Mu butumwa RBC yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, mu cyo yise ‘Inama ya weekend’, yashishikarije abantu gutekereza ku buzima bwabo no kugabanya cyangwa kwirinda kunywa inzoga.
RBC yagize iti: “Uko ingano ya alukolo yiyongera ni nako ibyo yangiza mu mubiri byiyongera, kandi ubuzima bwawe urabukeneye mu gihe kirekire. Uko igabanuka niko n’ibibazo itera bigabanuka.”
RBC kandi yongeyeho ko umuntu ashobora guhitamo kunywa amazi no gukomeza kubaho ari sober, ni ukuvuga atanyoye inzoga. Inashimangira ko weekend itagomba gutuma umuntu yishora mu nzoga kuko weekend zihoraho.
Iti: “Njye nafashe umwanzuro wo kwinywera amazi ngahora ndi sober. Wikendi zizahoraho.”
RBC kandi yasabye abantu kugira uruhare mu gufasha abafite ikibazo cyo kubatwa n’inzoga, ibagira inama yo kubashishikariza kugana ivuriro rimwegereye kugira ngo bahabwe ubuvuzi bukwiye.
Ubu butumwa buje mu gihe inzoga zikomeje kuba kimwe mu bibazo by’ubuzima rusange u Rwanda rwahagurukiye.
RBC ishimangira ko kubatwa n’inzoga ari ikibazo gishobora kuvurwa, kandi ko umuntu ufite ikibazo cyo kubatwa, agomba gushaka ubufasha bw’abaganga.
Iti: “Niba uzi umuntu ugaragaza ibimenyetso byo kubatwa n'inzoga, mugire inama yo kugana ivuriro rimwegereye ahabwe ubuvuzi.”
Ubutumwa bwa RBC busaba abantu kutareba weekend nk’igihe cyo kunywa inzoga gusa, ahubwo bakibuka ko “Wikendi zizahoraho”, bityo ko ubuzima bwiza bukwiye guhabwa agaciro kurusha akanya gato ko kwinezeza.

