Aba bombi bakoze ubukwe
muri 2024 mu birori byabereye muri Afurika y’Epfo. Kuri ubu babana mu buryo
bw’urukundo rwa kure kuko Zari atuye muri Afurika y’Epfo mu gihe Shakib
akibera muri Uganda. Nubwo batabana umunsi ku wundi, Zari avuga ko bafitanye
umubano ukomeye kandi wubakiye ku cyizere, urukundo n’ubwumvikane.
Mu kiganiro aheruka kugirana n'itangazamakuru, Zari yagize ati: “Sinamenya icyo nabivugaho neza, ariko Mr. Lutaaya nta handi yajya. Yankomerejeho pe.”
Yakoresheje imvugo y’icyongereza “He has me in a chokehold”, isanzwe ikoreshwa
mu gusobanura urukundo rwimbitse umuntu atashobora kwigobotora bitewe n’uko yumva
atasimbuzwa cyangwa ngo ababazwe n’uwo akunda.
Ariko Zari, nk’uko
asanzwe azwi nk’umugore wihagazeho, yavuze ko nubwo urukundo ari rwiza, atari umuntu wabura icyerekezo mu gihe
byaramuka birangiye. Yabajijwe niba koko yakomeza ubuzima nta gihungabanye, maze mu
buryo burimo guseka no kwigirira icyizere arasubiza ati:
“Njyewe? Umukobwa wa Hassan
Kirigwajjo? Njye usa n’amata? Ibyo ntibishoboka.”
Ubutumwa bwe
bwumvikanishije neza ko nubwo akunda
byimazeyo Shakib, atari we ubuzima bwe bwose bushingiyeho, ahubwo ko
afite icyizere, ubwigenge n’imbaraga zo gukomeza ubuzima atajegajega.
Kuri ubu, Zari na Shakib
bari mu miryango ikunzwe cyane ku mbuga
nkoranyambaga, bitewe n’uko Zari akunze gusangiza abamukurikira ibijyanye
n’urukundo rwe n’umugabo we, ariko ntiyibagirwe no kwigisha abamukurikira
kwigirira icyizere.
Zari Hassan yatangaje ko atandukanye n'umugabo we Shakib ntacyo yaba ahomba ndetse ubuzma bwakomeza nk'uko bisanzwe
Aba bombi bamaze umwaka umwe gusa mu rushako