Kuri uyu wa Kane itariki 3 Nyakanga 2025 byari
ibyishimo kuri Mukamparirwa Jeanette mama wa Gisa Arnild “Krikou”, umwana muto
ukomeje kugaragaza impano idasanzwe mu mupira w’amaguru nyuma yo gusinya amasezerano
muri Better Future Football Academy.
Ubusanzwe Gisa Arnord ntabwo yari yarigeze akina
umupira mu ishuri ry’umupira w’amaguru. Ku nshuro ya mbere ubwo yari yahawe
amahirwe na Nshizirungu Hubert Bebe yo gukorera imyitozo mu irerero rye rya
Better Future Football Academy, yagaragaje impano idasanzwe, yishimirwa na
Nshizirungu Hubert Bebe.
Gisa Arnord yamaze gusinya amasezerano abifashijwemo
n’umubyeyi we Mukamparirwa Jeanette. Umubyeyi we yavuze ko “Kirikou” no mu
buzima busanzwe ari umwana urangwa n’ubwitonzi bwinshi. Ati “Nabyishimiye
ndumva nta kibazo. [...]". Yavuze ko Gisa aba yitonze mu bandi bana
kandi n’akazi abwiwe n'umubyeyi we agakora neza.
Nshizirungu Hubert Bebe yavuze ko agiye gukurikirana uyu mwana binyuze muri Better Future Football Academy, ndetse
akamufasha kwiga no gukemura ibindi bibazo byo mu buzima busanzwe.
Ati: “Uyu munsi nagerageje kugira ngo
tubonane n’umuryango wa Arnold bakunze kwita Krikou, ku bantu bose bagiye
babona ku mashusho yagiye acicikana cyane. Uyu munsi twaganiriye n’umubyeyi we,
akaba yanyemereye ko twasinyana amasezerano kuko hari ibintu byinshi tuzagenda
tumufasha mu buzima bwe no mu mibereho ya Krikou.
Ubu mu masezerano dufitanye na Arnold ndetse n’umubyeyi we harimo amasezerano ko Better Future Football Academy izamufasha kumurihira amashuri. Ubu kwiga kwa Krikou byagiye mu biganza bya Better Future Football Academy ndetse n’ibindi bibazo azajya agira byose byagiye mu biganza bya Better ku buryo no mu buzima busanzwe tuzagerageza kumukurikirana nk’uko twagiye tubyumvikanaho n’umubyeyi we."