Icyo abanyarwanda bavuga ku muti urinda kwandura SIDA watangiye gutangwa

Ubuzima - 09/01/2025 1:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Icyo abanyarwanda bavuga ku muti urinda kwandura SIDA watangiye gutangwa

Nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) gitangaje ko hagiye gutangira gutangwa umuti wo mu bwoko bwa CAB-LA urinda kwandura Virusi itera SIDA.Iyi gahunda yatangirijwe mu Bigo Nderabuzima bibiri byo mu Mujyi wa Kigali.Gusa hari abagaragaza ko nubwo bigiye kugabanya umubare w’abandura, bishobora gutuma hari abirara.

Itangwa ry’uyu muti uterwa mu rushinge ryatangiye tariki 03 Mutarama 2025 mu Kigo Nderabuzima cya Gikondo ndetse n’icya Busanza.

Urushinge rwa mbere rumara ukwezi na ho urwa kabiri rukamara amezi abiri, bivuze ko buri mezi abiri uwahisemo ubu buryo asubira kwiteza urushinge.

Ni urushinge ruzaterwa by’umwihariko abakora umwuga w’uburaya, abantu babana umwe yaranduye undi adafite ubwandu(Ubwo ni udafite ubwandu) n’urubyiruko muri rusanga harimo ingimbi n’abangavu.

Bamwe mu bakora umwuga w’uburaya ahazwi ko mu Migina i Remera, batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye InyaRwanda.com ko kuba Leta yaratekereje ubu buryo burinda kwandura SIDA ari byiza, gusa bemeza ko bishobora kuzatuma izindi ndwara zandurira mu mibonabo mpuzabitsina ziyongera.

Umwe muri bo yabwiye InyaRwanda ko hari umwe mu bakiriya be umutegeka ko baryamana nta gakingirizo akoresheje , undi nawe akabyemera bitewe n’amafaranga aba yamwemereye dore ko ngo iyo bari muri iki gikorwa uyu mugabo amufata amashusho.

Ati’’ Buri munsi uko aje iwanjye tubikora afata amashusho, kandi dukoreraho, kandi sinzi uko ahagaze.Ubu buryo buzaturinda kwandura SIDA bunadufashe kubyara abana batanduye’’

Uyu yakomeje avuga ko nubwo ibi bizarinda abakora Uburaya kwandura SIDA, ariko bugarijwe n’ikibazo cy’imitezi.

Ku ruhande rw’urubyiruko, uwitwa Batamuriza Anet ndetse na Nigena Marie Solange, bahurije ku kuba ubu buryo ari bwiza kuko buzarinda ubwandu bushya, gusa bagaragaza ko bishobora gutuma bamwe birara ugasanga bibyaye ingaruka zitandukanye zirimbo inda zitateganyijwe ndetse hakaba hakwiyongera n’umubare w’impfu z’abakuramo inda mu buryo bwa magendu ndetse n’umubare w’abafungirwa iki cyaha mu rubyiruko ukaba wakwiyongera.

Umunyarwenya Twahirwa Ravanelly wamenyekanye kuri TikTok, mu kiganiro na InyaRwanda.com, yavuze ko ari byiza kuba uyu muti watangwa mu Rwanda kuko usanga kwifata ari ikintu cyananiye urubyiruko.

Ati’’Abavuga ko bizatuma urubyiruko rwirara, n’ubundi urubyiruko rwamaze kwirara kubera ko rufite ubundi buryo bwinshi bwo kwirinda iyo SIDA nubwo birangira byanze.Iyo nzira kuba yaje byibuze bizatuma umubare wandura SIDA ugabanyuka’’.

Ravanelly yasabye urubyiruko muri rusanga kwirinda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru, ati’’ Cyangwa se wakumva byanze, ugakoresha bwa buryo. Ikindi tukirinda kumva ko ubwo umwaka urangiye ari ukwiyandarika nkaho nta wundi tugiye gutangira’’.

Umuhanzi Senderi Hit nk’umubyeyi, yabwiye InyaRwanda.com ko izi mpungenge zagaragajwe , Leta ifite abantu b’abahanga batekereza neza kugira ngo igihugu kigire urubyiruko ruzima.

Ati’’ Icyo nabwira urubyiruko, iyo ukurikije inama za muganga, akenshi ugira ubuzima bwiza, kandi nabo ntibumve ko kuba urwo rukingo rwabonetse ari umwanya wo kwiyandarika, ari umwanya wo kwishyira mu kwandura mu by’ukuri ntabwo ari umuti, ni urukingo.Rero ntekereza ko urubyiruko rwashishoza rukemera gukingirwa ariko hakabaho no kwirinda bisanzwe’’

Senderi Hit akomeza avuga ko mu gihe umuntu yaba akingiwe bitavuze kujya kwijandika kuko havamo ibindi bibazo, bityo ko hakenwe ubukangurambaga kandi ko nk’umuhanzi yiteguye gufasha inzego z’umuzima kugira ngo bugere ku bantu benshi.

Ati’’Icyo mbwira abakunzi banjye, abafana banjye n’abanyarwanda muri rusange, kwikingira ni ngombwa’’.

Inzobere mu buzima bw’imyororokere, Dr.Anicet Nzabonimpa yabwiye InyaRwanda ibyo kuvuga ko uru rukingo ruzatuma abantu birara, ntaho bihuriye ahubwo ko urukingo ari imwe mu ngamba ije kunganira izisanzweho.

Agaruka ku rubyiruko , yagize ati'' Mbere y’uko urukingo ruza, urubyiruko rusanzwe rukora imibonano mpuzabitsina, turabibona.Ni ukuvuga ko icyo tugomba gukora, ni ukureba ukuntu dushyiraho ingamba zitandukanye byibuze ejo hazaza hazabe hameze neza’’

Dr.Anicet akomeza avuga ko kuba abantu bakwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano muzabitsina, ari ibintu bisanzwe bihari bityo ko urukingo rutazatangwa nk’ibiryo cyangwa bombo kuko mbere yo kuruhabwa na nyuma yaho hari amakuru ahabwa umuntu kugira ngo amenye uko yitwara .

Ati’’Ahubwo urukingo rutanzwe neza, abantu bagasobanukirwa icyo rugamije, bagira impinduka mu myitwarire yabo, na ziriya ndwara zagabanyuka.Urukingo ni ingamba imwe ariko n’izindi zizakomeza gukurikizwa. Ntabwo rushobora kuvanaho Ubudahemuka,Kwifata, Agakingirizo, kwitwararika, kugira imico myiza.Ntabwo urukingo ruzaza kubivanaho ahubwo ruzaba ruje kubishimangira’’.

Dr Basile Ikuzo, Uyobora ishami rishinzwe gukumira virusi itera SIDA muri RBC, avuga ko uyu muti wa PrEP, nanone uzwi nka Cabotegravir (CAB-LA), uzajya utangwa buri mezi abiri mu rwego rwo kugabanya ibinini byajyaga binyobwa buri munsi.

Yabwiye The New Times ko ari uburyo buzafasha abafite ibyago byinshi byo kwandura Virusi itera SIDA, barimo abakobwa n’abagore bakora akazi ko kwicuruza, abagabo baryamana n’abo bahuje igitsina, ababana umwe yaranduye undi ari muzima, ndetse n’abangavu n’ingimbi.

Dr. Basile Ikuzo yagize ati “Ntabwo ari serivisi izahabwa abantu bose muri rusange. Ni gahunda yateguriwe abantu bihariye bo mu byiciro bifite ibyago byinshi banashobora guhura n’imbogamizi zo gufata imiti buri munsi. Ikoreshwa ry’urushinge rwa PrEP rishobora kugabanya akato gahabwa abantu bakoresha imiti banywa byumwihariko urubyiruko."

Dr. Ikuzo akomeza avuga ko u Rwanda rwagabanyije ku kigero gishimishije ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, bukava ku bihumbi 10 ku mwaka mu myaka icumi ishize, aho ubu bugeze ku bihumbi bitatu gusa ku mwaka.

Yavuze ko ikoreshwa ry’izi nshinge, rije gutanga umusanzu mu rugamba rwo gukomeza gukumira ubwandu bwa Virusi itera SIDA, aho igerageza ry’ubu buryo rizamara umwaka, ubundi hakarebwa ikizakurikiraho.

Ati “Nyuma y’igerageza, tuzakora isesengura ry’imibare kugira ngo twanzure niba tuzagura iyi gahunda mu mavuriro yose cyangwa niba tuzakomeza gukoresha ibinini byo kunywa."

Watewe abantu binyuze mu rushinge bwa mbere muri Zimbabwe mu 2022, nyuma wemezwa n’inzego z’ubuzima muri Zambia hamwe na Afurika y’Epfo yemeje ikoreshwa ryawo ariko ukaba utaratangira gutangwa.

Wemewe na OMS/WHO mu 2022

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS/WHO ryasohoye amabwiriza y’ikoreshwa ry’umuti wa CAB-LA mu 2022 mu gukumira ubwandu bwa virusi itera SIDA. WHO kandi yashishikarije ibihugu kutirengagiza aya mahirwe yagenewe abantu bafite ibyago byinshi byo kwandura SIDA.

Ayo mabwiriza agamije gushyigikira ibihugu biteganya gutanga umuti wa CAB-LA mu rwego rwo kurushaho gukumira virusi itera SIDA no koroshya ubushakashatsi bukenewe gukorwa byihutirwa.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya SIDA muri WHO, Dr Meg Doherty, yavuze ko umuti wa CAB-LA ari uburyo bwizewe kandi bwitezweho gutanga umusaruro mu kwirinda virusi itera SIDA, ariko ukaba utaratangira kugeragezwa hanze y’ubushakashatsi.

Uko imibare ihagaze mu Rwanda

Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin yavuze ko abantu barindwi bapfa bazize virusi itera SIDA buri munsi, mu gihe abandi icyenda bayandura bakaba biganjemo urubyiruko. Iyo

Mu mwaka wose, imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ishimangira ko mu mwaka umwe abantu barenga 3200 bandura virusi itera SIDA, bakaba biganjemo urubyiruko.

Iyi mibare kandi ishimangira ko kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu basaga 230.000 bafite virusi itera SIDA, muri abo ababizi ni 96% ariko 98% muri abo bazi ko banduye bakaba bafata neza imiti igabanya ubukana bakagabanya ubukana bw’iyo virusi.

Ku rwego mpuzamahanga, abantu 78% ni bo bazi uko bahagaze, mu gihe 66% ari bo bahabwa imiti igabanya ubukana, na ho 64% bakaba ari bo bagabanyije virusi ku kigero gishimishije mu mibiri yabo.

Umunyarwenya Twahitwa Ravanelly avuga ko urubyiruko rugomba gukomeza no kwita ku buryo bwari busanzwe bukoreshwa

Umuhanzi Senderi Hit yagiriye inama urubyiruko

Inzobere mu buzima bw'imyororokere, Dr Anicet Nzabonimpa avuga ko uru rukingo rutaje gusimbura uburyo bwari busanzwe bukoreshwa

Dr Ikuzo Basile uyobora Ishami rishinzwe gukumira Virusi itera SIDA muri RBC, avuga ko ubu buryo buzafasha abafite ibyago byinshi byo kwandura


Umwanditsi: HABINEZA Gabriel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...