Nsabimana Aimable yerekeje muri Assabah SC yo muri Libya

Inkuru zishyushye - 19/10/2025 11:11 AM
Share:

Umwanditsi:

Nsabimana Aimable yerekeje muri Assabah SC yo muri Libya

Myugariro Nsabimana Aimable uheruka gutandukana na Rayon Sports, yatangajwe nk'umukinnyi Mushya wa Assabah Sports club yo muri Libya.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Ukwakira 2025, ni bwo Assabah Sports Club ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya, yatangaje ko yasinyishije myugariro Nsabimana Aimable amasezerano y'umwaka Umwe.

Aganira na InyaRwanda, Aimable umaze gukora imyitozo ibiri muri iyi kipe, yavuze ko uyu ari umwaka wo gukora cyane kugira ngo yongereye ku garuka mu bihe bye byiza.

Yagize ati: "Nyuma y'aho ngiranye ibibazo na Rayon Sports ariko tugatandukana, navuga ko ubu ngiye kongera kugaruka mu bihe byanjye byiza nkaba nagaruka no mu ikipe y'Igihugu. Uyu ni umwaka wo gukora cyane kuko shampiyona ya Libya irakomeye kandi bizakunda "

Nsabimana Aimable yasinye muri Assabah Sports Club yo muri Libya

Tariki ya 13 Ukwakira 2025 ni bwo Nsabimana Aimable yatandukanye na Rayon Sports yari amazemo imyaka ibiri.

Assabah Sports Club ni imwe mu makipe akomeye muri Libya, aho kuri ubu iri muri Tunisia aho yagiye gukorera umwiherero w'iby'umweru bibiri mu rwego rwo kwitegura Shampiyona izatangira tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Nsabimana Aimable hamwe n'umwe mu bayobozi ba Assabah SC


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...