Iyo bigeze aho inshuti zawe zitavuga neza umukunzi wawe, ukumva hagati yabo harimo ubushyamirane, wumva utorohewe. Ugerageza kurinda urukundo rwawe ariko nanone ntiwifuze gutakaza abantu bakubaye hafi imyaka myinshi.
Niba nawe uri kwibaza uti: “Nkore iki?” Mbere na mbere banza umenye ko ari ibisanzwe, atari wowe gusa byabayeho. Dore ibintu bishobora kugufasha gufata icyemezo kizima nk’uko tubikesha inyandikoyasohotse mu kinyamakuru WikiHow.
1. Banza umenye impamvu bamwanga
Hari igihe inshuti zanga umukunzi wawe kubera ishyari, kuba batamenyeranye cyangwa izindi mpamvu zidafite ishingiro. Ariko hari n’igihe baba babona ibintu wowe utari kubona kubera urukundo.
Ibaze uti: ese hari imyitwarire mibi bamubonaho, ibyo bamumbwiraho bifite ishingiro, uyu muntu aranyubaha, arankunda se? Ntugomba guhita wirengagiza inshuti zawe, ngo wumve ko umukunzi wawe ariwe uri mu kuri, banza witonde, umenye impamvu batamukunda, ariko nanone ntukemere ko bagufatira icyemezo.
2. Ntukihutire guhitamo hagati yabo
Abantu benshi bakora ikosa ryo guhita bareka inshuti zabo cyangwa bagatandukana n’umukunzi kubera igitutu. Icy’ingenzi si uguhitamo umuntu umwe ugata undi, ahubwo ni ugushaka aho amahoro yava.
Niba bishoboka, gerageza kuganiriza buri ruhande kugira ngo ubahuze, byaba byiza ubashije gutuma bagirana umubano mwiza kuruta guhitamo uruhande rumwe.
3. Kurikiza ibyo umutima wawe ukubwira, ariko ukoreshe n’ubwenge
Urukundo rutuma umuntu rimwe na rimwe atabona amakosa y’uwo akunda. Ni yo mpamvu ari byiza gutega amatwi inama z’abantu bakuri hafi nk’inshuti. Ariko kandi ubuzima bwawe ni ubwawe, ni wowe muyobozi wabwo. Ntukemere kubana n’umuntu cyangwa kumureka kubera gusa icyo abandi bashaka.
4. Reba uko umukunzi wawe afata icyo kibazo
Umuntu ugukunda by’ukuri ntiyakagombye kugushyira mu mwanya ugusaba guhitamo hagati ye n’inshuti zawe, kuko aba azi uburyo ukunda izo nshuti, akenshi uzasanga umukunzi mwiza aguhatira kubana neza n’abandi, ndetse akanagerageza kuba inshuti n’abantu ukunda.
Niba ahora agusaba gutandukana n’inshuti zawe, akagerageza kubateranya, cyangwa ukabona akwangira inshuti, ibyo nabyo ni ibintu byo kwitondera. Urukundo rwiza rurangwa n’ituze, si intambara idashira.
5. Ganiriza inshuti zawe
Hari igihe inshuti zifata imyanzuro zitabanje kumenya icyiza kuri wowe, kuba gusa batishimiye umukunzi wawe bigatuma bamwanga, batanabanje kureba icyo akumariye, batitaye ku rukundo rwanyu.
Gerageza kubaganiriza, ubagaragarize impamvu ari we wahisemo, kandi ugerageze no kubereka uruhande rwe rwiza. Kuganira bishobora kugabanya amakimbirane.
Icyakora ibyo ukora byose nubona ntacyo biri gukemura, bagakomeza kuba abanzi, menya uko ubyitwaramo mu bwenge. Bose ushobora kubagumana, ukareka gukomeza kugerageza kubahuza, ahubwo buri wese ukamushakira umwanya we ku ruhande, ubuzima bugakomeza.
Iyo inshuti zawe zanga umukunzi wawe, ntibiba byoroshye kuko uba usabwa guhitamo hagati y’abantu kandi bose ubakunda. Ariko icy’ingenzi ni ukureba ukuri, ukumva impamvu za buri ruhande kandi ugafata icyemezo kiguha amahoro aho gufata icyo usunikwaho n’amarangamutima.
Niba umuntu ugukunda by’ukuri koko ari uwawe, ntabwo azishimira kuguteranya n’inshuti zawe. Kandi inshuti nyazo nazo zimenya kubaha ibyemezo byawe zikanaharanira ibyishimo byawe. Uko ubyitwaramo ni byo bishobora gutuma ikibazo gikemuka cyangwa kigakomera kurushaho.
