NKORE IKI: Umukunzi wanjye aba afite impumuro mbi iyo turi gutera akabariro, ndabirambiwe!

Urukundo - 29/06/2022 3:33 PM
Share:
NKORE IKI: Umukunzi wanjye aba afite impumuro mbi iyo turi gutera akabariro, ndabirambiwe!

Umukobwa yahishuye ko arambiwe impumuro mbi y’umukunzi we yumvikana cyane iyo bari gutera akabariro. Uyu mukobwa yavuze ko niyo uyu musore yamusohokanye amunukira cyane akamusurira ku buryo yumva abangamiwe. Aragisha inama.

Uyu mukobwa wasobanuraga uburyo abangamiwe cyane, yagereranyije umwuka mubi usohorwa n’umukunzi we n’igi riboze. Nk’uko yabisobanuye ubwo yaganiraga n’umuganga w’ubuzima mu gihugu cya Nigeria, uyu mukobwa yasobanuye ko arembejwe cyane n’uyu musore asaba inama.

Yagize ati “Iyo umukunzi wanjye anyegereye aranukira cyane. Ni ukuri mba numva bimeze nk’igi riboze pe, kugeza ubu sinzi icyo nakora, ndi kugisha inama. Akunda no gusura cyane turi mu bantu nkagira ngo ni inkuba ikubise. Ubu nabuze icyo nkora mungire inama. Ese sinzongere kumwegera? Ese njye muhunga? Bimaze amezi agera kuri atatu yose kandi byatangiye kuva twamenyana. Mungire inama y’icyo nakora ".

Uyu mukobwa yagishije inama kugira ngo amenye niba hari ikindi kirenze ku byo yakoze yakorera umukunzi we. Yasobanuye ko bidakwiriye ko umusore agaragaza ukutiyubaha cyane cyangwa ngo yiyandagaze mu gihe ari kumwe n’umukunzi we.

Nawe niba ushaka kugisha inama twandikire unyuze ahatangirwa ibitekerezo 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...