Nkore iki ko abasore batankunda?

Urukundo - 22/04/2025 7:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Nkore iki ko abasore batankunda?

Umaze igihe wibaza impamvu ubona abasore batakwiyumvamo, n’ubwo ugerageza kuba umwana mwiza, usabana, wiyoroshya kandi ukaganiriza abantu bose, ariko bisa nk’aho nta musore n’umwe ukwiyumvamo. Hari abasore benshi bazi ko uri umuhanga, witonda kandi ukomoka mu muryango mwiza, ariko nabo ntibakwiyumvamo. Nyamara benshi mu rungano rwawe bafite abakunzi ndetse ubona ibyabo bigeze kure, nyamara wowe wabuze n'ukubaza izina.


Ese ujya ugira impungenge wibaza impamvu abasore batagukunda? Abakobwa benshi bagira izo mpungenge, ndetse kugera no kuri ba bandi wumva ko nta kibazo bafite. Ushobora kuba wibwira uti “numva abasore batankunda. Na bamwe tuvugana, mbona nta n’umwe ufite gahunda yo kuntereta.” Dore bimwe mu bishobora gutuma abasore batagukunda, n’uko wabikemura nk’uko tubikesha urubuga jw.org:

Mbere na mbere ugomba kubanza ukamenya ibyo abasore bakunda, kugira ngo ubashe kumenya aho witwara nabi maze ubikosore. Hari ibibazo bitatu ugomba kwibaza kandi ukabisubiza, mu gihe wamaze gusubiza ibi bibazo byose, impungenge wari ufite uzaba uziboneye igisubizo kirambye: “Ni ibihe bintu abasore bakundira abakobwa? Ni ibiki babangira? Nakora iki kugira ngo mbone umusore wiyubashye unkunda?”

Mbere na mbere, abasore bakunda abakobwa biyubaha, bakanubaha abandi. Nta musore wifuza gukundana n’umukobwa w’umunyagasuzuguro cyangwa nawe ubwe atiyubaha, ahubwo aba ashaka wa wundi ugira ikinyabupfura aho ageze hose yiyubahisha.

Ariko na none, kubaha ntibivuga ko ugomba kwemera ikivuzwe cyose; ntibivuze ko nta burenganzira ufite bwo kugira cyangwa kuvuga igitekerezo kinyuranye n’icy’undi. Ariko uburyo uvugamo icyo utekereza, bushobora gutuma umusore akwanga cyangwa akagukunda. Niba uhora umuvuguruza cyangwa ukosora icyo avuze cyose, ashobora kumva ko utamwubaha.

Abasore bakunda umukobwa ufite intego kandi afite aho yigejejeho mu buzima, kuruta wa wundi uza akurikiye amafaranga yabo gusa. Ikindi cyisumbuyeho ni uko abasore bakunda cyane umukobwa w’umuhanga, wigirira icyizere kandi ugira amatsiko. Ariko ugomba kumenya ko icyizere atari ubwiyemezi, abasore na none bakunda umukobwa utigirira icyizere gikabije, ahubwo wemera gufashwa mu gihe ahuye n’imbogamizi aho kwiyemera.

Umukobwa ufite imicomyiza, witonda, kandi ugwa neza usanga abasore bamukunda cyane. Nk’umukobwa ubasha kuganira mu buryo bwiza, agatera urwenya ndetse ukagaragaza ko uarezwe neza imbere ni ikuntu cy’agaciro cyane kuko birushako gutuma umusore yumva ataterwa isoni kukwerekana mu ncuti ze n’imiryango, bikaba rero byatuma agukunda.

Abasore kandi bakunda umukobwa wambara neza kandi urangwa n’isuku. Uko wambara n’uko twabigereranya n’indangururamajwi zamamaza icyo utekereza n’uko ubona ibintu. Na mbere y’uko utangira kuvugisha umusore, imyambarire yawe iba yarangije kugaragaza uwo uri we.

Niba wambara neza kandi mu buryo bwiyubashye, abasore bazabibona. Ariko niba wambara imyenda ituma abasore bakurarikira cyangwa itagira epfo na ruguru, ni nk’aho za ndangururamajwi zizaba zikuvuga nabi mu ijwi riranguruye.

Ibi ni bimwe mubyo abasore bakundira abakobwa, mu gihe utabyujuje cyangwa utabikurikiza bishobora gutuma batagukunda, ari nabyo bituma uhora wibaza impamvu, n’icyo wakora.

Nyamara mu rugendo rwawe, hari ibyo ugomba kwirinda, ntabwo ugomba kubaho nk’aho ibyo ukora byose ari ukugira ngo abasore bakubone cyangwa ugamije kubashimisha gusa kugira ngo bagukunda. Icyo gihe ntabwo uba ukuri wowe, ahubwo uba wabaye nk’igikoresho cyabo. Dore ibyo ugomba kuzirikana:

Ntukabikundisheho. Abakobwa bagira ubushobozi buhambaye bwo kureshya abasore no kubakurura bikaba byatuma babiyumvamo. Ubwo bushobozi rero bushobora gukoreshwa neza cyangwa nabi. Iyo umukobwa abukoresheje nabi, akagenda yikundisha ku musore wese abonye, abantu basigara bamufata nk’umukobwa wiruka ku basore cyangwa w’umwasama.

Ntukamubuze amahwemo. Iyo umugabo n’umugore bashyingiranywe, Bibiliya ivuga ko bahinduka “umubiri umwe.” Kubera iyo mishyikirano baba bafitanye, umugabo n’umugore bigomwa umudendezo bahoranye bakiri abaseribateri. Mu by’ukuri baba babaye umwe. Icyakora niba ugitangira kumenyana n’umusore, ntukwiriye kumwitegaho ko amarana nawe igihe nk’icyo umugabo amarana n’umugore we, kandi na we ntiyagombye kubikwitegaho.

Icyo ukwiriye kuzirikana, ni uko numurekera uburenganzira afite bwo kwishimana n’incuti ze azarusho kukwitaho. Kandi uko azakoresha uwo mudendezo afite, bizatuma urushaho kumenya imico ye.

Jya wiyubaha. Ushobora kuba uvuga uti “icyo aricyo cyose nagikora riko uriya musore tukagumana,” Hari n’abemera kurenga ku mahame bagenderaho, kugira ngo bakundwe n’abasore. Nyamara niba utiyubaha kandi ntiwubahe amahame ugenderaho, uzakundwa n’abasore batakubaha kandi batubaha amahame ugenderaho, ni byiza rero ku wiyubaha, ukaniyubahisha.

 Icyo ukwiriye kumenya ni uko utazakundwa n’abasore bose, kandi icyo ni ikintu cyiza. Ariko niwita ku bwiza bwawe bw’imbere n’ubw’inyuma, uzagira “agaciro kenshi mu maso y’Imana,” kandi uzakundwa n'umusore ufite imico wifuza.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...