No mu bihe by’umwijima, Yezu ntadutererana - Papa Leo XIV

Iyobokamana - 09/08/2026 3:24 PM
Share:

Umwanditsi:

No mu bihe by’umwijima, Yezu ntadutererana - Papa Leo XIV

Papa Leo XIV yasabye abakirisitu kudacika intege mu bihe by’ibigeragezo, avuga ko ukwemera no gukomeza kwiringira Yezu bishobora guhindura uko umuntu ahangana n’ibibazo n’ibihe bikomeye anyuramo.

Ibi Papa Leo XIV yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, ubwo yayoboraga isengesho rya Angelus imbere y’abakirisitu n’abasuye Vatican bari bateraniye ku Rbuga rwa Mutagatifu Petero i Roma.

Yagarutse ku Ivanjili y’umunsi ivuga ku gihe Yezu yasangaga abigishwa be mu bwato, agendera hejuru y’amazi kandi bari mu muhengeri ukomeye. Yavuze ko iki gikorwa cyari kigamije kubahumuriza, ariko ko abigishwa ahubwo bagize ubwoba bwinshi.

Yezu yababwiye ko badakwiye kugira ubwoba, maze Petero agerageza kumusanga agenda hejuru y’amazi. Papa yavuze ko Petero yashoboye gutera intambwe nke kubera ukwemera, ariko nyuma ubwoba buramutaha atangira kurohama, Yezu aramurohora.

Papa Leo XIV yavuze ko iri somo ryerekana ko umukirisitu adakwiye gutinya cyangwa gukura amaso kuri Yezu, cyane cyane mu gihe ibintu bikomeye. Ati: “Kuba Umwami ahari byonyine bihindura byose.”

Yasobanuye ko kuba Yezu yari kumwe n’abigishwa be hagati mu miraba ikomeye, byabahaye amahoro nubwo ikibazo bari barimo kitahise kirangira ako kanya.

Kuri Papa, iri somo rifite icyo rivuga no ku buzima bwa buri munsi. Umuntu ashobora guhura n’ibibazo, akumva nta mbaraga afite cyangwa ibintu bitagenda nk’uko abyifuza, ariko ukwemera kukamufasha gukomeza urugendo.

Papa Leo XIV kandi yagaragaje ko igitangaza cyo ku nyanja gifite amasomo abiri akomeye. 

Isomo rya mbere, yavuze ko umuntu adakwiye kwishyira hejuru cyangwa kwirata igihe ibintu bimeze neza.

Isomo rya kabiri ni uko umuntu adakwiye kwiheba mu bihe bikomeye, cyane cyane igihe yumva ko nta cyo ashoboye gukora cyangwa ko nubwo ari kugerageza, ibintu bikomeza kujya mu buryo atifuzaga.

Yavuze ko hari ibihe umuntu ashobora kumva ko agenda asubira inyuma aho gutera intambwe igana imbere, ariko ko ibyo bitagomba kumutera gucika intege.

Papa Leo XIV yashimangiye ko Yezu atareka abantu mu bihe bikomeye. Yavuze ko mu bihe byose, umuntu ashobora kubonera amahoro muri Yezu, akabona urumuri n’imbaraga bimufasha gukomeza urugendo, cyane cyane iyo amwakiriye mu buzima bwe binyuze mu isengesho, amasakramentu no kumvira Ijambo ry’Imana.

Ibi yabishingiye ku nkuru yo mu Ivanjili ya Matayo, aho abigishwa nyuma y’ibyari bibaye, bahise bagira ukwemera gukomeye, bavuga ko Yezu ari Umwana w’Imana. Yibukije ko ukwemera nyakuri gufasha umuntu kubona amahoro no hagati mu bibazo bikomeye.

Papa yibukije abakirisitu ko ibibazo bidakwiye kubakuraho icyizere, ahubwo ko bishobora kuba umwanya wo kurushaho kwegera Imana no gukomeza ukwemera. Yagarutse kandi ku kamaro ko kutibwira ko umuntu ashoboye byose ku giti cye, ahubwo akemera kwakira ubufasha bw’Imana no gukomeza kuyiringira.

Mu gusoza, Papa Leo XIV yasabiye abakristu bose ku umubyeyi Bikira Mariya, amusaba gufasha abakirisitu kubaho biringiye Imana, nk’uko na we yabigenje.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...