FERWACY yabitangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Yavuze ko Hubert azaba ari we muntu w’ingenzi ku bijyanye n’ibikorwa byose bya Tour du Rwanda, akaba anagenzura akanahuza ibikorwa by’iri siganwa mu rugendo rwo kwitegura irikurikira.
FERWACY yavuze ko nta kintu gishya kuri Hubert mu bikorwa bya Tour du Rwanda kuko amaze imyaka aba hafi y’iri siganwa rigera mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Yabaye mu nshingano zitandukanye zirimo kugenzura abemerewe (Accreditation Manager) ndetse no kuba Umujyanama mu ikoranabuhanga, aho yatanze umusanzu ukomeye mu guteza imbere ireme n’ubunyamwuga mu masiganwa aheruka.
Uretse ubunararibonye afite muri Tour du Rwanda kandi afite amateka akomeye mu mukino w’amagare. Yabaye umukinnyi w’amagare, kandi yabaye mu buyobozi bw’amakipe atandukanye, by’umwihariko akaba yarabaye Perezida wa Team Amani, imwe mu makipe azwi cyane mu karere.
Nkurayija Hubert ari no mu bashinze bakanategura Youth Racing Cup, irushanwa ry’amagare rihuza abakiri bato aho ryagaragaje impinduka nziza ku bakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Hubert ni inzobere mu ikoranabuhanga n’udushya mu by’ikoranabuhanga (IT & Digital Solutions), ubumenyi bufasha cyane mu gukomeza kwinjiza ibikoresho by’ikoranabuhanga bigezweho mu kongerera amakipe ubunararibonye, abafatanyabikorwa n’abandi bafite uruhare muri iri siganwa.
FERWACY yavuze ko yizeye byimazeyo ko Nkurayija Hubert azayobora iki gice cya Tour du Rwanda mu bunyamwuga, udushya no gukunda umukino w’amagare. Asimbuye Kamuzinzi Freddy nyuma y’uko amasezerano ye yarangiye muri uyu mwaka.
Tour du Rwanda ya 2026 izaba kuva tariki ya 22 Gashyantare kugeza ku ya mbere Werurwe 2026.

Nkurayija Hubert yagizwe Umuhuzabikorwa wa Tour du Rwanda

