Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu
tariki ya 7 Werurwe 2026 muri Olympic Hotel Kigali, byitabirwa n’abahanzi,
abakora mu myidagaduro n’abanyabugeni baturutse mu bihugu bitandukanye bya
Afurika.
Muri ibyo birori, Nomina yegukanye
igihembo cya Best Female Artist in Africa, ikintu cyagaragaje ko izina rye
rikomeje kuzamuka mu ruhando rw’abahanzi ba Afurika.
Nyuma yo guhabwa iki gihembo, Nomina
yashimiye cyane u Rwanda n’Abanyarwanda ku buryo yakiriwe neza ubwo yari
yitabiriye ibi birori.
Yavuze ko byamushimishije cyane
kwakirira intsinzi nk’iyo mu Rwanda, igihugu yavuze ko cyamugaragarije urukundo
n’ubugwaneza.
Yashimye kandi abateguye ibi birori
n’abagize uruhare mu gutuma bigenda neza.
Nomina yavuze ko igihe yamaze mu
Rwanda ndetse n’igihembo yahakuye bizakomeza kuba mu bihe by’ingenzi azahora
yibuka mu rugendo rwe rwa muzika.
Yagize ati: “Nabonye u Rwanda ari
igihugu cyiza. Mu by'ukuri, nzahora nibuka ibihe byiza nagiriye muri iki gihugu
ndetse n’iki gihembo nahakuye.”
Uretse gushimira u Rwanda, Nomina
yanagaragaje ko yifuza ko Abanyarwanda barushaho kumenya no kumva indirimbo ze.
Yasabye abakunzi ba muzika mu Rwanda
gushaka indirimbo ze bakazumva, avuga ko yizeye ko uburyo aririmbamo n’ubutumwa
atanga bishobora gukundwa n’Abanyarwanda.
Yavuze ko muzika ari ururimi ruhuza
abantu baturuka mu bihugu n’umuco bitandukanye, bityo akaba yizeye ko indirimbo
ze zizagera ku mitima y’abakunzi ba muzika mu Rwanda.
Nomina ni umuhanzikazi, umwanditsi
w’indirimbo ndetse n’utunganya umuziki, uzwi mu njyana zitandukanye zirimo
Afro-Pop, R&B, Soul na Amapiano. Yavukiye mu mujyi wa Plumtree akurira muri
Botswana, mbere yo gukomeza ibikorwa bye bya muzika ku rwego mpuzamahanga aho
yanakoreye igihe mu Budage.
Mu rugendo rwe rwa muzika, Nomina
amaze kubaka izina rikomeye kubera indirimbo ze zivuga ku rukundo, ubuzima bwa
buri munsi n’ubutumwa buhuza abantu batandukanye.
Mu myaka ishize kandi yagiye ahabwa
ibihembo bitandukanye ku rwego mpuzamahanga, birimo icy’Umuhanzi Mpuzamahanga
Mwiza cyatanzwe mu bihembo bya RBE Music Awards, bikomeza kumugaragaza nk’umwe
mu bahanzi b’abagore bakomeje kwigaragaza muri Afurika.
Nyuma yo kwegukana igihembo mu birori bya Shining Stars Africa Awards, Nomina yavuze ko uru ari urundi rugendo rushya rwatangiye hagati ye n’u Rwanda.
Ibihembo bya Shining Stars Africa Awards byegukanywe n'abantu bo mu bihugu bitandukanye muri Afrika birimo n'u Rwanda. Mu banyarwanda babyegukanye harimo The Ben, Clapton Kibonge, Mc Tino, Alicia and Germaine, Bruce Melodie, Bwiza, Massamba Intore, Nelly Wilson Misago, n'abandi.
Dore urutonde rw’abegukanye ibikombe muri Shining Stars Africa Awards 2026:
1. Best Star Upcoming Actress East Africa: Mama Lavie
2. Best Star Protocol: Kigali Protocal (Rwanda)
3. Best Star New Gospel Artist: Alicia And Germaine (Rwanda)
4. Best Star Female Dj: Dj Zebra Queen (Rwanda)
5. Best Star Female Artist East Africa: Bwiza (Rwanda)
6. Best Star Dancer East Africa: Iamkizii
7. Best Star Artist East Africa: The Ben
8. Best Star Actress East Africa: Jojo
9. Best Star Content Creator: Clapton Kibonge
10. Best Rising Star Southern/East Africa: Boni Shy
11. Best Male Artist East Africa: Bruce Melodie
12. Best Makeup Artist: Uwitonze Josiane
13. Best Lifetime Achievement (Music/Management): Noopja
14. Best Lifetime Achievement (Music): Massamba Intore
15. Best Lifetime Achievement (Movie/Media): Nelly Wilson Misago
16. Best Inspirational Man: Rocky Kimomo
17. Best Female Model: Miss Ivy
18. Best Fashion Designer East Africa: Dany Uno Model
19. Best Dancer: Divine Uwa
20. Best Artist Manager East Africa: Uhujimfura Jean Claude
21. Best Song Of The Year Prince Luv (Zambia)
22. Best Author: Nyericko Nyerere (Tanzania)
23. Best Young Achiever Of The Year: Anania Junior (Tanzania)
24. Best Videographer Of The Year: Alpha Anne (Gambia)
25. Best Song Writer Of The Year: Zyrah (Tanzania)
26. Best Artist Southern Africa: Topcheri (Namibia)
27. Best Band - Twangs Pepeta (Tanzania)
28. Best Actress: Helen Tesfay (Eritrea/Uganda)
29. Best Logistic Company Of The Year 2025/26: Xerin Logistics (Tanzania)
30. Best Star Agriprenuer Of The Year: Golden Agrochemicals (Tanzania)
31. Best Male Artist: Juma Jux (Tanzania)
1. Best Music Producer Of The Year: King Nachi (Zambia)
32. Best Fashion Designer: Ria Fernades (Tanzania)
33. Best Gospel Artist: Mungu Feni (Uganda)
34. Best Member Of Parliameny Of The Year: Menber Hon Mohammed Mcchengerwa (Tanzania)
35. Best Tv Personality East Africa: Blandy Star
36. Best Star Photographer: Ck Media (Zambia)
37. Best Star Entrepteneur: Mugabo Julius (Rwanda)
38. Best Upcoming Actor: Shali Ahmed (Uganda)
39. Best Star Female Entrepreneur: Priscilla Ajoke Ojo (Nigeria)
40. Best Star Model Of The Year: Harara Tesfaya (Ethiopia)
41. Best Business Man: Hussein Jamal (Tanzania)
42. Best Upcomimg Artist: Noela (Uganda)
43. Best Rising Star East Africa: Davide (Tanzania)
44. Best Star Artist Southern Africa of The Year: Topcheri (Namibia)
45. Best Rising Star Southern Africa Of The Year: Deco (Zambia)
46. Best Dj - Dj Zebra (Rwanda)
47. Best Model Of The Year: Harare Tesfya (Ethiopia)
48. Best Make Up Artist Of The Year: Mikal Stanely (Tazania)
49. Best Actress In A Tv Series: Zodwa Khumalo
50. Best Female Artist Of The Year: Nomina (Botswana)
51. Best Star Techprenuer Of The Year: Ntaringwa Jackson (Rwanda)
52. Best Radio Personality of the Year: Mc Tino (Rwanda)


Nomina yagaragaje u Rwanda nk'Igihugu kidasanzwe yagiriyemo ibihe byiza ndetse akakirwa neza
REBA INDIRIMBO "FETISH DADDY" YA NOMINA
