Ni mu gihe kandi uwari umujyanama we muri The Mane, Aristide Gahunzire yasezeye mbere y’uyu muhanzikazi ndetse byavugwaga ko yahise ajya gutangira urugendo rushya mu bya muzika mu nzu itunganya umuziki ibarizwamo umusore utunganya umuziki (producer) Element yitwa Country record. Byavugwaga kandi ko Queen Cha yamaze gusinya amasezerano n’iyi nzu nayo imaze kubaka izina mu muziki w’u Rwanda.
Mu gushaka kumenya aya makuru nka INYARWANDA twabajije nyiri iyi nzu ya Country Record na Country Fm, Nduwimana Jean Paul niba koko ibivugwa ari ukuri atubwira ko ko atari ukuri kandi ko ibyatangajwe bitamushimishije na gato kandi n’uwabitangaje atigeze amuha aya makuru.
Yagize ati "Ibyo bintu rero ntabwo njyewe mba nkeneye kujya mu bintu by’amatiku kunteranya n’abantu abo ba Badrama ni ibintu byo kubeshya rwose twebwe turi production company dukora production y’abahanzi rwose nta na gahunda dufite yo kumanaginga abahanzi. Uko ni ko kuri kandi uwabitangaje rwose ntabwo ari n’umwana mwiza".

Noopja yavuze ko nta gahunda Country Record ifite yo gusinyisha abahanzi
Ati "Nta gahunda yo kumanaginga abahanzi dufite twebwe turabakorera indirimbo gusa bakagenda yaba ari n’uwo ufashije ukamufasha nta nyungu umukeneyeho. Rero dushatse kubafasha natwe ubwacu turi abahanzi rero n'iyo byazabaho byaba ari ibindi bintu ku ruhande bidafite aho bihuriye na Studio ya Country record, rero ibyo bindi twebwe The Mane ni abakiriya bacu turabakorera kandi turi inshuti".
Ku rundi ruhande, Queen Cha ntaragira icyo atangaza kuri aya makuru kubera ko inshuro zose twamuhamagaye twamubuze kuri Telefone ye ngendanwa.

Queen Cha uherutse kuva muri The Mane hanyomojwe amakuru avuga ko agiye gusinya muri Country Record