Nta Ebola iri mu Rwanda - Padiri Prof. Walter yahumurije abazitabira Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS

Amakuru ku Rwanda - 07/07/2026 2:31 PM
Share:

Umwanditsi:

Nta Ebola iri mu Rwanda - Padiri Prof. Walter yahumurije abazitabira Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS

Mu gihe hasigaye iminsi 26 ngo u Rwanda rwakire ku nshuro ya mbere mu mateka ya Afurika Kongere Mpuzamahanga ya SIGNIS (SIGNIS World Congress 2026), Perezida wa SIGNIS muri Afurika akaba n'Umuyobozi wa Komite Nyafurika ishinzwe gutegura iyi nama, Padiri Prof. Walter Chikwendu Ihejirika, yahumurije abazayitabira, abizeza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye kandi ko nta mpamvu bafite yo guhangayikishwa n'icyorezo cya Ebola.

Aganira na Vatican News, Padiri Prof. Walter yavuze ko hari bamwe mu bamaze kwiyandikisha kuzitabira iyi kongere bagaragaje impungenge batewe n'amakuru y'icyorezo cya Ebola kiri mu bice bimwe bya DRC. Yashimangiye ko izo mpungenge zidakwiriye kuba impamvu yo kudasura u Rwanda kuko nta Ebola ihari.

Ati: "Nta Ebola iri mu Rwanda. U Rwanda rufite uburambe n'ubushobozi bwo gukurikirana no gukumira ibyorezo. Inzego z'ubuzima zaho zikorana bya hafi n'imiryango mpuzamahanga kugira ngo umutekano w'abaturage n'abashyitsi ugume ku rwego rwo hejuru."

Padiri Prof. Walter yavuze ko imyiteguro ya SIGNIS World Congress 2026 igeze kure, aho Komite Nyafurika ishinzwe kuyitegura ifatanyije na Komite yo mu Rwanda yamaze gutegura buri kintu kizafasha abazayitabira kwakirwa neza kuva bageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kugeza basubiye mu bihugu byabo.

Yavuze ko hashyizweho gahunda zirimo kwakira abashyitsi, kubafasha mu ngendo, kubacumbikira no kuborohereza muri gahunda zose z'iyi kongere, kugira ngo bazagire ibihe byiza, ndetse babashe kumenya u Rwanda na Kiliziya Gatolika yo mu Rwanda.

Yagize ati: "Twiteguye kwakira neza intumwa ziturutse hirya no hino ku isi. Turifuza ko bazatahana isura nziza y'u Rwanda n'Afurika, ndetse bakazibuka urugwiro n'ubwitange bazasangayo."

Iyi kongere mpuzamahanga izabera muri Hoteli Sainte Famille i Kigali kuva ku wa 3 kugeza ku wa 8 Kanama 2026. Izaba ari ubwa mbere Afurika yakiriye iyi nama ihuza abanyamwuga Gatolika bakora mu itangazamakuru n'itumanaho baturutse hirya no hino ku isi.

Komite ishinzwe gutegura iyi nama yatangaje ko kugeza ubu abantu 261 baturutse mu bihugu 34 byo ku migabane itanu ari bo bamaze kwemeza ko bazitabira iyi kongere.

Afurika ni yo ifite abazayitabira benshi, aho izahagararirwa n'abantu 192, igakurikirwa na Aziya ifite 32, u Burayi bukagira 19, Amerika ikazana 17, mu gihe Oseyaniya izaba ihagarariwe n'umuntu umwe.

Mu bihugu bifite umubare munini w'abazitabira harimo Nigeria ifite 37, Kenya 30, Tanzania 25, RDC 12, Cameroun 12, u Buhinde 11, mu gihe u Rwanda nk'igihugu kizakira iyi nama ruzaba ruhagarariwe n'abantu 8.

Mu bazitabira iyi kongere harimo kandi Abakaridinali babiri, Abepiskopi bane, Abapadiri 86, Ababikira 63 n'Abalayiki 106, bigaragaza ko izahuza inzego zitandukanye zigize Kiliziya Gatolika ku isi.

SIGNIS World Congress 2026 izitabirwa n'abanyamakuru Gatolika, abakora kuri radiyo, televiziyo, ibinyamakuru n'imbuga za interineti, abakora filime n'amashusho, abarimu n'abashakashatsi mu itangazabumenyi, abayobozi ba Kiliziya n'abahagarariye Vatican, ndetse n'urubyiruko rukora cyangwa rwiga ibijyanye n'itangazamakuru n'itumanaho.

Mu minsi itandatu izamara, abazayitabira bazungurana ibitekerezo ku ruhare rw'itangazamakuru mu iyogezabutumwa, ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rigezweho, ubunyamwuga mu itangazamakuru Gatolika n'uburyo itumanaho ryafasha Kiliziya gukomeza kugeza Inkuru Nziza ku bantu bo hirya no hino ku isi.

Kwakira iyi kongere i Kigali bifatwa nk'icyizere gikomeye Kiliziya Gatolika ku isi yagiriye u Rwanda, ndetse bikaba ari amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwarwo mu kwakira inama mpuzamahanga no gukomeza kwigaragaza nk'igihugu gifite umutekano, ibikorwa remezo bigezweho n'ubunararibonye mu gutegura ibirori n'inama zihuza abantu baturutse mu bice bitandukanye by'isi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...