Uyu mukinnyi wamamaye
muri filime z’uruhererekane zirimo The Pitt na ER, yatangaje ko
atigeze atekereza ko yazahabwa iki gihembo, ku buryo akimara kubimenyeshwa
yakekaga ko ari urwenya.
Mu kiganiro yagiranye na
People Magazine, Noah Wyle yagize ati: “Natekereje ko ari urwenya. Sinigeze na
rimwe ntekereza ko umunsi umwe nzahabwa icyubahiro nk’iki.”
Yavuze ko umugore we,
Sara, atatunguwe n’iki gihembo, kuko asanga akwiye gushimirwa nk’umugabo,
umubyeyi n’umugabo mwiza mu rugo.
Noah Wyle yavuze ko
umugore we amufata nk’umuntu mwiza kandi ko yishimiye kubona abandi bantu
bamugaragariza ko bamubonamo izo ndangagaciro. Mu bitwenge byinshi, yongeyeho
ko Sara yanishimiye kuba yaragaragaje ko azi guhitamo neza.
Noah Wyle yamenyekanye
cyane muri filime zigaruka ku bitaro
Abantu benshi bamenye
Noah Wyle binyuze muri filime y’uruhererekane ER, aho yakinaga ari
Dogiteri John Carter, ari kumwe n’abandi bakinnyi bakomeye barimo George
Clooney.
Iyi filime yamufashije
kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, inatuma ahabwa ibihembo, anatorwa mu byiciro
bitandukanye, birimo Emmy Awards na Golden Globe Awards.
Nyuma y’imyaka 16 filime ER
irangiye, Noah Wyle yongeye kugaragara mu nkuru zigaruka ku buzima bwo kwa
muganga, binyuze muri filime The Pitt ya HBO, aho akina ari Dogiteri
Michael “Robby” Robinavitch.
Uruhare rwe muri iyi
filime rwamuhesheje igihembo cya Golden Globe muri 2026, ndetse ahabwa ibihembo
bibiri bya Emmy Awards mu myaka ibiri ikurikiranye, muri 2025 no muri 2026.
Biteganyijwe ko igihembwe
cya gatatu cya The Pitt kizatangira kwerekanwa muri Mutarama 2027.
Noah Wyle yinjiye mu
rutonde rw’ibyamamare byahawe iki gihembo
Igihembo cy’umugabo mwiza
kurusha abandi ku Isi cyatangiye gutangwa n’ikinyamakuru People Magazine muri
1985, aho Mel Gibson yabaye uwa mbere ugihabwa.
Muri 2026, iki gihembo
kigeze ku nshuro ya 41, Noah Wyle akaba yasimbuye Jonathan Bailey, umukinnyi
wamamaye muri filime Wicked, wagihawe muri 2025. Jonathan Bailey yabaye
umugabo wa mbere utarigeze ahisha ko akunda abo bahuje igitsina uhawe iki
gihembo.
Noah Wyle yongeye
kwinjira mu rutonde rw’ibyamamare byagiye bihabwa iki gihembo, birimo Patrick
Dempsey, Chris Evans, Paul Rudd, Michael B. Jordan, John Legend na Idris Elba.
Iki gihembo gitangwa na
People Magazine kimaze imyaka myinshi gifatwa nk’imwe mu mpamvu zituma
ibyamamare by’abagabo byitabwaho cyane, hashingiwe ku buryo abantu babona
ubwiza bwabo, igikundiro n’imico yabo.




