Mu magambo ye yuzuye kwiheba no kwicuza, avuga ko imyaka imugendanye, agashimangira ko ari ikibazo kimubangamiye cyane. Ati: "Njye ndi umukobwa mwiza pe. Ndi umukobwa utanaze kandi ndakuze bihagije. Nagize gutya nditinza ngiye kubona mbona imyaka irangendanye neza neza.
Icyo nakoze nashatse inzira zose nabonamo umugabo ariko biranga. Negereye abahungu numvaga nshaka ariko hafi ya bose bakambwira ko batankunda, abandi bakansaba kuryamana nabo bakandeka ubwo nkaba ndabenzwe kugeza ubu".

"Igihe kimaze kumbana kirekire rero nigiriye inama yo kujya mu nzu y'Imana kuko nzi ko ntacyo umuntu yahaburira. Nafashe umwanzuro wo kujya njya gusenga amanywa n'ijoro mfite icyifuzo kimwe ari cyo umugabo".
Yakomeje agira ati "Narasenze ndongera ndasenga. Nariyirije, ndaburara. Naraye mu butayu ngira ngo ndebe ko nabona Umugago cyangwa umusore unyegera, ndaheba neza neza. Rero ubu ndimo kwibaza uko nzabigenza kuko maze kurambirwa kandi n'imyaka yansize, ngize 40".
Uyu mukobwa yagaragaje ko yigeze gukundwa n'abantu batandukanye, gusa akababenga abahora ko batari bafite uburanga yifuzaga n'ubukire yari akeneye ku wo yumvaga yamubera umugore. Mugire inama, ese akomeze kwiheba cyangwa hari ikindi yakora?.
Uramutse inama mu rukundo n'urushako,
twandikire ahatangirwa ibitekerezo cyangwa unyure kuri Email yacu: info@inyarwanda.com