Nshizirungu Prince agiye kwizihiza imyaka 10 amaze muri ‘Comedy’ mu gitaramo cye bwite

Imyidagaduro - 16/04/2026 9:23 AM
Share:

Umwanditsi:

Nshizirungu Prince agiye kwizihiza imyaka 10 amaze muri ‘Comedy’ mu gitaramo cye bwite

Umunyarwenya Nshizirungu Prince wamamaye ku izina rya “Uzagende kuri Moto”, yatangaje ko agiye gukora igitaramo cye bwite kizaba kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu mwuga wo gutera urwenya.

Iki gitaramo yacyise “Prince Ten Toes Down”, kikazaba ku wa 12 Kamena 2026, muri Institut Français de Kigali, aho kwinjira bizaba ari amafaranga y’u Rwanda ibihumbi icumi (10,000 Frw).

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Prince yavuze ko uru rugendo rw’imyaka 10 rwamubereye ishuri rikomeye, rumufasha gukura no gusobanukirwa neza umwuga wa ‘Comedy’.

Yagize ati: “Imyaka 10 maze muri ‘Comedy’ ni urugendo rwuzuyemo kwiga no gusobanukirwa neza ‘Comedy’ nyarwanda. Naranzwe no gushyiramo imbaraga kugira ngo Abanyarwanda barusheho kumenya no gukunda uyu mwuga.”

Prince asobanura ko iki gitaramo atakibona nk’ibisanzwe, ahubwo ari intambwe ikomeye mu buzima bwe, agereranya no kwibaruka imfura. Ati: “Si igitaramo gusa, ni nk’umwana wa mbere ngiye kubyara.”

Yavuze ko muri iki gitaramo azifatanya n’abandi banyarwenya bagendanye urugendo rwe mu bihe bitandukanye, by’umwihariko abo bahuriye mu itsinda rya Comedy Knights.

Nshizirungu Prince ni umwe mu banyarwenya bagezweho mu Rwanda, akaba abarizwa mu itsinda rya Comedy Knights, aho akorana n’abarimo Babou, Michael Sengazi, Hervé Kimenyi n’abandi.

Yamenyekanye cyane anyuze mu bitaramo bitandukanye by’urwenya birimo Caravane du Rire, Comedy Knights, Seka Live ndetse na Kigali International Comedy Festival, ndetse yanitabiriye iserukiramuco ryabereye muri Kenya.

Ku bijyanye n’iterambere ry’umwuga, Prince agaragaza ko ‘Comedy’ ishobora gutunga uyikora no kumugeza ku rwego rwo hejuru, cyane cyane ku bamaze igihe bawukora bawushyizeho umutima.

Uyu munyarwenya utuye i Nyamirambo, yinjiye mu mwuga wo gutera urwenya mu mwaka wa 2016. Avuga ko yawutangiye ari impano yari asanzwe afite kuko no mu mashuri yisumbuye yari azwiho gusetsa no gusabana n’abandi.

Nubwo atangiye, avuga ko imyaka ya mbere itari yoroshye kuko byamusabye kwihangana, gukora cyane no kwiga byinshi kugira ngo agere ku rwego ariho uyu munsi.

Uyu munsi, nyuma y’imyaka 10, Nshizirungu Prince ari mu banyarwenya bafite izina rikomeye mu Rwanda, akaba ateganya gukomeza guteza imbere uyu mwuga no kuwugeza ku rundi rwego.

Nshizirungu Prince agiye kwizihiza imyaka 10 amaze asetsa Abanyarwanda mu gitaramo cye cya mbere bwite “Prince Ten Toes Down” kizabera kuri Institut Français de Kigali, aho yagereranyije iki gitaramo no kwibaruka imfura


Nyuma y’urugendo rutoroshye rwatangiye mu 2016, Nshizirungu Prince avuga ko iki gitaramo cye agifata nko kwibaruka imfura ye mu ruganda rwa ‘Comedy’


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...