Yageze
ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatanu, tariki
25 Nyakanga 2025, yakirwa n’abayobozi ba Inganzo Ngari, ababyinnyi ndetse
n’inshuti z’itorero.
Mu
kiganiro na InyaRwanda, Icakanzu yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda
kwifatanya n’Itorero Inganzo Ngari, avuga ko kubyina ari kimwe mu bintu
byamubereye umurage, ariko cyane ko afata iri torero nk’umuryango we wa bugufi.
Yagize
ati: “Njyewe nkunda kubyina, kandi nkunda umuryango wanjye. Aho ndi mba mpari.
Sinumva ukuntu umuryango utaramira nkaba ntahari. Ndashima Imana yampaye
ubushobozi bwo kugera hano."
Icakanzu
yavuze ko Inganzo Ngari yamubaye hafi kuva kera, haba mu rugendo rwe nk’umubyinnyi,
mu mibereho ye ya buri munsi ndetse no mu gihe yashinze urugo. Ati: “Ntabwo
bigeze bantererana. Nanone siniteguye kubatererana igihe cyose mpari.”
Yashimiye
by’umwihariko umugabo we wemeye kumusigira umwana kugira ngo aze kwitabira iki
gitaramo, avuga ko ari igikorwa cy’ingenzi kuri we no ku muryango we mugari.
Umuyobozi
w’Itorero Inganzo Ngari, Serge Nahimana, yatangaje ko imyiteguro igeze kuri
95%, asaba Abanyarwanda n’inshuti zabo kugura amatike hakiri kare.
Yagize
ati: "Igitaramo kirarimbanyije. Turashishikariza abantu kugura amatike
hakiri kare kuko kizaba ari igitaramo kidasanzwe. Hazaba harimo byinshi
byihariye, birimo n’uruhare rwa Icakanzu benshi bakunze.”
Yakomeje
asobanura ko iki gitaramo bacyise “Tubarusha Inganji” bagamije kugaragaza
ibigwi n’intsinzi z’u Rwanda.
Avuga
ati "Igihugu cyacu cyahuye n’ibibazo byinshi ariko kigashaka ibisubizo
byacyo. Ibyo ni byo byatuganisha ku ‘nganji’."
Iki
gitaramo kizabera ku munsi wizihizwaho Umuganura, umunsi ukomeye mu muco
Nyarwanda. Serge avuga ko bahisemo kuwuhuriza hamwe n’igitaramo bagamije
kugaragaza ibyagezweho.
Yagize
ati: “Umuganura ni igihe cyo kwishimira ibyo twagezeho. Nubwo kera baganuraga
amasaka, uyu munsi tuganura intambwe n’intsinzi mu nzego zitandukanye.”
Itorero
Inganzo Ngari ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco Nyarwanda binyuze mu
mbyino, indirimbo n’imiziki ya Kinyarwanda. Kuva mu 2009, bamaze gutegura
ibitaramo by’ubuhanzi n’amateka bikomeye birimo:
2009:
Inganzo Twaje;
Iki
gitaramo Tubarusha Inganji, gitegerejwe n'abakunzi b’umuco, kizaba kirimo
gusubiza amaso inyuma mu mateka y’igihugu no gukomeza kwimakaza umuco
nk’umusingi w’ubumwe, iterambere n’intsinzi.
Icakanzu
Contente akigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, atangiye urugendo
rwo kwifatanya n’umuryango we wa Inganzo Ngari mu gitaramo ‘Tubarusha Inganji
Icakanzu
Contente yakiranwe ubwuzu n’ababyinnyi b’Itorero Inganzo Ngari, ahita yinjira
mu mwuka w’umuryango n’umuco, mbere y’igitaramo gikomeye bateganya ku wa 1
Kanama 2025
KANDA
HANO UREBE ICYO ICAKANZU N’UMUYOBOZI W’INGANZO NGARI BATANGAJE