Kuri uyu wa Gatandatu saa Cyenda kuri Stade Umuganda ni bwo ikipe ya Rutsiro FC irakira APR FC mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2025.
Mbere y’uko ukinwa, InyaRwanda yaganiriye na Perezida w’iyi kipe yo mu karere ka Rutsiro, Nsanzineza Ernest, avuga ko nta mbaraga nyinshi bashyize mu kuwutegura ndetse ko ari umukino usanzwe.
Yagize ati: ”Nta bidasanzwe twakoze, ahakorerwa umwiherero ni ha handi. Ibyo tuba tubara ni ukureba ko twatsinda cyangwa tukanganya naho ubundi nta bintu byinshi twashyize kuri uyu mukino. Ni umukino tubara ko ari usanzwe nta bindi”.
Yavuze ko batangiye nabi shampiyona ariko ko babona hari aho ikipe iva naho igana. Ati: ”Ntabwo twatangiye neza ikirimo nyine ni uko tutashoboye kubona amanota ku gihe ariko uyu munsi twebwe tubona ko hari aho ikipe iva n'aho ijya”.
Nsanzineza Ernest yavuze ko batigeze batega imikino umutoza wabo Bizumuremyi Radjab nk'uko byari byavuzwe ndetse ko bakimufiye icyizere 100%. Ati: ”Nta byigeze biba nababyanditse sinzi impamvu babyanditse. Umutoza wacu ntabwo twigeze tumutega imikino turacyamufitiye icyizere 100%.”.
Yasabye abafana kuzajya gushyigikira ikipe kuko ari cyo baba babitezeho, gusa avuga ko kuri ubu binagoye kubibasaba bijyanye n’umusaruro barimo barabona. Yavuze ko icyo bashaka ari uko bazabigarurira bivuye mu bikorwa.
Kugeza ubu Rutsiro FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’inota rimwe n’umwenda w’ibitego 6. Mu mikino irindwi iheruka kuyihuza na APR FC, banganyijemo umwe naho ikipe y’Ingabo z’igihugu itsindamo itandatu.

Perezida wa Rutsiro FC yavuze ko nta byinshi bashyize mu mukino bazakinamo na APR FC
