Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ukwakira 2021, ni bwo
Perezida Paul Kagame yizihije isabukuru y’amavuko y’imyaka 64.
Abantu batandukanye barimo ibyamamare n’abandi
banditse bifuriza isabukuru nziza y’amavuko Perezida Paul Kagame, bamushimira byinshi
birimo kongera gusubiza ijambo Umunyarwanda no guha icyerekezo u Rwanda.
Mr Eazi ukurikirwa n’abantu barenga miliyoni 2.5 kuri Twitter, yanditse yifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza, amwifuriza kuramba. Ati “Isabukuru nziza Perezida. Nkwifurije kuramba no kugira ubwenge burushijeho."
Perezida Paul Kagame yanditse kuri konti ye ya Twitter ashima buri wese wamwifurije isabukuru nziza y'amavuko, abasabira umugisha.
Mr
Eazi aherutse gusura u Rwanda!
Gicurasi-Kamena 2021, Mr Eazi yasuye u Rwanda aho yakoze
ibikorwa birimo gusura aho azashora imari, ndetse yasize yandikishije mu Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB) sosiyete y’ubucuruzi yise EMPAWA Rwanda,
ishami ry’urubuga emPawa Africa rukora ibijyanye no kumenyekanisha abahanzi bo
muri Afurika bafite impano.
Mu 2018 ubwo Mr Eazi yafunguraga uru rubuga
yatangiranye miliyoni 20 z’amadorali y’Amerika mu ntego yo gufasha abahanzi 100
bo mu bihugu 11 byo muri Afurika, ihereye ku barimo Joeboy, Lady Donli, J.
Derobie na Karun.
Mu bihugu bitandatu yavugaga ko ashakamo abahanzi bo
gufasha harimo U Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda, Ghana na Zambia.
Buri muhanzi yahawe amadorali 10, 000 adasubizwa yo
gukora amashusho y’indirimbo ye ari ku rwego mpuzamahanga, ahabwa umugira inama
wihariye mu muziki we n’ubundi bufasha kugira ngo impano ye ayigaragarize
benshi.
Mu mezi ya mbere y’uru rubuga, buri muhanzi
watoranyijwe yakoranye bya hafi n’abahanga mu muziki barimo Diplo, Dj
Maphorisa, Jae5, Fred Gibson, Shekhinah, Harmonize, Producer E Kelly,
Guiltybeatz, Killertunes, DJ Neptune ndetse na Mr Eazi.
Icyo gihe, Mr Eazi yavuze ko yafunguye uru rubuga mu
ntego yo gufasha abahanzi bashya kugaragaza impano zabo, kubaha ubushobozi
n’ubumenyi butuma barangamirwa n’isoko.
Uyu muhanzi avuga ko iyo aza kugira amahirwe
agatangira umuziki hari umuntu washinze urubuga nk’uru, byari kumworohera
kwinjira neza ku isoko ry’umuziki.
Ari mu Rwanda, kandi Mr Eazi yasuye Urwibutso rwa
Jenoside rwa Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 13 Gicurasi 2021,
nk’uko yabitangaje, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi
muri Mata 1994.
Uyu muhanzi yatemberejwe mu Rwibutso, asobanurirwa uko
Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, anashyira
indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y’abishwe.
Mr Eazi yanditse kuri konti ye ya Instagram, ku
mugoroba w’uyu Kane tariki 13 Gicurasi 2021, avuga ko nyuma yo gusobanurirwa
amateka yagejeje u Rwanda muri Jenoside, yishimira intambwe idatsikira
Abanyarwanda bateye bakaba babanye mu mahoro.
Ati “Twibuke inzirakarengane zose zatakaje ubuzima
bwazo, tunashimira u Rwanda rwiyubatse, rw’amahoro n’ubwiyunge."
Umuhanzi Mr Eazi yifurije Perezida Paul Kagame isabukuru
nziza, amwifuriza kuramba
Muri Gicurasi-Kamena 2021, Mr Eazi yasuye u Rwanda ahagirira ibihe byiza anatangiza imishinga y’ubucuruzi/ Aha yari mu muhango wo gushimira abanyeshuri 64 barangije amasomo muri Green Hills Academy
Perezida Paul Kagame yashimye abamwifurije isabukuru nziza y'amavuko, abasabira umugisha