Iki cyemezo cyatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Jonas Gahr Stoere, wavuze ko gukoresha iri koranabuhanga cyane n’abana bato bishobora gutuma basimbuka intambwe z’ingenzi mu kwiga.
Ati: “Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi mu ishuri ni uko abana bacu biga gusoma, kwandika no kubara.”
Guhera ku mwaka mushya w’amashuri uzatangira mu mpera za Kanama, abana biga kuva mu mwaka wa mbere kugeza mu wa karindwi, bafite hagati y’imyaka 6 na 13, ntago bemerewe gukoresha ibikoresho bishobora gukenyera AI nk’itegeko rusange.
Ku banyeshuri bo mu mashuri yisumbuye mato, bafite hagati y’imyaka 14 na 16, gukoresha AI bizajya bikorwa gusa mu buryo bugenzurwa n’abarimu kandi bigakorwa ku bwitonde.
Naho abanyeshuri bakuru bafite imyaka iri hagati ya 17 na 19, bo bazigishwa uburyo bwo gukoresha AI neza kuko ari ubumenyi bushobora kubafasha mu mashuri makuru no ku isoko ry’umurimo.
Norvege yafashe iki cyemezo mu gihe igihugu cyabonye igabanuka mu manota y’ibizamini by’abanyeshuri. Guverinoma ikavuga ko iri ikoranabuhanga rishobora kugira uruhare mu gutuma bamwe mu banyeshuri bashaka ibisubizo byihuse aho kubanza gutekereza no kwiga.
Mbere y’iki cyemezo, Norvege yari mu bihugu byakunze gukoresha ikoranabuhanga mu mashuri. Aho mudasobwa zatangiye gukoreshwa mu mashuri kuva mu myaka ya 1990, nyuma haza kwiyongera ikoreshwa rya za tablet kuva mu 2010 ubwo iPad yatangiraga gukundwa. byatumye mu mashuri amwe n’amwe ibitabo n’imyandikire ku mpapuro bigabanuka.
Mu rwego rwo guhindura iyi nzira, guverinoma ya Norvege yavuze ko izatanga igitekerezo cy’amategeko agamije kongera amafaranga azajya mu kugura ibitabo byifashishwa mu mashuri, aho kwishingikiriza cyane kuri ibi bikoresho.
