Mu
2019, Minaj yari yatangaje ku mugaragaro ko “asezeye mu muziki kugira ngo yite
ku muryango”, ariko nyuma y’amezi make asohora indirimbo nshya maze asaba
imbabazi abafana avuga ko yari avuze ibyo mu buryo bw’agahinda kandi ahubutse.
Nyuma
yaho, yagarukanye imbaraga zidasazwe asohora album “Pink Friday 2” mu mwaka wa
2023, iza mu myanya ya mbere ku mbuga zikomeye nka Billboard na Spotify,
yongera kugaragaza ko atarasiba izina rye mu muziki.
None
ku wa 15 Ukwakira 2025, Nicki Minaj yateye benshi mu bafana be impungenge ubwo
yatangarizaga ku mbuga nkoranyambaga X ko agiye guhagarika umuziki no guhagarika
album yateganyaga gushyira hanze.
N’ubwo
hari benshi byateye impungenge, hari abandi babifashe nk’agatwiko cyane ko no
mu mwaka wa 2019 yatangaje ibyo guhagarika umuziki ariko ntiyawuhagarika bityo
akaba ashaka kubanza kujagaraza imitwe y’abafana be mbere yo gushyira hanze
album ye.
Uyu
mugore w’imyaka 42, wamenyekanye ku ndirimbo nka “Super Bass” ndetse na album
ye ya 2018 Queen, yanditse ati “Mpagaritse gushyira album hanze. Nta muziki
uzongera gusohoka. Ndizera ko ubu wishimye @sc. Murabeho, Barbz. Ndabakunda
iteka ryose.”
Konti
yamenyesheje ko ysihimye ya sc ni iy’umuhanzi Jay Z akaba n’umujyanama w’abahanzi
benshi, nibwo bwatumye abantu bibaza ibibazo byinshi ndetse bagacyeka ko haba
hari ibibazo aba bombi baba bafitanye.
Mu myaka Nick Minaj amaze mu muziki, yakunze gushimwa cyane na Jay Z amugaragaza nk’umuhanzikazi w’umuhanga ndetse uzagera kure hashoboka cyane ko uyu mugore yamaze kugera ahashoboka buri wese yakwifuza kugera mu mwuga w’umuziki.
Noneho urishimye Jay Z - Ubutumwa bwa Nick Minaj avuga ko asezeye umuziki kandi atagishyize album ye hanze