Nta 'band', nta n’umuhanzi! Isura nshya y'ibitaramo biri kwizihira bikomeye abakunzi b'umuziki

Imyidagaduro - 02/10/2026 8:26 AM
Share:

Umwanditsi:

Nta 'band', nta n’umuhanzi! Isura nshya y'ibitaramo biri kwizihira bikomeye abakunzi b'umuziki

Abantu hirya no hino ku Isi batangiye gukunda uburyo bushya bwo kwishimira umuziki, aho gutegereza abahanzi cyangwa amatsinda y’abaririmbyi ku rubyiniro, bo ubwabo bateranira hamwe bakaririmba indirimbo zizwi.

Muri ubu buryo buzwi nka ‘one-day choir’ cyangwa ‘pop-up choir’, abantu baterana ahantu hamwe, bakigishwa indirimbo mu gihe gito, hanyuma bakayiririmbira hamwe nta n’umwe usabwe kuba umuhanga mu kuririmba.

Mu mujyi wa Hong Kong, abantu barenga 500 buzuye inzu y’ibitaramo mu gitaramo cyari cyagurishije amatike yose [Sold Out]. 

Astrid Jorgensen, wahoze ari umwarimu w’umuziki mu mashuri yisumbuye akaba ari na we washinze Pub Choir, yamaze iminota 90 yigisha abo bantu kuririmba indirimbo “September” ya Earth, Wind & Fire. Nyuma yo kuyitoza, abo bantu bose bayiririmbiye hamwe, bituma igitaramo kirangira mu byishimo byinshi.

Jorgensen yabwiye CNN ko abantu badashaka gukomeza kuba abo kumva umuziki gusa, ahubwo ko na bo bifuza kugira uruhare mu kuwukora. Yatangiye gutegura ibitaramo nk’ibi mu 2017, ubwo yateguraga igikorwa cya mbere mu kabari ko muri Australia cyitabiriwe n’abantu 70 gusa.

Kuva icyo gihe, Pub Choir yavuye mu tubari igera mu bice bitandukanye by’Isi, aho Jorgensen amaze kwigisha ibihumbi n’ibihumbi by’abantu kuririmba indirimbo zitandukanye, zirimo “I Want It That Way” ya Backstreet Boys na “Africa” ya Toto.

Muri ibi bitaramo, nta kizamini cyo kumenya niba ushoboye kuririmba, nta n’igihe kirekire umuntu asabwa kubigiramo uruhare. Umuntu agura itike gusa akinjira.

Jorgensen avuga ko n’ijwi ridasanzwe ryemewe, ndetse ko nta kibazo kuba umuntu atabasha gufata indirimbo neza.

Mu gitaramo, abitabiriye bahitamo niba baririmba amajwi yo hasi, hagati cyangwa hejuru. Aya majwi atatu ahurizwa hamwe akabyara umwimerere w’indirimbo urimo amajwi atatu ahuje.

Jorgensen kandi akoresha uburyo bworoshye bwo gufasha abantu kumenya uko baririmba, akabihuza no gusetsa ndetse no kuganiriza abitabiriye, ku buryo igikorwa kiba nk’igitaramo kivanzemo urwenya.

Mu gutangiza kimwe mu bitaramo, yabwiye abitabiriye kwibagirwa akanya gato ibibazo bibahangayikishije, akabasaba ko inshingano yabo ari ukugerageza kwishima.

Ubu buryo busa n’ubukomeje gukundwa n’abantu benshi, cyane cyane abashaka akanya ko kuruhuka no kwishimisha.

Pub Choir iri mu rugendo runini kurusha izindi yakoze, aho iri gusura imijyi itandukanye yo muri Aziya mbere yo kwerekeza mu Burayi. Jorgensen avuga ko muri uyu mwaka azigisha abarenga 70,000.

N’abandi batangiye gukurikiza ubu buryo

Muri Singapore, itsinda rya Sing Song Social Club riterana buri gihe, mu gihe muri Toronto muri Canada hari Choir! Choir! Choir!, itsinda rivuga ko abitabiriye ibitaramo byaryo ari bo baba bagize igitaramo ubwacyo. Iri tsinda riri kuzenguruka Canada ndetse n’imijyi irenga 20 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Hari kandi Gaia Music Collective yo mu mujyi wa New York, itegura ibitaramo by’abantu bashobora kuza kuririmba umunsi umwe gusa. Ubu iri mu rugendo ruzayigeza mu Burayi, Canada, Amerika na Mexico.

Arla Good, umwe mu bayobozi ba SingWell Project, umuryango mpuzamahanga ukora ubushakashatsi ku kamaro ko kuririmbira hamwe, yavuze ko ubu buryo bwo guterana, kwigishwa indirimbo n’abantu bataziranye, bakaziririmbira hamwe mbere yo gutaha, bukomeje gukura mu kwamamara. Avuga ko umuntu adakeneye kuba umuririmbyi mwiza kugira ngo yishimire ibi bitaramo.

Pauline Wong, umwe mu bitabiriye igitaramo cya Pub Choir cyabereye muri Hong Kong, yavuze ko ubusanzwe atari umuntu uririmba cyane, ariko ko muri ibi bitaramo bitaba ari ikibazo. Yavuze ko asanzwe aririmba cyane cyane muri karaoke, ariko ko icyo yari agamije muri iki gitaramo ari ukwishimisha.

Mu gihe cy’ibitaramo, Jorgensen asaba abantu gushyira telefoni zabo ku ruhande kugira ngo bibande ku kuririmba no gusabana. Yavuze ko abantu bakunze gufata amashusho y’ibitaramo ariko ntibazongere kuyareba, bityo akabasaba kubanza kwishimira ibiri kuba aho kwibanda kuri telefoni.

Jorgensen kandi asanga kuba abantu bamara igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no kureba ibintu kuri telefoni bituma barushaho gukenera ibikorwa bibahuza mu buzima busanzwe.

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko kuririmba bishobora kugira uruhare mu gutuza umubiri no gutanga imyitozo yoroheje.

Kuririmbira mu itsinda na byo bishobora gufasha kuzamura akanyamuneza kurusha kuririmba umuntu ari wenyine, ndetse bikagira uruhare mu guhuza abantu.

Good avuga ko kuririmba bisaba gukoresha imikaya myinshi yo mu maso no mu muhogo, kandi iyo abantu babikorera hamwe, usanga bahuza n’imigendere yabo ndetse n’imyuka bahumeka.

Ibi bituma abantu bagira ibyiyumvo byo kuba igice kimwe n’abandi, aho buri wese yumva ko ari umwe mu bagize itsinda. Kuri Good, kuririmba byahoze ari bumwe mu buryo abantu bakoreshaga mu mateka kugira ngo bahuze imbaraga kandi bagirane umubano.

Ariko uko imyaka yagiye ishira, umuziki watangiye gutandukanya cyane abawukora n’abawumva, ku buryo kuririmba byagiye bifatwa nk’igikorwa cy’abafite impano yihariye.

Ubu buryo bushya bwo kuririmbira hamwe busa n’uburi gufasha abantu kongera kugira uruhare mu muziki, aho kuba abawumva gusa.

Kandi kuba abantu bashobora guterana, bakaririmba hamwe ndetse bakishimana nubwo baba batabasha gufata amajwi neza, ni kimwe mu bishobora gusobanura impamvu ubu buryo bukomeje gukundwa mu bice bitandukanye by’Isi.


Hari gukoreshwa uburyo bushya bwo gutaramira abantu, nta band nta n'umuhanzi uhari


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...