Kuri uyu wa Mbere ku cyicaro cy’ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, habereye ikiganiro n’itangazamakuru
kigaruka ku birebana n’umutoza mushya w’Amavubi, Stephen Constantine, n’irushanwa
rya FIFA Series 2026 u Rwanda ruzakira mu minsi iri imbere!
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice ku bijanye n’umutoza yavuze ko ku nshuro ya mbere bahisemo abatoza 20 mu batoza 668 bari batanze ubusabe bwabo.
Aya mahitamo bayakora bagendeye ku kuba
umutoza yarakoze amateka yo kwinjiza ikipe y’igihugu mu gikombe
cy’umugane, umutoza ushobora gutuma ikipe izamuka ku mwanya wa FIFA no kuba ashobora
kuba aboneka ako kanya nta zindi mbogamizi.
Shema Fabrice yavuze ko ikindi cyarebweho ari
umushahara we. Yavuze ko muri aba batoza 20 bakoreshejwe ‘interview’, bakuramo
batanu nabo bakuramo batatu kugeza bageze kuri Stephen Constantine.
Perezida wa FERWAFA yavuze ko baganira bwa mbere
icyo uyu mutoza yamubwiye ko agifite akazi atararangiza gukora mu mupira w'amaguru mu Rwanda. Ati: "Ndacyafite akazi ntararangiza gukora".
Stephen Constantine nawe mu magambo ye yavuze ko
afite akazi atararangiza ndetse ko yishimira kuba agarutse mu Rwanda kuko
yahagiriye ibihe byiza.

Stephen Constantine yiyemeje gusoza akazi atosoje ubwo aheruka mu Rwanda muri 2015
