NKORE IKI: Ndubatse mfite umugabo, umusore twakundanaga yanteye inda

Utuntu nutundi - 04/11/2016 8:47 AM
Share:

Umwanditsi:

NKORE IKI: Ndubatse mfite umugabo, umusore twakundanaga yanteye inda

Muri iya gahunda yo kugisha inama kuri inyarwanda.com, ikibazo tugezeho nicy'umugore wubatse ariko akaba yaratewe inda n'umusore bahoze bakundana. Yatwandikiye ubutumwa bukurikira.

Mfite ikibazo kinkomereye kandi nkeneye inama ku bantu bafite ibitekerezo bihamye.Nkeneye ubufasha bwanyu mbere y’uko ngira ikosa nkora mpubutse.

Nakundanye n’umusore mbere y’uko mpura n’umugabo wanjye ngo ansabe ko twabana.Twakundanye igihe kingana n’amezi atanu. Twararyamanaga kenshi gashoboka. Nyuma nza kumemyana n’undi musore ariko we mbona afite gahunda yo kungira umugore tukabana. Sinigeze musobanurira iby’uwo musore twakundanaga cyane ko anatuye kure y’aho dutuye.

Murabyumva ko ntigeze namubwira iby’uko twaryamanaga. Numvaga mbimubwiye ko yahita anyanga. Twakundanye igihe kingana n’umwaka. Urukundo rwacu rwari nta makemwa. Amaze kubona ko duhuza muri byinshi ansaba ko twarushinga.

Uko ikibazo giteye

Mbere y’uko dukora ubukwe, nagiye kureba wa musore twakundanaga ngo musobanurire iby’uko ngiye gukora ubukwe. Sinzi nanjye icyanjyanye iwe uwo munsi. Nkuko bisanzwe yahise ankurura anjyana mu buriri. Sinamenye igihe nafatiwe , turaryamana. Sinari nakanabimubwiye ikingenza.

Ibyo byabaye ibyumweru 3 mbere y’uko dukora ubukwe n’umugabo wanjye. Nyuma y’ubukwe , hashize iminsi 2 nibwo namenye ko ntwite. Ntakabuza nahise menya ko iyo nda itari iy’umugabo wanjye. Impamvu mbivuga ni uko kuva aho twamenyaniye, yambereye umusore w’imfura ntiyansaba ko dukora imibonano mpuzabitsina mbere y’uko tubana. Yaranyubahaga cyane.

Ninayo mpamvu yatumye ntinya kumuhishurira ko hari undi twakundanyeho ndetse twajyaga turyamana. Muri iyo minsi ibiri twari tumaranye ari naho namenye ko ntwite sinari mu bihe byanjye by’uburumbuke ngo mbe nanakeka ko ari iy’umugabo wanjye nibura.

Wa musore twakundanaga arabizi ko nashatse. Gusa ntazi ko twatandukanye anteye inda. Siniteguye kubwira umugabo wanjye ukuri sinzi naho namuhera. Uwo musore wanteye inda ntanubushobozi afite bwo kurera umwana. Inda kugeza ubu ifite ukwezi n’igice.

Ese ubu nakora iki kibazo kindemereye? Ntegereje ubufasha bwanyu. Murakoze.

Tubibutse ko kugisha inama wohereza ikibazo cyawe kuri email:avichris2810@gmail.com, umwirondoro wawe ukagirwa ibanga 100%


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...