Mu mukino APR FC yatsinzemo Mukura VS ibitego 3-0, ni bwo umunyezamu Ruhamyakiko Yvan yakinnye umukino we wa mbere muri shampiyona y'uyu mwaka muri APR FC nyuma yaho asimbuye Hakizimana Adolphe wagiriye imvune muri uwo mukino.
Uyu munyezamu ukiri muto yatangaje ko iyi ari intangiriro nziza kuri we ndetse yiteguye gukomerezaho akagira umusaruro mwiza biturutse ku mahirwe yabonye muri uwo mukino ndetse no kutinjizwa igitego na kimwe na ba Rutahizamu ba Mukura VS.
Yagize ati: "Ndashimira Imana ku byo imaze kunkorera, ngiye gukomeza gukora kandi ndizera ko n'ibindi byiza bizaza. Niyo mpamvu turi ikipe ikomeye, dukora ibyo benshi batekerezaga ko bitashoboka."
Abajijwe kuri 'Derby' y'umukino Rayon Sports izakiramo APR FC, Ruhamyankiko yavuze ko ari umukino ukomeye kandi wa mbere mu Rwanda gusa yemeza ko nta bushobozi Rayon Sports ifite bwo gutsinda APR FC.
Yagize ati: "Ni umukino wa mbere mu Rwanda ariko ni umukino utworohera kandi dutsinda, kuko mu myaka ibiri ishize ntiradutsinda. Kuvuga ko yadutsinda byaba bigoye cyane."
Uyu munyezamu umaze gukina umukino umwe muri iyi shampiyona, yongeyeho ko Rayon Sports bazayitsinda ibitego 3-0. Ati "Turayirusha kuko duhora tuyitsinda ibitego bitatu cyangwa bine, ni urucabana igiye kongera kubirya. Tuzayitsinda nka 3-0."
Rayon Sports yagaruye Aziz Bassane irakira APR FC kuri uyu wa Gatandatu saa 18:00 muri Stade Amahoro mu mukino w'umunsi wa 29 wa BK Pro League.
Mu mukino itanu iheruka guhuza aya makuipe muri Shampiyona, APR FC yatsinzemo imikino 2, banganya 3. Gikundiro iheruka gutsinda Gitinyiro muri Shampiyona tariki ya 12 Gashyantare 2023 igitego 1-0.
Umunyezamu Ruhamyankiko Yvan yatangaje ko nta bushobozi Rayon Sports ifite bwo gutsinda APR FC
