Nje kurangiza imwe mu mirimo – Lionel Sentore wagarutse i Kigali

Imyidagaduro - 23/03/2026 1:34 PM
Share:

Umwanditsi:

Nje kurangiza imwe mu mirimo – Lionel Sentore wagarutse i Kigali

Umuhanzi w’injyana gakondo, Lionel Sentore, yagarutse i Kigali mu rugendo rugamije kunoza no kurangiza imishinga itandukanye y’indirimbo ze, zirimo izo yasize akoreye mu Rwanda, haba mu majwi (audio) ndetse no mu mashusho (video).

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Uwangabiye’, yageze i Kigali ku wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2026, nyuma y’igihe yari amaze akorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye, birimo na Canada, aho yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki we.

Mu gihe yari muri Canada, Sentore yanahuriye n’umubyeyi we (mama), bari bamaze imyaka igera ku 10 batabonana, ibintu byamubereye iby’agaciro gakomeye mu buzima bwe.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, yavuze ko kugaruka mu Rwanda bifite intego yihariye, ati: “Nagarutse i Kigali mu rugendo rugamije kurangiza imwe mu mirimo irimo indirimbo nakoreye inaha, yaba mu buryo bw’amajwi (audio) ndetse no mu buryo bw’amashusho (video).”

Tariki ya 27 Nyakanga 2025, Lionel Sentore yakoreye igitaramo gikomeye muri Camp Kigali, aho yamurikiye Album ye ya mbere yise “Uwangabiye”, igizwe n’indirimbo 12.

Izi ndirimbo zirimo izakunzwe n’abatari bake nka ‘Umukobwa w’abeza’, ‘Teta’, ‘I.U.O.A.E’, ‘Uko bimeze’ yakoranye na Mike Kayihura, ‘Urera’ yakoranye na Elysee, ‘Mukandori’ yakoranye na Angela, ‘Urukundo’ yakoranye na Boule Mpanya, ‘Yanyuzuje umutima’, ‘Haguruka ugende’, ndetse n’indirimbo yitiriye Album ari yo ‘Uwangabiye’.

Sentore asobanura ko iyi ndirimbo ‘Uwangabiye’ yayikomoye ku rukundo n’amasomo yakuye kuri sekuru, Sentore Athanase, wamutoje gukunda igihugu, umuco ndetse n’ubuhanzi gakondo.

Muri iyi ndirimbo aririmbamo bamwe mu bantu bagize icyo bamufasha mu buzima bwe ndetse na sosiyete muri rusange. Ariko kandi aririmbamo umubyeyi we (Papa), Mama we ndetse anaririmba Paul Kagame.

Ati: “Namwise umugoboka-rugamba (Paul Kagame), nawe ni umuntu mwiza, yatugabiye igihugu cyiza, yagabiye abantu inka, yagiye atugabira mu buryo rero nibo bantu banteye imbaraga yo kuba nahimba iyi ndirimbo nkayikora nshimira abo bantu bose bagiye bangabira."

Akomeza agira ati: “Mama wanjye yangabiye urukundo, Papa wanjye yangabiye ibintu byinshi. Umubyeyi wacu Mukuru Perezida Kagame yaratugabiye, yatugabiye byinshi, igihugu cyiza gitemba amata n’ubuki, yazanye Girinka, kuko inka iranga urukundo; yaduhaye urukundo, yatweretse ko adukunda nk’abanyarwanda, buriya iyo umuntu akuyoboye, akakwereka ko anagukunze, aba agukunze."

Lionel Sentore akomeje kugaragaza ko afite umuhate wo guteza imbere umuziki gakondo, awugeza ku rwego mpuzamahanga, aho ateganya gukomeza ibitaramo bye mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Lionel Sentore yagarutse i Kigali nyuma y’urugendo rw’ibitaramo mu mahanga, aho aje kurangiza no kunoza indirimbo ze yasize akoreye mu Rwanda, mu rwego rwo kuziha ireme rihambaye mu majwi n’amashusho

 

Lionel Sentore avuga ko muri gahunda afite harimo no gukorera ibitaramo hirya no hino agamije kumenyekanisha Album ye ‘Uwangabiye’ yasohoye muri 2025

 

Lionel Sentore uri mu bahanzi bahagaze neza mu njyana gakondo, yagarutse i Kigali kurangiza imishinga ya album ‘Uwangabiye’, anashimangira ko akomeje urugendo rwo kugeza umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga

KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'UWANGABIYE' Y'UMUHANZI LIONEL SENTORE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...