No mu muziki, Wasili na Jangwani bafana abahanzi ‘bahanganye’ mu Rwanda

Imyidagaduro - 10/10/2025 6:43 AM
Share:

Umwanditsi:

No mu muziki, Wasili na Jangwani bafana abahanzi ‘bahanganye’ mu Rwanda

Umuvugizi w’Abafana ba Rayon Sports, Uwizeyimana Sylivester wamamaye nka Wasili, ndetse n’Umuvugizi w’abafana ba APR FC, Frank Mugisha uzwi nka Jangwani, bongeye kugaragaza ko batandukanye mu buryo bugaragara ndetse no mu muziki aho buri wese ashyigikira umuhanzi ukunze guhanganishwa n’undi mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Aba bombi bari mu bitabiriye igitaramo Gen-Z Comedy cyabaye ku wa Kane tariki 9 Ukwakira 2025 muri Kigali Conference and Exhibition Village (Camp Kigali). Ni ubwa mbere bari batumiwe muri iki gitaramo cy’urwenya kiba kabiri mu kwezi, gikunze guhuza abakunzi b’urwenya.

Mu gihe bari imbere y’amagana y’abafana bari bitabiriye, Wasili na Jangwani basabye abantu kwitabira umukino w’ikipe y’Igihugu "Amavubi" iri bwakiremo Benin kuri Sitade Amahoro, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ukwakira 2025.

Nyuma y’igitaramo, baganiriye n’itangazamakuru, babazwa umuhanzi buri umwe ashyigikira. Nk’uko bisanzwe mu mikino aho batavuga rumwe, no mu muziki byagaragaye ko badahuje.

Wasili yavuze ko yakunze cyane The Ben kuva kera, ariko ko muri iki gihe yahisemo gukurikira ibikorwa bya Bruce Melodie.

Ati “Nari umufana w’akazi ka The Ben ariko ubu ngubu nahinduye uruhande, ndi ku rundi ruhande rwa Bruce Melodie. Kuko, njyewe ndi umuntu ukunda imiziki cyane, ndayumva cyane, kuko nanyujijemo nkora umuziki, uriya ni umusaruro wo gukunda umuziki, ntabwo nabikoze kuriya gusa, ariko ndi umuntu wumva indirimbo cyane. Iyo ndi mu rugo ku kigero cya 60% mba ndi kumva imiziki. Ariko umuntu utanga imiziki myiza, kandi iryoshye, nisanze ndi kuri Melodie cyane.”

Ku ruhande rwe, Jangwani yavuze ko akunda The Ben, ariko agaragaza ko Meddy ari ku rwego rwo hejuru kurusha abandi bahanzi bose bo mu Rwanda.

Ati “Ni The Ben. Gusa nyine n’uko mumpaye amahitamo y’abantu babiri nahitamo The Ben […] Ariko babaye ari babiri nahitamo Meddy, kuko nta muhanzi wigeze ubaho umeze nkawe, njyewe mfata ko ariwe mwami w’umuziki w’u Rwanda, njyewe ku giti cyanjye mufata nk’umuntu wa kabiri nyuma ya Diamond […]. Nafata The Ben kubera ko hari ukuntu afitanye ubushuti na Meddy ukuntu, ariko Meddy ntasanzwe”

Nk’uko batandukanye mu mikino, Wasili yavuze ko nta kintu na kimwe cyamuhindura ngo ave kuri Rayon Sports, naho Jangwani nawe yemeza ko atazigera na rimwe afana Rayon Sports, azakomeza gushyigikira ikipe ya APR FC.

Ibi byagaragaje ko n’ubwo batandukanye mu makipe, n’iyo bageze mu muziki, buri umwe agira uruhande rwe — Wasili kuri Bruce Melodie, Jangwani kuri The Ben.

Abafana b’aba bahanzi bombi bakunze kubahanganisha, cyane cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2024, byageze aho bombi bakozanyaho mu magambo, ariko muri 2025 Bruce Melodie yahisemo kwitandukanya n’ibyo “bikorwa byo guhangana”, ashyira imbere ituze no gukora ibikorwa bifatika.

Uretse kuba aba bombi ari ibyamamare mu makipe akomeye, banagaragaje ko mu muziki nabo bafite abahanzi bashyigikira byimazeyo, ibintu byongeye gushimangira uburyo urwenya, umupira w’amaguru n’umuziki bifitanye isano ikomeye mu myidagaduro y’u Rwanda.


Umuvugizi wa Rayon Sports, Wasili [Ubanza ibumoso], yavuze ko ubu afana cyane Bruce Melodie nyuma yo gukunda The Ben igihe kinini 

Umuvugizi wa APR FC, Jangwani [Uri iburyo] yavuze ko The Ben ari umuhanzi akunda cyane, ariko ko Meddy ari “umwami w’umuziki w’u Rwanda.” 

Wasili na Jangwani bongeye kugaragaza ko batavuga rumwe ndetse no mu muziki aho buri wese ashyigikira umuhanzi ‘uhanganye’ n’uw’undi 

Aba bombi bari abatumirwa muri Gen-Z Comedy, aho basabye abantu kwitabira umukino w’Amavubi na Benin kuri Sitade Amahoro


The Ben na Bruce Melodie bakomeje gufatwa nk’abahanzi bahanganishwa cyane n’abafana, n’ubwo muri 2025 Bruce Melodie yahisemo gutuza no kwibanda ku bikorwa bye


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...