Nkunda imyandikire ye – Impamvu Zuba Ray yasubiyemo indirimbo ya King James

Imyidagaduro - 05/12/2025 11:03 AM
Share:

Umwanditsi:

Nkunda imyandikire ye – Impamvu Zuba Ray yasubiyemo indirimbo ya King James

Umuhanzikazi Zuba Ray ukorera muri Kina Music, yatangaje ko icyatumye asubiramo indirimbo “Ese Warakiniraga” ya King James ari uburyo yakuze akunda umuziki w’uyu muhanzi ndetse n’imyandikire ye imutera ishema.

Zuba Ray uherutse gusoza amasomo ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yasohoye iyi ndirimbo mu ijoro ryo ku wa Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ayishyira kuri YouTube.

Sound yayo kuri TikTok iri ku mwanya wa mbere mu zikunzwe kurusha izindi muri ibi bihe, kuko abakunzi b’umuziki bakomeje kuyikoresha cyane.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Zuba Ray yavuze ko gusubiramo indirimbo ya King James byaturutse ku rukundo n’icyubahiro amufitiye kuva akiri umwana. Ati: “Impamvu ya mbere yatumye nsubiramo indirimbo ye ni uko ari umuhanzi nakuze numva kandi nkunda.”

Akomeza ashimangira ko King James ari umwe mu bahanzi bamubereye icyitegererezo mu myandikire y’indirimbo. Ati “Nkunda imyandikire ye; irihariye, iragutse kandi iraryoshye. Ni umwe mu bo ndeberaho, ni yo mpamvu nifuza no gukorana na we mu bihe biri imbere.”

Gusubiramo “Ese Warikiniraga” kw’uyu muhanzikazi bishimangira urugendo rushya yatangiye mu muziki, runyuze mu guha agaciro abahanzi bamukuyeho icyerekezo no guha abakunzi b’umuziki isura nshya y’indirimbo zakunzwe mu bihe byatambutse.

Zuba Ray amaze umwaka umwe yinjiye mu muziki. Ndetse yashyize ku isoko indirimbo zirimo "Igisabo" yamwinjije mu muziki, "Everyday" yakoranye na Nel Ngabo, ndetse na "Utuntu."

Mu ruganda rw’umuziki mpuzamahanga, gusubiramo indirimbo (cover) ni imwe mu nzira zishimwa kandi zikoreshwa n’abahanzi benshi mu rwego rwo kwagura umuziki wabo, kwerekana impano nshya cyangwa guha icyubahiro abahanzi bababanjirije. Ni umuco umaze igihe, kuko n’amasoko y’umuziki ya none agaragaza ko zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku Isi ari “covers” z’indirimbo zari zisanzwe zizwi.

Urugero: Indirimbo “I Will Always Love You” yamenyekanye cyane ku Isi mu ijwi rya Whitney Houston, ariko nyirayo ni Dolly Parton wayisohoye mu 1974.

Mu 1992, Whitney ayisubiramo muri filime The Bodyguard, yahise iba imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane mu mateka, imufasha kumenyekana mu buryo budasanzwe no kuba umwe mu bahanzi bafite amajwi akomeye mu muziki wa R&B na Pop. Uyu muhanzi yashoboye guha indirimbo imbaraga nshya ku buryo bamwe batigeze bamenya ko ari ‘cover’.

Iyo ‘Cover’ y'indirimbo imaze kumenyekana ibasha gukurura abantu vuba, kandi n’umuhanzi mushya ashobora kuyigiramo amahirwe yo kumenyekana kubera ubwamamare bw'indirimbo yasubiyemo.

Umuhanzi ashobora gufata indirimbo yo hambere agashyiramo umwuka mushya, amajwi mashya cyangwa uburyo bw'umuziki butandukanye. Ibi bituma agaragaza uburyo afite umwihariko mu muziki.

Nk’uko Zuba Ray yasubiyemo indirimbo ya King James, no ku ruhande mpuzamahanga abahanzi bakora ‘Cover’ bashobora kuba berekana ko bubaha uwo bamukuyeho icyerekezo.

Abahanzi benshi basubiyemo indirimbo z’abandi byabafashije kubona imiryango mishya yo gukorana n’inzu z’umuziki zikomeye cyangwa abahanzi bazwi.

Indirimbo zimwe zasubiye ku isoko mu buryo bushya kubera ‘Covers’, bigatuma zigira ubuzima bushya mu bakiri bato n'abakunzi b’imiziki itandukanye.

Gusubiramo indirimbo si ugusubiramo gusa amagambo n’amanota; ni uburyo bwo guha agaciro umuhanzi wabanje, kwerekana impano nshya no kwagura icyerekezo cy’umuziki ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu kugeza n’ubu, abahanzi bakomeye bakomeje gukoresha iyi nzira kugira ngo bagere kure kurushaho.


Zuba Ray yavuze ko yasubiyemo ‘Ese Warikiniraga’ kuko King James ari umwe mu bahanzi bamubereye icyitegererezo 

Kuri Zuba Ray, gusubiramo indirimbo ya King James ni uburyo bwo kumwereka ko yamugizeho ingaruka nziza mu muziki

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ESE WARIKINIRAGA’ ZUBA RAY YASUBIYEMO YA KING JAMES


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...