kuburana ku byaha akurikiranyweho.
Mu
magambo yuzuyemo amarangamutima, Annette Murava yavuze ko ari kumwe n’abandi
bantu barimo guca mu bihe bigoye, ariko yemeza ko we n’umugabo we barushaho
gukomera.
Yagize
ati “Icya mbere, turakomeye tumeze neza. Ndabizi ko abantu mudukunda mushobora
kuba hari ibyo mwabonye bigiye bitandukanye, ariko tumeze neza kubera ko hari umuririmbyi
wavuze ngo ‘ubwo umwami Yesu ankunda ndi amahoro’. Rero turakomeye.”
Murava
yakomeje avuga ko nubwo hari amakuru yagiye atangazwa avuga ko urugo rwabo
rufite ibibazo, we abona ari ibihuha bigamije kubasenya.
Yagize
ati: “Mu by’ukuri nta kibazo dufite nk’uko mwabitekereje. Ibindi bindi,
niteguye kuzicarana nawe hano anyicaye iruhande tukabaganiriza. Kuko rimwe na
rimwe iyo uri wenyine wenda nka hano kuri ‘Camera’ ugomba kuba uri kumwe n’undi
muntu uba wumva nyine hari ikintu kiri kubura, ariko nababwira ko hari byinshi
tuzaganira mu gihe azaba ahari.”
Murava
kandi yanenze bikomeye abantu batangaje amakuru y’ibinyoma ku mubano wabo,
abasaba gutandukanya imikorere y’itangazamakuru n’ukuri ku buzima bw’abantu.
Yagize
ati: "Niba nta kiganiro twari twagirana, ukaba ushobora kumara isaha yose uvuga
cyangwa se kandi ntarigeze nkuganiriza, Bishop Gafaranga atarigeze akuganiriza,
ariko ukaba ufite ikintu uri kuvuga. Ntiturahura, wenda n'ishusho yawe n'isura
yawe nshobora kuyibona muri iki gihe, irebe rero niba ushobora kuba wamara
isaha ufite ikintu cyo kuvuga, utabwiwe na nyiracyo, utabizi,
utabihagazeho..."
Yatangaje
ko mu gihe cya vuba azakorana ikiganiro na Bishop Gafaranga bakabwira abantu
ukuri k’ubuzima bwabo, nk’uko basanzwe babikora kuri YouTube.
Ku
mbuga nkoranyambaga ze, Annette Murava ntasiba kugaragaza urukundo n’icyifuzo
cyo kongera kuba hafi y’umugabo we. Aherutse kwandika kuri Instagram amagambo
agira ati: “Imana iri muri iyi nkuru. Isengesho ryanjye, umutima wanjye
n’ibitekerezo byanjye biri kumwe nawe.”
Gusa
nubwo akomeje gushimangira ko nta kibazo afitanye n’umugabo we, ni we ubwe
wareze Bishop Gafaranga ku wa 29 Mata 2025, amushinja kumukubita amavi mu nda
no kumuniga kugeza ataye ubwenge.
Yabwiye
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko asanzwe ahohoterwa n’umugabo we,
haba mu magambo no mu bikorwa, by’umwihariko mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.
Mu
gihe hataramenyekana igihe urubanza ruzatangirira mu mizi, Annette Murava we
akomeje kugaragaza ko agifitiye urukundo rukomeye umugabo we, kandi yiteguye
gukomeza kumuba hafi.
Annette
Murava yavuze ko nta kibazo afitanye n’umugabo we, Bishop Gafaranga, ndetse
yizeye ko mu gihe cya vuba bazongera gutaramana
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYA ANNETTE MURAVA AGARUKA KURI BISHOP GAFARANGA