Mu minsi ishize, DJ Sonia yabaye umwe mu bantu bavuzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y'uko hakwirakwijwe amajwi n'amakuru avuga ko yasambaniye mu bwiherero bw'akabari yari ari kuvangiramo imiziki mu Karere ka Kicukiro.
Aya
makuru yakwirakwijwe cyane, bamwe bayizera nta kimenyetso gifatika gitanzwe,
abandi bayafata nk'ibihuha byagamije kumwangiriza izina.
Mu majwi yasakaye, havugwaga ko DJ Sonia yaba yaragiranye ibihe byihariye n'umwe mu bagabo bavuga ko ari umukire, ndetse ko hari umukozi ushinzwe umutekano wari warahawe amabwiriza yo kurinda ubwiherero bw'abakobwa mu gihe aba bombi bari baburimo.
Byanavuzwe ko icyo gikorwa cyamaze iminota irenga 40, ndetse ko nta
wundi mukobwa wemerewe gukoresha ubwo bwiherero muri icyo gihe.
DJ
Sonia yahakanye yivuye inyuma ayo makuru, avuga ko ari ibinyoma byambaye ubusa
bigamije kumuharabika no kumutesha agaciro mu maso y'abamukurikira ndetse
n'abakoresha ibikorwa bye.
"Kumparabika
ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi"
Nyuma
y'uko ayo makuru amaze gukwirakwira, DJ Sonia yashyize hanze ubutumwa bwafashwe
nk'ubugaragaza uburemere bw'ibyo ari kunyuramo.
Yanasangije
abamukurikira amajwi y'umuntu wamuburiraga ko hari abantu bafite umugambi wo kumugirira
nabi.
Yagize
ati: "Yoo! Mbese ibintu bigeze kuri uru rwego koko? Biratangaje!
Kumparabika ntibyabahagije, none murashaka no kungirira nabi? Mwamaze igihe
kinini munsebya no kwangiza izina ryanjye, nkabirebera nkicecekera kuko numvaga
bidakwiye kuntesha umwanya. Ariko ibyo murimo gukora ubu, ntabwo nzabirebera.
Birahagije rwose!"
Aya
magambo yerekana ko atafata ibi nk'ibihuha bisanzwe byo ku mbuga nkoranyambaga,
ahubwo abifata nk'ibimushyira mu kaga ndetse bishobora kugira ingaruka ku
buzima bwe bwite n'akazi akora.
Avuga ko amaze
imyaka ine atanga ibirego muri RIB
Mu
kiganiro yagiranye na InyaRwanda, DJ Sonia yatangaje ko ikibazo cyo gusebwa no
guharabikwa atari icy'ubu. Avuga ko kimaze imyaka ine, kandi ko muri icyo gihe
yakomeje kwitabaza inzego z'ubutabera.
Yasobanuye
ko kuva mu 2023 kugeza uyu mwaka wa 2026 yatanze ibirego bitandukanye muri RIB,
ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo afata nk'igihagije yigeze abona.
Yagize
ati: "Ibintu byose bagiye bamvugaho narabitangaga muri RIB. Nabonye ko
bimaze gukomera, ni bwo natangiye no kubivuga ku mugaragaro kugira ngo abantu
bamenye ibyo ndi kunyuramo."
Akomeza
avuga ko bamwe mu bantu bakekwaho kumusebya yabashyikirije RIB, ariko akavuga
ko kugeza ubu atarabona ko bakurikiranwa nk'uko abyifuza.
Ati:
"Hari abo najyanye muri RIB, ariko sinigeze mbona bakurikiranwa. Ubu ndasaba
ko ibyo birego byakurikiranwa kuko ibintu bimaze gufata indi ntera, kugeza aho
banshyiraho n'ibikangisho."
DJ
Sonia avuga ko abantu bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa barenga
batanu.
Yagize
ati: "Kuva muri 2023, 2024, 2025, na 2026,
ntabwo abantu bari babizi ariko narabikoraga nagiye muri RIB, natanze ibirego
bigera kuri bitatu, niyo mpamvu aha ngaha mvuze ngo ndambiwe gukomeza kubikora
mu bwiru, niyo mpamvu mvuze ngo reka nze mbishyire ahagaragara mubibone mwumve
ko hari ikintu nakoraga, n'ubwo nta kintu cyavuyemo. Ariko abantu ni benshi, ni
Izina ryubatse mu
mwuga rituma aba mu majwi
DJ
Sonia ni umwe mu bakobwa bake bageze ku rwego rwo kwigaragaza mu mwuga wo
kuvanga imiziki mu Rwanda, umwuga wari usanzwe ugaragaramo abagabo benshi.
Mu
rugendo rwe, yagiye yigarurira abakunzi b'umuziki binyuze mu bitaramo
bitandukanye no kwerekana ubuhanga mu kuvanga imiziki. Kuba ari umuntu uzwi
cyane bituma amakuru amuvugwaho akwirakwira byihuse, yaba ari ukuri cyangwa
ibihuha.
Gusebya no guhoza
umuntu ku nkeke ku mbuga nkoranyambaga ni icyaha
Ikibazo
DJ Sonia agarukaho si icyihariye kuri we gusa. Mu myaka yashize, ibikorwa byo
guharabika abantu, gukwirakwiza ibihuha no kubashyira ku nkeke hakoreshejwe
imbuga nkoranyambaga byakomeje kwiyongera.
Amategeko
y'u Rwanda abihana. Itegeko nº 60/2018 ryo gukumira no guhana ibyaha
bikoreshejwe ikoranabuhanga riteganya ibihano ku muntu uhoza undi ku nkeke
cyangwa akamukurikirana akoresheje ikoranabuhanga (Cyber-stalking).
Iyo
icyo cyaha gihamye, uwagikoze ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu
n'imyaka ibiri, ndetse agacibwa n'ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na
miliyoni ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda.
Urwego
rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) na rwo rwagiye rugaragaza ko gukoresha imbuga
nkoranyambaga mu gusebya abandi cyangwa gukwirakwiza amakuru atizewe hagamijwe
gushaka ababakurikira (followers) cyangwa ubwamamare (views), bishobora kugira
ingaruka zikomeye ku buzima bw'ababikorerwa kandi bigahanwa n'amategeko.
Ku
ruhande rwa DJ Sonia, avuga ko icyo yifuza muri iki gihe atari ugusubiza
abamuvuga, ahubwo ari uko inzego zibishinzwe zikurikirana abo ashinja kugira
uruhare mu bikorwa byo kumuharabika, kugira ngo haboneke ubutabera no gukumira
ko ibisa n'ibi bikomeza kuba ku bandi.
Dj
Sonia yatangaje ko kuva mu myaka ine ishize yatanze ibirego muri RIB, ndetse ko
yareze abantu barenga batanu (5) ariko aracyetegereje ubutabera
