Iyo bigeze mu gihe cyo kugaragaza amarangamutima yacu, ni njye njyenyine wifata nkarwana no kugaragaza amarangamutima yanjye wagira ngo mbayeho njyenyine. Umugabo wanjye turatandukanye cyane, iyo bigeze mu kubana no kwerekana urukundo. Ibintu byo kutanyitaho no kunyereka ko atitaye ku rukundo rwacu, nanjye atanyitayeho, byatumye nshidikanya cyane ku mubano tubanye.
Nyuma y'imyaka itatu tubanye, maze kubona ko mbirambiwe. Ndarambiwe.
Ibyari inkomoko y'ibyishimo byanjye kuri we, yabaye kutamwizera no kumushidikanyaho. Uyu mugabo wanjye ni mwiza inyuma, ariko iteka nibazaga nti"Ese ni iki ntakora ? Ese mbuze iki?,...Iyo mubajije nti: "Kuki witwara gutya?", nkamubaza icyo ankeneyeho atajya abona, ntabwo ansubiza, ahubwo agafata itabi akirirwa arinywa amanywa n'ijoro. Ibyo nakundaga byahindutse amarira.
Ndi kwibaza, 'Ese mutegerejeho ikindi kihe? Uyu mugabo wanjye yigeze aganirizwa n'umuturanyi wacu nari maze igihe ntakiye, mubwiye iby'agahinda kanjye, maze umugabo wanjye aramubaza ngo "None mpindure iki mu ntekerezo zanjye?". Umugabo yamuhaye inama ariko zose ziba imfabusa.
Ahari reka tuvuge ko nkeneye indabo zivuye mu musozi, Ese uyu mugabo azemera kujombwa n'amahwa ajye kuzinzanira? Uyu mugabo yaranyobeye. None nkore iki? Mungire inama.