Nkurikiyinka 'Umukonyine' yahishuye uko ikizamini yakoreye kuri telefoni ya Clapton cyamwinjije muri filime ‘Umuturanyi’- VIDEO

Imyidagaduro - 29/07/2025 11:20 AM
Share:

Umwanditsi:

Nkurikiyinka 'Umukonyine' yahishuye uko ikizamini yakoreye kuri telefoni ya Clapton cyamwinjije muri filime ‘Umuturanyi’- VIDEO

Umukinnyi wa filime Nkurikiyinka Charles uzwi nka Umukonyine, yahishuye ko kwinjira muri filime ‘Umuturanyi’ ya Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, byamusabye gukora ikizamini atabizi, abazwa ibibazo kuri telefoni, abitekereza nk’ibiganiro bisanzwe hagati y’inshuti.

Uyu mugabo umaze imyaka irenze ine yigaragaza muri iyi filime, yavuze ko ubusanzwe yamenyanye na Clapton bakiri ku ntebe y’ishuri, aho biganye mu cyiciro rusange kuri Academy bakomereza i Nyamata High School mu ishuri rimwe.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko ubwo yari asoje amasomo ya Cinema, Clapton yamuhamagaye amubaza ibibazo yaje kumenya nyuma ko ari ikizamini cyo kumwinjiza muri filime ‘Umuturanyi’.

Ati "Yarambajije ati wasoje kwiga, ndamubwira nti 'Yego'! Arambwira ati 'ariko buriya uwaguhitamo ukajya ukina muri filime ‘Umuturanyi’, ko hari akantu numva keza washyiramo, ukajya ukina wisanisha n’abakonyine'. Yambajije ari kumwe n’abandi bantu, numva arasetse, ahita ambwira ati 'ikizamini uragitsinze', mba ngiye muri filime ‘Umuturanyi’."

Yatangiriye muri iyi filime kuva kuri Episode ya 21, aho yahise atangira kwigaragaza mu mwambaro w’umwe mu bo mu Mutara, yerekana ubuzima n’imivugire yaho, ari na ho yakomoye izina ‘Umukonyine’.

Nkurikiyinka yavuze ko nubwo atari afite muri gahunda ze gukina filime, ariko yagiye yiyumvamo impano yo gukina, bitewe n’uko abantu bamuganirizaga kuri sinema n’uburyo yiyumva abaye ari mu ruhando rwa filime.

Yagize ati "Mu 2016 nagerageje gukinaho filime, ariko sinari nabishyizemo umutima cyane. Icyo gihe, amashusho menshi nayafataga nkoresheje telefoni."

Iyi filime ‘Umuturanyi’, ikomeje kwigarurira imitima ya benshi kuva yatangira gusohoka ku rubuga rwa YouTube, cyane cyane mu gihe cya Covid-19, ubwo abantu bakeneye udusekeje two kubarinda kwiheba.

Clapton Kibonge wayanditse akanayikina, yigeze gutangaza ko iyi filime yamufashije kurushaho gusobanukirwa ubushobozi bwe bwo gutekereza ibihangano byagutse, no gutangira urugendo rushya rwa Cinema.

Filime ‘Umuturanyi’ imaze kuba igicumbi cy’abanyempano bashya barimo na Nkurikiyinka ‘Umukonyine’ uri mu bamenyekanye cyane kubera uburyo asetsa, akavuga mu mvugo isanzwe y’aho akomoka, bikarushaho gutuma benshi bamwiyumvamo.

Abakunzi ba sinema n’abayikurikiranira kuri YouTube, bakomeje kugaragaza amarangamutima ku mikinire ye, ndetse n’amashusho ye mato (sketches) yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok na Instagram.

Nkurikiyinka Charles yatangaje ko ikizamini cyamwinjije muri ‘Umuturanyi’ yagikoreye kuri telefoni ya Clapton, atabizi ko ari kugeragezwa

 

Nkurikiyinka yavuze ko ubwo Clapton yamubazaga kuri telefoni, bavugannye mu mvugo y’abakonyine, ari na ho izina rye rihereye

 

'Umukonyine' yatangaje ko umubano we na Clapton watangiye bakiri ku ntebe y’ishuri, bityo amuhitamo nk’umukinnyi ukwiye kwinjira muri filime

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NKURIKIYINKA ‘UMUKONYINE’



KANDA HANO UREBE IGICE GISHYA CYA FILIME 'UMUTURANYI'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...