Uyu mukinnyi yabyerekanye binyuze amashusho yashyize ku mbuga nkoranyambaga mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata 2026.
Aya mashusho agaragaraza yambika impeta umukunzi we amusaba kumubera umugore undi nawe akabyemera yayaherekesheje amagambo agira ati: ”Birantangaza cyane kuba buri umwe Imana yaramuhitiyemo undi”.
Yanashyizeho ijambo ryo muri Bibiliya riboneka muri Yakobo 1:17 rigira rit: ”Impano nziza yose itunganye ituruka mu ijuru.”
Nshuti Innocent na Uwase Nice bamaze igihe bakundana ndetse bagiye bakunda kugaragaza iby’urukundo rwabo binyuze ku mbugankoranyambaga.
Uyu rutahizamu yambitse impeta uyu mukunzi we nyuma y’uko akubutse mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026. Nshuti Innocent yakuriye mu ikipe y’Intare FC yagezemo afite imyaka 14, aza kuzamurwa muri APR FC mu 2015.
Mu mwaka wa 2018 yaje kuva mu ikipe y'Ingabo z'igihugu yerekeza mu ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia ariko ntabwo yatinzeyo nyuma y'umwaka umwe yahise ayisubiramo.
Yongeye kuva muri APR FC muri 2024 ajya muri One Knoxville SC yo muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ayivamo mu ntangirizo za 2025 yerekeza muri Sabail FK ikina shampiyona y'icyikiro cya mbere muri Azerbaijan, nayo ayivamo mu mpeshyi y’umwaka ushize ajya muri Es Zarzis none mu kwezi kwa mbere yerekeje muri Wedfaq Ajdabiya yo muri Libya.

Nshuti Innocent yambitse impeta Uwase Nice



Uwase Nice yemeye kuba umugore wa Nshuti Innocent

