NKORE IKI: Umukunzi wanjye yirirwa abwira abandi bantu iby'urukundo rwacu n'ibibazo dufitanye

Urukundo - 19/05/2023 10:23 AM
Share:
NKORE IKI: Umukunzi wanjye yirirwa abwira abandi bantu iby'urukundo rwacu n'ibibazo dufitanye

Umukobwa yagaragaje ko ababajwe cyane n'uburyo umukunzi we yirirwa avuga ubuzima bw'urukundo rwabo nyamara atari ngombwa.

Mu magambo ye yagize ati: "Umukunzi wanjye yabonye akazi gashya ahandi hantu. Ahageze ahasanga umusore twiganye kera, amubwira ko dukundana ndetse amubwira uburyo tubayeho.

Yaje kumbwira ko bahuye, mubwira ko ntamwishimira yanga kubyumva asubiye ku kazi amubwira ko navuze ko ntamwishimira".

Uyu musore ukorana n'umukunzi we yitwa Harry, yiganye n'uyu mukobwa ugisha inama. Uyu mukobwa agaragaza ko uretse ibi kandi umukunzi we yirirwa amubwira n'ibindi byose bakorana n'ibyo bapanga yamubuza akamubwira ko atazongera ariko akabisiga aho.

Ati: "Umunsi umwe ubwo umukunzi wanjye yari antwaye anjyanye mu rugo, naje kubona urupapuro Harry yamwandikiye yamvuzeho ibintu bibi cyane, mbimubajije araseka cyane arabyirengagiza ntihagira icyo ansubiza.

Naramwicaje nanone musaba imbabazi ndamwinginga ariko byose bikaba imfabusa. Ahora yumva ko Harry yaza tukaganira, Harry ntabwo twakundanye ariko ntekereza ko anteranya ku mukunzi wanjye".

Umukobwa aragisha inama y'icyo yakora. Nawe niba ushaka kugisha inama twandikire kuri info@inyarwanda.com 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...