Nkwifurije kuramba - Mr Eazi yifuriza isabukuru Perezida Paul Kagame

Imyidagaduro - 24/10/2021 6:35 AM
Share:

Umwanditsi:

Nkwifurije kuramba - Mr Eazi yifuriza isabukuru Perezida Paul Kagame

Umuhanzi w’umunya-Nigeria Mr Eazi ari mu bantu ibihumbi n’ibihumbi bifashishije imbuga nkoranyambaga bifuriza isabukuru y’amavuko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, ni bwo Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 64.

Abantu batandukanye barimo ibyamamare n’abandi banditse bifuriza isabukuru nziza y’amavuko Perezida Paul Kagame, bamushimira byinshi birimo kongera gusubiza ijambo Umunyarwanda no guha icyerekezo u Rwanda.

Mr Eazi ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2.5 kuri Twitter, yanditse yifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza, amwifuriza kuramba. Ati “Isabukuru nziza Perezida. Nkwifurije kuramba no kugira ubwenge burushijeho." 

Perezida Paul Kagame yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima buri wese wamwifurije isabukuru nziza y'amavuko, abasabira umugisha.

Mr Eazi aherutse gusura u Rwanda!

Gicurasi-Kamena 2021, Mr Eazi yasuye u Rwanda aho yakoze ibikorwa birimo gusura aho azashora imari, ndetse yasize yandikishije mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) sosiyete y’ubucuruzi yise EMPAWA Rwanda, ishami ry’urubuga emPawa Africa rukora ibijyanye no kumenyekanisha abahanzi bo muri Afurika bafite impano.

Mu 2018 ubwo Mr Eazi yafunguraga uru rubuga yatangiranye miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika mu ntego yo gufasha abahanzi 100 bo mu bihugu 11 byo muri Afurika, ihereye ku barimo Joeboy, Lady Donli, J. Derobie na Karun.

Mu bihugu bitandatu yavugaga ko ashakamo abahanzi bo gufasha harimo U Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana na Zambia.

Buri muhanzi yahawe amadorali 10, 000 adasubizwa yo gukora amashusho y’indirimbo ye ari ku rwego mpuzamahanga, ahabwa umugira inama wihariye mu muziki we n’ubundi bufasha kugira ngo impano ye ayigaragarize benshi.

Mu mezi ya mbere y’uru rubuga, buri muhanzi watoranyijwe yakoranye bya hafi n’abahanga mu muziki barimo Diplo, Dj Maphorisa, Jae5, Fred Gibson, Shekhinah, Harmonize, Producer E Kelly, Guiltybeatz, Killertunes, DJ Neptune ndetse na Mr Eazi.

Icyo gihe, Mr Eazi yavuze ko yafunguye uru rubuga mu ntego yo gufasha abahanzi bashya kugaragaza impano zabo, kubaha ubushobozi n’ubumenyi butuma barangamirwa n’isoko.

Uyu muhanzi avuga ko iyo aza kugira amahirwe agatangira umuziki hari umuntu washinze urubuga nk’uru, byari kumworohera kwinjira neza ku isoko ry’umuziki.

Ari mu Rwanda, kandi Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021, nk’uko yabitangaje, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Uyu muhanzi yatemberejwe mu Rwibutso, asobanurirwa uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, anashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe.

Mr Eazi yanditse kuri konti ye ya Instagram, ku mugoroba w’uyu Kane tariki 13 Gicurasi 2021, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside, yishimira intambwe idatsikira Abanyarwanda bateye bakaba babanye mu mahoro.

Ati “Twibuke inzirakarengane zose zatakaje ubuzima bwazo, tunashimira u Rwanda rwiyubatse, rw’amahoro n’ubwiyunge."

Umuhanzi Mr Eazi yifurije Perezida Paul Kagame isabukuru nziza, amwifuriza kuramba 

Muri Gicurasi-Kamena 2021, Mr Eazi yasuye u Rwanda ahagirira ibihe byiza anatangiza imishinga y’ubucuruzi/ Aha yari mu muhango wo gushimira abanyeshuri 64 barangije amasomo muri Green Hills Academy 


Perezida Paul Kagame yashimye abamwifurije isabukuru nziza y'amavuko, abasabira umugisha


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...