Nta birenze! Padiri Uwimana ku kizungerezi yifashishije mu ndirimbo isoje intambara yari imaze iminsi 388

Iyobokamana - 01/10/2026 10:22 AM
Share:
Nta birenze! Padiri Uwimana ku kizungerezi yifashishije mu ndirimbo isoje intambara yari imaze iminsi 388

Nyuma y’umwaka n’iminsi 23, ni ukuvuga iminsi 388, Padiri Jean François Uwimana yongeye gushyira hanze indirimbo nshya, nyuma y’igihe kinini ari mu ntambara n’abatunganya umuziki yashinjaga gutinza ibihangano bye, ibintu byamuteranyaga n'abakunzi be.

Padiri Uwimana akunzwe mu ndirimbo zirimo "True Life", "Loved-You", "Umuriro", "Nyirigira" na "Yaratsinze". Ni Padiri wa Diyosezi Gatolika ya Nyundo, ariko ari kuminuza i Burayi. Kuva mu myaka 4 ishize ni "Umuyobozi wa Roho" muri Paruwasi St Elisabeth yo mu Mujyi wa Erfurt mu Budage.

Umuziki we wibanda ku njyana zikunzwe n'urubyiruko zirimo Hiphop, Reggae, Afrobeat, n'izindi. Mu nshingano nyinshi afite muri Kiliziya Gatolika afatanya n'ishuri, ntabwo ajya atera umugongo umuziki, gusa akunze gutenguhwa n'abatunganya indirimbo.

Indirimbo nshya yise “Umwami Wanjye” yasohotse kuri uyu wa 1 Ukwakira 2026, ikaba iri mu njyana ya Afrobeat. Yashyizweho ibiganza n'aba Producer b'abahanga dore ko amajwi yayo yakozwe na Popieeh, naho amashusho atunganywa na Director DUDEstin Levis.

Ni indirimbo idasanzwe kuko imeze neza nk'iz'abarokore, ni ukuvuga abaririmbyi bo mu madini ya Gikristo, mu gihe yari amenyerewe mu zikoreshwa muri Kiliziya Gatolika. Ije ikenewe kuko Padiri Uwimana yari amaze igihe yishyuzwa indirimbo n'abakunzi b'umuziki we.

Padiri Uwimana yaherukaga gushyira hanze indirimbo ku wa 8 Nzeri 2025, ubwo yasohoraga “Mubyeyi Ugirira Bambe”, yakoranye na 'Rwanda Catholic All Stars Junior'. Yakiriwe neza, kuko imaze kurebwa n’abarenga 243,000 kuri YouTube mu mwaka umwe.

Mu gihe cy'iminsi 388 yari amaze adashyira hanze indirimbo nshya, Padiri Uwimana yakunze kugaruka ku kibazo cy’abaproducer yashinjaga kumutenguha bagatinda kumurangiriza ibihangano, ntibubahirize igihe babaga bavuganye kandi yarabaga yarabishyuye.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda TV ku wa 15 Nzeri 2026, ubwo yari ageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kiri i Kanombe, Padiri Uwimana yavuze ko yari aje mu kiruhuko ariko akaba yaranateganyaga gukurikirana ibihangano bye bitararangira.

Yagize ati: “Naje mu kiruhuko, narangiza nkasubira ku ishuri. Naje no kureba aba Producer batarangiza indirimbo zanjye kugira ngo ndebe uko nazishyira ku murongo, nkatangira gukora izindi.”

Mu kababaro kenshi n'ifuhe ku badindiza umuziki we, yavuze ko hari umuproducer wamubwiye ko ibikoresho byahiye, undi akavuga ko bamwibye imashini, ariko ko hari ubwo asanga ibyo asobanurirwa bidahuye n’ukuri. 

Ati: “Hari uwambwiye ko byahiye, undi ambwira ko bamwibye mashini. Ikintu gitangaje ni uko harimo Abakristu, ariko iyo urebye neza usanga atari bo.”

Mu kumvikanisha uburemere bwo gutinza ibihangano bye, Padiri Uwimana yavuze ko ari ibishoboka yabanyuzaho akanyafu kuko bamuhemukiye cyane. Yavuze ko akeka ko bamutenguha kuko bazi ko ari Padiri atajya kubarega cyangwa ngo abatamaze.

Kuri ubu yiyunze n'abakunzi be kuko yashyize hanze indirimbo nshya "Umwami wanjye". Igaragaramo umukobwa muto w'ikimero wo mu Budage, ibintu byakuruye amatsiko ya benshi bitewe n’uburanga bwe no kuba yaritwaye neza mu mashusho y’iyi ndirimbo.

Padiri Uwimana yavuze ko nta mpamvu yihariye ikomeye iri inyuma yo guhitamo uyu mukobwa, ahubwo ko uwo mwali ari umwe mu bakristu be mu Budage kandi akaba yarifuje ko bagaragara hamwe muri iyi ndirimbo ibyinitse yise "Umwami Wanjye".

Yagize ati: “Nta birenze [ni ibintu bisanzwe], ni umwe mu bakristu banjye, nta birenze! Kandi kuko nari maze igihe nta kantu mbatamo, ubwo bagombaga kuza ari sawa sawa!”

Ku bijyanye no gukora indirimbo iri mu njyana ya Afrobeat ndetse ikumvikana nk’iyiganjemo ururirimbo rukoreshwa mu nsengero, yavuze ko akora injyana zitandukanye. Ati: “Nkora injyana nyinshi, ubwo iyi nyine ni yo yari iri hafi.”

Yavuze ko umuziki atawufata nk’umwuga wa mbere mu buzima bwe, ahubwo awukoresha nk’uburyo bwo kwishimisha no kugeza ubutumwa bwiza ku rubyiruko, mu gihe umurimo w’ubupadiri ari wo ashyira imbere.

Padiri Uwimana umaze imyaka 14 ari umusaseridoti mu gihe mu ntangiriro hari abamutegaga iminsi bakavuga ko atazaramba mu Bupadiri, yavuze ko afite gahunda yo gukomeza gukora indirimbo mu njyana zitandukanye anateguza iziri mu rurimi rw’Ikidage.

Padiri Uwimana ukunzwe mu ndirimbo zirimo "Umuriro" yakoranye na Ama G The Black, ari kubarizwa mu Rwanda muri iyi minsi aho ari mu biruhuko. Yasabye abakunzi b’umuziki we kwishimira indirimbo nshya no kuyibyina mu rwego rwo guhimbaza Imana.

Padiri Uwimana yashyize hanze indirimbo nshya "Umwami Wanjye" yifashishijemo umukristo we mu Budage

Padiri Uwimana ni Umuyobozi wa Roho muri Paruwasi St Elisabeth yo mu Mujyi wa Erfurt mu Budage

REBA INDIRIMBO NSHYA "UMWAMI WANJYE" YA PADIRI UWIMANA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...