Iyo ubwiye umuntu ko umukunda, we akakubwira ko atagufitiye amarangamutima nk’ayo wowe umufitiye, ni ibisanzwe ko ubabara. Ariko noneho agahimda gakomeye kaza iyo kumwikuramo byanze.
Nyuma yo guterwa indobo, ikintu cya mbere ugerageza gukora ni ukwiyakira, maze ukamwikuramo, ubuzima bugakomeza.
Icyakora si ko buri gihe bizaguhira, hari igihe ukunda umuntu bikomeye, kumwikuramo bikakunanira, ikibabaje noneho ugakomeza kumukunda na nyuma yo kumenya ko we atagukunda.
Abantu benshi banyura muri ibi bihe, ndetse bakagorwa no kumenya uko babyitwaramo. Bamwe bakomeza kwizera ko uwo muntu azahindura ibitekerezo, abandi bakabura amahoro kuko bumva badashobora kumwikuramo.
Ariko se umuntu yakora iki nyuma yo gukatirwa ariko agakomeza gukunda uwamukatiye? Tugiye kurebera hamwe inama zagufasha mu gihe ugikunda umuntu wakwanze, twifashishije inyandiko yasohotse mu kinyamakuru Psychology Today.
Kwemera ukuri ni intambwe ya mbere
Kimwe mu bintu bikomerera abantu benshi ni ukwemera ko umuntu yabyanze. Hari abahora bibwira bati: “ahari azagaruka, wasanga ankunda ariko adashaka kubimbwira nonaha, ahari igihe nikigera azanyumva.”
Nubwo ibyo bitekerezo bishobora gutanga icyizere, hari igihe bituma umuntu akomeza kwihoma ku muntu utamushaka, ni byiza rero kumva kandi ukemera ukuri ko uwo ushaka atagushaka.
Abahanga bavuga ko urugendo rwo gukira ibikomere rutangira iyo umuntu abashije kwemera ukuri akareka kwibeshya. Kuba umuntu ataguhisemo ntabwo bivuze ko nta gaciro ufite; bivuze gusa ko amarangamutima agufitiye atandukanye n’ayo umufitiye.
Kwibagirwa umuntu ntibyakunda mu munsi umwe
Iyo umuntu yakunze by’ukuri, ibyiyumviro yari afitiye uwo muntu ntibishira ako kanya. Ni ibisanzwe gukomeza gukumbura umuntu cyangwa kumutekerezaho nubwo gukundana bitakunze.
Hari abantu birakarira, bakanishinja amakosa kubera ko bagitekereza umuntu wabanze, cyangwa bakimukunda. Nyamara gukira umutima ni urugendo rumara igihe kirekire.
Kwemera ko ukimufitiye amarangamutima si intege nke, ahubwo ni intambwe ya mbere mu rugendo rwo kumwikuramo no gukira ibikomere yaguteye.
Irinde guhora ukurikiranira hafi ubuzima bwe
Hari abantu bakomeza kureba amafoto y’uwo bakunze urudashoboka, ibyo bashyize ku mbuga nkoranyambaga zabo, cyangwa ubutumwa bandikiranaga kera. Hari n’abahora bashaka kumenya uwo bari kumwe cyangwa ibyo bari gukora. Ibyo byose bituma umutima ukomerezaho mu marangamutima ndetse urukundo rukiyongera aho gukira.
Rimwe na rimwe kwiha intera biba ingenzi kugira ngo umuntu abashe kongera kugira amahoro yo mu mutima.
Urukundo ntiruhatirizwa
Nubwo umuntu yakunda cyane, ntashobora guhatira undi kumukunda. Urukundo rwiza rugomba kuba rutingingiwe kandi impande zombi zigomba kuba zifite ubushake Bungana bwo gutima urukundo rwabo rukomera.
Hari igihe ushobora kubona uri mwiza, wita ku bandi, kandi abantu benshi bagukunda ukibwira ko nawe uwo ukunze ari itegeko ko nawe agukunda, siko biri, umuntu afite uburenganzira bwo guhitamo uwo bakundana. Nibakwanga rero ntuzahatirize, ahubwo uzashake uburyo bwiza bwo gukomeza ubuzima nk’ibisanzwe.
Kongera kwiyitaho ni ingenzi
Iyo umuntu yakatiwe, hari igihe yumva isi imuhindutse cyangwa akabura ibimutera imbaraga zo gukomeza gukora ibintu yari asanzwe akora.
Ariko icyo gihe ni bwo aba akeneye cyane kongera kwiyitaho, kwita ku masomo cyangwa akazi, gusohokana n’inshuti, gukora sport, gukora ibintu akunda, no kwibanda ku nzozi ze. Ibyo bifasha umutima kugenda ukira buhoro buhoro.
Ntukubakire ubuzima bwawe bw’urukundo ku muntu umwe
Hari igihe umuntu umwe aba nk’aho ari we ubuzima bwawe burangiriraho. Wa wundi uvuga uti “sinabaho adahari”, icyo abenshi batazi rero ni uko aya ari amakosa akomeye. Ubuzima burahinduka, uwo wumva ko ari ubuzima bwawe, ejo ashobora kuba atagihari bikaba ngombwa ko ukunda undi.
Iyo umuntu akwanze, n’ubwo wowe wakomeza kumukunda cyane, ukumva ubuzima burahagaze, ni ngombwa kwemera ukuri guhari, ugakoza ubuzima. Uko igihe gishira, uzakira ibikomere kandi ubashe gukunda undi.
Gukunda umuntu wakwanze si igikuba kiba cyacitse. Bibaho kandi ni ibisanzwe ko bikubabaza cyane, cyane cyane iyo wari waramukunze n’umutima wawe wose.
Ariko n’ubwo umutima ushobora gufata igihe kugira ngo ukire, ni ingenzi kwibuka ko urukundo rwiza rutagomba kugusiga mu bwigunge bw’iteka.
Kwiyitaho, kwemera ukuri no guha igihe umutima wawe ni bimwe mu bintu bishobora kugufasha buhoro buhoro kongera kugira amahoro no gukomeza ubuzima bwawe.
