Zuba Ray uherutse gusoza amasomo
ye mu ishuri rya muzika rya Nyundo, yasohoye iyi ndirimbo mu ijoro ryo ku wa
Kane, tariki ya 4 Ukuboza 2025, ayishyira kuri YouTube.
Sound yayo kuri TikTok iri ku
mwanya wa mbere mu zikunzwe kurusha izindi muri ibi bihe, kuko abakunzi
b’umuziki bakomeje kuyikoresha cyane.
Mu kiganiro yagiranye na
InyaRwanda, Zuba Ray yavuze ko gusubiramo indirimbo ya King James byaturutse ku
rukundo n’icyubahiro amufitiye kuva akiri umwana.
Akomeza ashimangira ko King James
ari umwe mu bahanzi bamubereye icyitegererezo mu myandikire y’indirimbo.
Gusubiramo “Ese Warikiniraga”
kw’uyu muhanzikazi bishimangira urugendo rushya yatangiye mu muziki, runyuze mu
guha agaciro abahanzi bamukuyeho icyerekezo no guha abakunzi b’umuziki isura
nshya y’indirimbo zakunzwe mu bihe byatambutse.
Zuba Ray amaze umwaka umwe yinjiye
mu muziki. Ndetse yashyize ku isoko
Mu ruganda rw’umuziki mpuzamahanga,
gusubiramo indirimbo (cover) ni imwe mu nzira zishimwa kandi zikoreshwa
n’abahanzi benshi mu rwego rwo kwagura umuziki wabo, kwerekana impano nshya
cyangwa guha icyubahiro abahanzi bababanjirije. Ni umuco umaze igihe, kuko
n’amasoko y’umuziki ya none agaragaza ko zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane ku Isi
ari “covers” z’indirimbo zari zisanzwe zizwi.
Urugero: Indirimbo “I Will Always
Love You” yamenyekanye cyane ku Isi mu ijwi rya Whitney Houston, ariko nyirayo
ni Dolly Parton wayisohoye mu 1974.
Mu 1992, Whitney ayisubiramo muri
filime The Bodyguard, yahise iba imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane mu mateka, imufasha
kumenyekana mu buryo budasanzwe no kuba umwe mu bahanzi bafite amajwi akomeye
mu muziki wa R&B na Pop. Uyu muhanzi yashoboye guha indirimbo imbaraga
nshya ku buryo bamwe batigeze bamenya ko ari ‘cover’.
Iyo ‘Cover’ y'indirimbo imaze
kumenyekana ibasha gukurura abantu vuba, kandi n’umuhanzi mushya ashobora
kuyigiramo amahirwe yo kumenyekana kubera ubwamamare bw'indirimbo yasubiyemo.
Umuhanzi ashobora gufata indirimbo
yo hambere agashyiramo umwuka mushya, amajwi mashya cyangwa uburyo bw'umuziki
butandukanye. Ibi bituma agaragaza uburyo afite umwihariko mu muziki.
Nk’uko Zuba Ray yasubiyemo
indirimbo ya King James, no ku ruhande mpuzamahanga abahanzi bakora ‘Cover’
bashobora kuba berekana ko bubaha uwo bamukuyeho icyerekezo.
Abahanzi benshi basubiyemo
indirimbo z’abandi byabafashije kubona imiryango mishya yo gukorana n’inzu
z’umuziki zikomeye cyangwa abahanzi bazwi.
Indirimbo zimwe zasubiye ku isoko
mu buryo bushya kubera ‘Covers’, bigatuma zigira ubuzima bushya mu bakiri bato
n'abakunzi b’imiziki itandukanye.
Gusubiramo indirimbo si ugusubiramo gusa amagambo n’amanota; ni uburyo bwo guha agaciro umuhanzi wabanje, kwerekana impano nshya no kwagura icyerekezo cy’umuziki ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu kugeza n’ubu, abahanzi bakomeye bakomeje gukoresha iyi nzira kugira ngo bagere kure kurushaho.

Zuba Ray yavuze ko yasubiyemo ‘Ese
Warikiniraga’ kuko King James ari umwe mu bahanzi bamubereye icyitegererezo
Kuri Zuba Ray, gusubiramo indirimbo
ya King James ni uburyo bwo kumwereka ko yamugizeho ingaruka nziza mu muziki
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘ESE WARIKINIRAGA’ ZUBA RAY YASUBIYEMO YA KING JAMES
