Aganira na Inyarwanda.com Njuga yahamije aya makuru atangaza ko ubu ari mu rukundo na Chemsa bahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Lil G ”Cyore”. Uyu mukinnyi wa filime yatangarije umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko n'ubwo byari bigoye ariko babigezeho ubu bakaba bari mu rukundo.
Njuga winjiye no mu mwuga w'ubuhanzi ubu ari mu buryohe bw'urukundo n'uyu mwana w'umukobwa
Njuga cyangwa Kadogo nkuko yitwa muri filime Seburikoko , aganira na Inyarwanda.com yagize ati” Byarangoye, twahuriye mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ya Lil G,uwo munsi nacyuye numero ye nubwo atariwe nayisabye, twakomeje kuvugana kuri telefone nyuma y’iminsi micye ampa umwanya turaganira twisanga mu rukundo, ndamukunda kandi nawe arankunda ndabizi n'ubwo tutaramarana igihe.”
Uburyohe bw'urukundo hagati ya Njuga na Chemsa
Nyuma yo kuganira na Njuga umunyamakuru wa Inyarwanda.com yegereye Chemsa uvugwa kuba mu rukundo na Njuga, uyu mukobwa nawe ntiyigeze ahakana iby’iyi nkuru, yahise ahamya amakuru yuko hagati ye na Njuga, yemeza ko bari mu rukundo. Mu magambo macye Chemsa yagize ati” Tugiye kuzuza ibyumweru bibiri turi mu rukundo njye namaze kuvuga 'Yego' kuri uyu musore ndamukunda ntitaye ko twahuye mu buryo butunguranye.”
Hagati yabo bihora ari ibyishimo gusa
Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com ahamya ko aba bombi bamaze kuzuza hafi ibyumweru bitatu bari mu rukundo, bamwe mu bantu bahura n’aba bakunze kubabonana kuko muri iyi minsi bari kugaragaranira hamwe cyane iyo bari mu ruhame, yaba muri resitora zinyuranye za hano i Kigali ndetse no mu tubyiniro tunyuranye.
REBA CYORE YA LIL G AHO KADOGO YAHURIYE N'UYU MUKOBWA
NJUGA NAWE NI UMUHANZI, REBA INDIRIMBO YE
