Ku munsi wejo nibwo Kiyovu Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino wo ku munsi wa 27 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Nyuma yuko Urucaca rutsinze uyu mukino rwahise rujya ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 34 ndetse itangira kwizera kutamanuka.
Ndorimana Francois Regis”General” watangaje ko aje gufasha Kiyovu Sports kugira ngo itazamanuka ubwo yari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma,ku munsi wejo yatangaje ko icyari cyaramuzanye kirangiye bityo ko ubufasha yatangaga agiye kubugabanya.
Yagize ati"Njye naje nje gutanga ubufasha ngo ikipe itamanuka kandi ndakeka mbigezeho. Ubwo rero nkusubije icyo kibazo ntabwo nzi imigambi y’abari mu buyobozi ariko ndakeka najya inama nk’abandi bose ariko njyewe icyanzanye kirarangiye ntabwo Kiyovu Sports izamanuka icyanzanye cyari ikingiki ubwo njye ndanarekeye".
Yavuze ko ari umukunzi wa Kiyovu Sports gusa ko ibisigaye ari ibya Komite gusa ko agahimbazamusyi yatangaga ashobora kujya agatanga mu gihe ikipe yamuhaye ibyishimo.
Yagize ati "Ndi umukunzi wa Kiyovu Sports nzaza kureba imikino ariko komite ubu ni ahayo njyewe icyanzanye kirarangiye ntaho izajya ubu ntabwo nkihari.
Agahimbazamushyi nabahaga n’ubundi batsinze nshobora kugatanga nkuko nyabaye uyu munsi ariko urumva imvune nagize ngo ikipe itagira aho ijya njyewe mbigezeho ndashimira Imana ariko njyewe ntabwo mpari".
Ndorimana Francois Regis”General” wigeze kuba Perezida wa Kiyovu Sports yavuze ko gutegura umukino bivuna ndetse bikaba bisaba imbaraga nyinshi akaba arizo yongeyemo bagatangira gutsinda.
Ati"Gutegura umukino biravuna gushyira abakinnyi mu mwuka mwiza ngo batsinde umukino. Mwebwe mubona abakinnyi bahagaze mu kibuga bari gukina ariko bisaba imbaraga nyinshi cyane. Izo nizo ngufu rero ziyongereyemo dutangira gutsinda".
Yashimamgiye ko kumanuka kwa Kiyovu Sports kuri ubu bidashoboka kandi yaraje benshi bamubwirako itazagaruka.
Ati"Kumanuka kw’ikipe ubu ntabwo byashoboka kandi naje mwese muvuga ngo ntabwo izagaruka ariko ndashimira Imana ko hari abantu bahinduye imvugo".