NKORE IKI: Umugabo wanjye yashatse undi mugore none yaramuroze iyo turi kumwe ntashobora gutera akabariro neza

Urukundo - 23/04/2023 5:05 PM
Share:
NKORE IKI: Umugabo wanjye yashatse undi mugore none yaramuroze iyo turi kumwe ntashobora gutera akabariro neza

Inkuru y'uyu munsi ya #NkoreIki, ishingiye ku nkuru yihariye umugore yagejeje ku munyamakuru wa InyaRwanda agisha inama abasomyi ndetse nawe akagira iyo amuha.

Uyu mugore atuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, gusa ntiyifuza ko imyirondoro ye ijya hanze. Yagaragaje ko ababaye cyane. Uyu mugore wagishije inama, yavuze ko afite ibibazo bitandukanye birimo kuba we n'umugabo babanye nabi kandi byose byaje agishaka undi mugore.

Yagize ati: "Umugabo wanjye twabanye tudasezeranye. Tubana ankunda, nzigushakisha ubuzima kandi nawe ni umukozi. Nyuma y'aho rero yaje gushaka undi mugore barabana maze umuruho wanjye utangira ubwo.

Umugabo yatangiye kujya agenda, akamara ukwezi akagaruka umunsi umwe cyangwa 2 agasubirayo, none kugeza ubu umugabo wanjye baramuroze, iyo ageze iwanjye ntabwo ashobora gutera akabariro ntano bishoboka, aba abishaka nanjye namwiteguye ariko nagira ngo ndamuhaye nta n'ubwo ihaguruka na gato.

Mbayeho nk'udafite umugabo kandi narashatse. Rero njye naricaye nsanga nkiri muto kandi we ntawuhari, naramusabye ngo dutane tugabane ibyo twazanye ajye iwe nanjye nirwaneho aranga. Namusabye ko namujyana kwa muganga nabyo yarabyanze.

Mu by'ukuri mumfashe mungire inama pe kuko ubuzima mbayemo ni bubi cyane kugeza ubu. Ndi umukene nirirwa niruka ntawe ngira umfasha".

N'ubwo yavuze ibyo, uyu mugore yagaragaje ko uyu mugabo yita ku ishuri ry'abana ndetse akabaha buri kimwe bakeneye mu bijyanye no kwiga.

Yagishije inama agira :" Ese njye kwibana? Ese nte urugo rwanjye ? Mumfashe mungire inama.

Nawe niba ushaka kugisha inama twandikire kuri Email ya InyaRwanda, unyuze kuri info@inyarwanda.com


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...