Nkusi Lynda yasezeye muri Miss Rwanda 2022

Inkuru zishyushye - 08/03/2022 8:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Nkusi Lynda yasezeye muri Miss Rwanda 2022

Umukobwa witwa Nkusi Lynda wari ufite Nimero 43 yasezeye mu Miss Rwanda 2022.

Uyu mukobwa wari uhagarariye Intara y'Iburasirazuba, yandikiye abategura Miss Rwanda ibaruwa kuri uyu wa kabiri, avugamo ko 'yasezeye ku mpamvu ze bwite/n'iz'umuryago we'. Nkusi yari mu bakobwa 20 bazavamo Miss Rwanda 2022, ibisobanuye ko nyuma yo gusezera kwe, iri rushanwa risigayemo abakobwa 19 bazavamo Miss Rwanda 2022.

Ubwo yari imbere y'Akanama Nkemurampaka ahatanira kujya mu mwiherero, Nkusi Lynda yavuze ko ashaka kujya muri Boot Camp kubera ko afite ubunararibonye ashaka gusangiza bagenzi be.

Uyu mukobwa yahatanye muri Miss Rwanda 2021 abasha kuboneka mu bakobwa 10 bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2021. Aherutse kubwira INYARWANDA ko yitabiriye Miss Rwanda 2022 kubera ko ashaka kurenga aho yageze muri Miss Rwanda 2021.


Lynda yari mu bakobwa bahagarariye Intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2022


Nkusi Lynda yamaze gusezera muri Miss Rwanda 2022 ku mpamvu ze bwite


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...