Uyu mwari yatangiye agira ati:" Umubyeyi w’umukobwa w’inshuti
yanjye witwaga Berlinda yaje gutabaruka ndababara cyane kuko nanjye yari nka
mama wanjye kuko niwe nagiraga.Yanyitagaho kuri buri kimwe.Ubwo yapfaga nabaye
nk’umuntu ubuze kimwe mu bice by’umubiri.Nubwo atari umubyeyi wanjye mu
maraso, ariko akimara gupfa nanjye nahise mbura uwari urenze kuba umubyeyi
wanjye maze ntangira kumukumbura.
Nagumanye na Berlinda tubabarira hamwe , tunyurana muri
byose.Ku Cyumweru harageze maze tujya gusenga, ariko nsengera mu itorero rya
Berlinda , mba mushya muri bo, abantu bose bambera bashya.Ubwo nari nicaye mu
rusengero rero,umusore umwe wari hakurya yanjye yampamagaye mu izina ,ansaba ko
naza tukaririmbira hamwe indirimbo yo mu gitabo.
Naramwegereye kuririmba byananira akamfasha
tugakomeza.Uyu musore namwibajijeho , dusohotse mubaza aho yamenyeye izina
ryanjye ambwira ko yarimenye ubwo inshuti yanjye Berlinda yarimo ampamagara.Uyu
musore yaje kunsaba numero yanjye ya telefone ambwira ko yifuza kumenya
birenze.Yahise ampamagara arambwira ngo “Iyo niyo numero yanjye ".
Uyu musore yakomeje kumvugisha cyane, ambwira ko
yankunze ko yifuza ko twaba inshuti kugira ngo ajye ambona buri gihe .Namubwiye
ko turi mu kiriyo musaba umwanya wo kwiyitaho gusa musezeranya ko nimpuguka
nzamuvigisha kandi ko tuzaba inshuti.
Haciye agahe , uyu musore yarantumiye, turaganira
agira ati ''Nukuri ndashaka ko tuba inshuti , kandi ndashaka ko dukundana bikarenga
ubushuti busanzwe.Nyuma uyu musore yaje kunsohokana , anjyana iwabo
anyereka aho atuye , ambwira ko iyo nzu yari nziza yari abanyemo n’ababyeyi be
ariko bo ko batahaza buri munsi kubera akazi.
Mu byukuri yari abayeho neza , inzu nini , ibyo kurya
, imodoka yo gutwara n’ibindi bitandukanye.Namubwiye ko ari umunyamahirwe ,
ndetse ko yahiriwe akagira iby’abandi bifuza.Uyu musore yaranyicaje maze arambwira ngo , ngira uze tubane , iyi nzu ikeneye umugore.Yaranyoheje mpaka
ijoro rya mbere ndimarana nawe muri iyo nzu .Mu masaha ya kare narabyutse , ndebye ku ruhande ndamubura , mfata telefone ndamuhamagara yanga kwitaba.Inzu
yose narayizengurutse ndamubura , ngiye kubona mbona asohotse mu cyumba cyo
hasi, arambaza ati' uvuye he ? uri mu biki ? Wowe wakabaye uryamye ! Hano uri
kuhakora iki ?.
Naramubwiye ngo wakabaye uri iruhande rwanjye
,ukaba uryamye iruhande rwanjye.Mu kunsubiza yarambwiye ngo ,yari yagiye kwitaba
abayeyi be, ambwira ko ayo masaha ariyo ababyeyi bahamagariraho kandi ko
atashakaga kunsakuriza.Twarazamukanye dusubira mu buriri , nyuma nza gutaha.
Mu byukuri , uyu musore yaje kuntungura umunsi
naringiye kumusura ndi mu mihango.Naramuhamagaye ndamubwira ngo ndangije
kwitegura , arambaza ngo umeze neza ? Mubwira ko meze neza gusa ko ndi mu
mihango igiye kurangira.Yahise ambuza , ambwira ko ntagomba kumusura kugeza nkize (Imihango irangiye).Ubwo imihango
yarangiraga nkasubirayo byarongeye bigenda nkambere ndakanguka , umusore
ndamubura.Ntabwo nigeze muhamagara, noneho naramanutse ngeze hasi nkomanga
kurugi mara nk’iminota 3.Umusore yasohotse yarakaye cyane.Ati, kuki ukomanga
gutya ukaba warimo udusakuriza ? Kuki utakomeje kuryama ?.Yanyohereje mu buriri
ambwira ko nasoza kuvugana n’ababyeyi be araza.
Umusore wanjye nabwo yigeze anyereka inshuti ze, ntabo mu muryango we nigeze menya gusa
agahora ambwira ko ababyeyi be nibaza aribwo tuzavugana ".
Uyu mukobwa urimo kutuganirira iyi nkuru, yakomeje
kwibwira mu mutima ko atameze neza, ndetse atangira no kwibaza ku bikorwa by’uyu
musore bari bamaranye hafi ukwezi.Ati:" Ese uyu musore utuye munzu imurusha
imyaka, akaba afite imitungo isumba akazi afite, akaba ifite icyumba ajyamo
njye ntabasha kwinjiramo , ese ubwo ni amahoro ? ! Ese ubwo naba ndimo
gukoreshwa ejo nkazicwa ?.
Namwe mungire inama pe nukuri, Ese ntegereze ayo mezi
arikumbwira ngo ababyeyi be bazaziraho
cyangwa niruke urukundo rwe ndumusigire ? “.