Nkundanye n’umugabo ndusha amafaranga namugenzura - Salt, murumuna wa Ayra Starr

Urukundo - 29/08/2026 9:18 AM
Share:

Umwanditsi:

Nkundanye n’umugabo ndusha amafaranga namugenzura - Salt, murumuna wa Ayra Starr

Mu ngingo zikunze kugarukwaho cyane mu rukundo, zigateza impaka zikomeye harimo n'amafaranga. Abenshi bumva ko umugabo agomba kuba ariwe ufite amafaranga menshi akita ku mukunzi we mu buryo bwose.

Izo mpaka zongeye kubura umutwe ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko Salt, umuvandimwe w’umuhanzi w’Umunyanijeriya Ayra Starr avuze ko aramutse akundanye n'umugabo arusha amafaranga yamugenzura.

Salt yabivugiye mu kiganiro na Wahala Podcast, ubwo yabazwaga niba yakundana n’umugabo arusha amafaranga. Mu gusubiza, Salt yavuze ko aramutse ari we ukize kurusha uwo mugabo, yamugenzura. Yagize ati: “Namugenzura.”

Ubwo yabazwaga niba ibyo abivuze abihagazeho koko, Salt yashimangiye ko azi neza ko ari uko yakwitwara, avuga ko kuba yaba afite amafaranga menshi byatuma agira ububasha bwinshi mu mubano wabo. Ati: “Yego, nabikora kuko ubwange ndiyizi. Nzi neza uko meze, namugenzura.”

Icyakora Salt yavuze ko kuba yaba ariwe ufite amafaranga menshi bidasobanuye ko umugabo yaba atagifite inshingano zo gutunga urugo cyangwa kwita ku mubano wabo. Yongeyeho ko bibaye ngombwa ko akundana n’umuntu arusha amafaranga, yabimuhisha bityo uwo mugabo agakomeza kumwitaho atamenye ubutunzi nyakuri afite.

Ibi byakurikiwe n’ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza niba amafaranga ashobora gutuma umwe mu bakundana agira ububasha burenze ubw’undi, mu gihe abandi bagaragaza ko imibanire y’abantu n’uko bakoresha amafaranga yabo ari ibintu buri couple igomba kwishyiriraho mu buryo bwayo.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...