Sarkodie aherutse gukora Album yitwa ‘No Pressure’ yakoranye n’abandi
bahanzi bo mu gihugu cya Ghana n’abanyamahanga batandukanye baturuka muri
Africa, Uburayi n’Amerika.
Kuri ubu ari muri ‘Kenya’ nyuma yo kuva muri ‘Nigeria’ aho
akomeje gahunda y’ibitaramo bitandukanye byo kwamamaza umuzingo mushya. Yahishuye
ko amafaranga menshi yakoreye bwa mbere mu muziki yayaguzemo ubutaka, uyu
muraperi ukomoka mu gihugu cya Ghana.
Yagize ati:: “Ndibuka amafaranga ya mbere menshi nakoreye mu
gitaramo, birasekeje cyane byari kandi na none wari umwanzuro ukomeye k’umuntu
wakomeje akorana imbaraga nyinshi mu gihe kirekire, kubyiyumvisha ko ngomba
kuyafata yose nkayaguramo ubutaka."
Abajijwe niba ubwo butaka yaguze n’ubu bukiri ubwe yagize ati:"Ahantu
naguze ubu hateye imbere ariko ndacyahafite ubutaka bwanjye, ni heza hari amazu
y’imiturirwa ariko ni kure y’ahantu
nsigaye mba, nyamara buracyari ubw’agaciro kuri njye."
Muri iki kiganiro kandi Sarkodie yasobanuye uko akoresha
amafaranga akorera umunsi k’uwundi aho yagaragaje ko adakunda kugura amamodoka
ahubwo akunda gushora amafaranga ye mu bintu bifite inyungu.
Agira ati:"Sinkunda gutakaza amafaranga yanjye ku mamodoka, n’iyo
ngize iyo mbona nziza mbiha igihe kugira ngo nyigure, kuko mba numva ari ibintu
bidafite agaciro bitanumvikana, sintunze imodoka nyinshi."
Yongeraho ati:"Nkunda kubanza gutecyereza
kure mbere y’uko ngira icyo ngura, ndi wa muntu wahoze ndwana no kuba ntakigera
ngwa mu bihombo."
Sarkodie mu mwaka wa 2020 byavugwaga ko atunze akayabo ka
Miliyoni 10 z’amdorali. Muri uyu mwaka bivugwa ko umutungo we wiyongeye cyane
aho kugeza ubu abarirwa muri Miliyoni 15 z’amadorali.
Sarkodie muri Kenya aha yari kumwe na Khaligraph
Sarkodie muri Nigeria ubwo yakoraga igitaramo cyo kumva Album ye ‘No Pressure’ aha yari kumwe Iyike, Phyno na Rudeboy
Davido na Sarkodie ubwo aheruka muri Nigeria aba bombi kandi bakaba banahuriye mu muryango mugari wa Sony Music
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO YA SARKODIE YITWA ROLLIES IRI KURI ALBUM NSHYA YE 'NO PRESSURE'
