NKORE IKI:Umusore dukundana afite icyumba cy’ibanga atajya anyemerera kwinjiramo yanze no kunyeraka ababyeyi be

- 13/07/2023 7:59 AM
Share:
NKORE IKI:Umusore dukundana afite icyumba cy’ibanga atajya anyemerera kwinjiramo yanze no kunyeraka ababyeyi be

Ni inkuru y’umukobwa ugisha inama nyuma yo guhura n’umusore bahuriye mu rusengero akamwizeza urukundo ariko nyuma akaza kumushyira mu rujijo.Ni nkuru igamije kwigisha abangavu kwitonda no guhitamo neza.

Uyu mwari yatangiye agira ati:" Umubyeyi w’umukobwa w’inshuti yanjye witwaga Berlinda yaje gutabaruka ndababara cyane kuko nanjye yari nka mama wanjye kuko niwe nagiraga.Yanyitagaho kuri buri kimwe.Ubwo yapfaga nabaye nk’umuntu ubuze kimwe mu bice  by’umubiri.Nubwo atari umubyeyi wanjye mu maraso, ariko akimara gupfa nanjye nahise mbura uwari urenze kuba umubyeyi wanjye maze ntangira kumukumbura.

Nagumanye na Berlinda tubabarira hamwe , tunyurana muri byose.Ku Cyumweru harageze maze tujya gusenga, ariko nsengera mu itorero rya Berlinda , mba mushya muri bo, abantu bose bambera bashya.Ubwo nari nicaye mu rusengero rero,umusore umwe wari hakurya yanjye yampamagaye mu izina ,ansaba ko naza tukaririmbira hamwe indirimbo yo mu gitabo.

Naramwegereye kuririmba byananira akamfasha tugakomeza.Uyu musore namwibajijeho , dusohotse mubaza aho yamenyeye izina ryanjye ambwira ko yarimenye ubwo inshuti yanjye Berlinda yarimo ampamagara.Uyu musore yaje kunsaba numero yanjye ya telefone ambwira ko yifuza kumenya birenze.Yahise ampamagara arambwira ngo “Iyo niyo numero yanjye ".

Uyu musore yakomeje kumvugisha cyane, ambwira ko yankunze ko yifuza ko twaba inshuti kugira ngo ajye ambona buri gihe .Namubwiye ko turi mu kiriyo musaba umwanya wo kwiyitaho gusa musezeranya ko nimpuguka nzamuvigisha kandi ko tuzaba inshuti.

Haciye agahe , uyu musore yarantumiye, turaganira agira ati ''Nukuri ndashaka ko tuba inshuti , kandi ndashaka ko dukundana bikarenga ubushuti busanzwe.Nyuma  uyu musore yaje kunsohokana , anjyana iwabo anyereka aho atuye , ambwira ko iyo nzu yari nziza yari abanyemo n’ababyeyi be ariko bo ko batahaza buri munsi kubera akazi.

Mu byukuri yari abayeho neza , inzu nini , ibyo kurya , imodoka yo gutwara n’ibindi bitandukanye.Namubwiye ko ari umunyamahirwe , ndetse ko yahiriwe akagira iby’abandi bifuza.Uyu musore yaranyicaje maze arambwira ngo , ngira uze tubane , iyi nzu ikeneye umugore.Yaranyoheje mpaka ijoro rya mbere ndimarana nawe muri iyo nzu .Mu masaha ya kare narabyutse , ndebye ku ruhande ndamubura , mfata telefone ndamuhamagara yanga kwitaba.Inzu yose narayizengurutse ndamubura , ngiye kubona mbona asohotse mu cyumba cyo hasi, arambaza ati' uvuye he  ? uri mu biki ? Wowe wakabaye uryamye ! Hano uri kuhakora iki ?.

Naramubwiye ngo wakabaye uri iruhande rwanjye ,ukaba uryamye iruhande rwanjye.Mu kunsubiza yarambwiye ngo ,yari yagiye kwitaba abayeyi be, ambwira ko ayo masaha ariyo ababyeyi bahamagariraho kandi ko atashakaga kunsakuriza.Twarazamukanye dusubira mu buriri , nyuma nza gutaha.

Mu byukuri , uyu musore yaje kuntungura umunsi naringiye kumusura ndi mu mihango.Naramuhamagaye ndamubwira ngo ndangije kwitegura , arambaza ngo umeze neza ? Mubwira ko meze neza gusa ko ndi mu mihango igiye kurangira.Yahise ambuza , ambwira ko ntagomba kumusura kugeza nkize (Imihango irangiye).Ubwo imihango yarangiraga nkasubirayo byarongeye bigenda nkambere ndakanguka , umusore ndamubura.Ntabwo nigeze muhamagara, noneho naramanutse ngeze hasi nkomanga kurugi mara nk’iminota 3.Umusore yasohotse yarakaye cyane.Ati, kuki ukomanga gutya ukaba warimo udusakuriza ? Kuki utakomeje kuryama ?.Yanyohereje mu buriri ambwira ko nasoza kuvugana n’ababyeyi be araza.

Umusore wanjye nabwo yigeze anyereka inshuti  ze, ntabo mu muryango we nigeze menya gusa agahora ambwira ko ababyeyi be nibaza aribwo tuzavugana ".

Uyu mukobwa urimo kutuganirira iyi nkuru, yakomeje kwibwira mu mutima ko atameze neza, ndetse atangira no kwibaza ku bikorwa by’uyu musore bari bamaranye hafi ukwezi.Ati:" Ese uyu musore utuye munzu imurusha imyaka, akaba afite imitungo isumba akazi afite, akaba ifite icyumba ajyamo njye ntabasha kwinjiramo , ese ubwo ni amahoro ? ! Ese ubwo naba ndimo gukoreshwa ejo nkazicwa ?.

Namwe mungire inama pe nukuri, Ese ntegereze ayo mezi arikumbwira ngo ababyeyi be bazaziraho  cyangwa niruke urukundo rwe ndumusigire ? “.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...