Nkwifurije kuramba ukazabona abuzukuru - Miss Teta Sandra yandikiye Weasel

Utuntu nutundi - 13/06/2023 1:38 PM
Share:

Umwanditsi:

Nkwifurije kuramba ukazabona abuzukuru - Miss Teta Sandra yandikiye Weasel

Teta Sandra wabaye igisonga cya Nyampinga muri SFB mu 2011, yifurije isabukuru nziza umugabo we babyaranye abana babiri. Ni ubutumwa yanyujije kuri Instagram.

Sandra Teta yabyaranye na Weasel abana babiri. Bakundanye kuva mu 2018 baza kubana mu nzu iri Makindye mu nyubako ya Neverlands (inyubako ya Goodlife) igihe Teta yari muri Uganda. 

Kuri ubu ari mu Rwanda aho akora akazi ko kwakira abantu bagana inzu zakirirwamo abasoma ibisembuye n’ibidasembuye (utubari). 

Akora nk’uwakira cyangwa se urarika abantu kuza kuhanywera ibimaze kumenyerwa nka hosting. Ni ibintu amazemo imyaka kuko kuva mu myaka 10 ishize yateguraga ibitaramo byitwa “All Red Party ".

Mu butuma yandikiye umugabo we yagize ati: "Ugire isabukuru nziza Papa Star! Imana izakurinde iguhe kugira ubuzima bwiza. Nkwifurije kuramba uzabashe kubona abuzukuru. Isabukuru nziza Umwami ".

Ubutumwa Sandra Teta yageneye Weasel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...