Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Iyobokamana - 21/10/2026 9:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Nje gushima ibyiza nabonye! Aline Gahongayire agiye gukora igitaramo cy’imyaka irenga 20 amaze mu muziki

Umuhanzikazi Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rwe rw’imyaka isaga 20 mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo, imbogamizi n’ibihe byamuciye intege, ariko byose bikamwigisha gushima Imana no gukomeza umurimo w’ubuhanzi. Ni ubutumwa azashingiraho mu gitaramo yateguye cyo kwizihiza imyaka 40 amaze avutse n’imyaka irenga 20 amaze mu muziki.

Ku muntu wese wigeze kunyura mu bihe bikomeye ariko agakomeza urugendo rwe, inkuru ya Aline Gahongayire irimo isomo ryo kudacika intege. Uyu muhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana avuga ko nubwo umuziki wamuhaye amahirwe yo kumenyekana, wanamushyize mu bihe bitari byoroshye. Icyakora, ibyo byose abifata nk’ibice by’urugendo rwamufashije kugera aho ari uyu munsi.

Mu gihe agiye kwizihiza imyaka 40 y’amavuko n’isaga 20 amaze mu muziki, Gahongayire yahisemo gufata umwanya wo gushimira Imana, abantu bamubaye hafi n’abagize uruhare mu iterambere ry’impano ye.

Ibi azabikora binyuze mu gitaramo yise “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night”, giteganyijwe ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Ukuboza 2026, muri Kigali Serena Hotel.

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Aline Gahongayire yavuze ko mu myaka amaze mu muziki yanyuzemo ibihe bitandukanye, ariko ko n’ibyamugoye byamuhaye imbaraga zo gukomeza no kugera ku bindi byiza.

Ati “Hari ibintu byinshi cyane nahuye na byo, harimo ibibi, ariko ibibi byampaye imbaraga zo kugera ku byiza byinshi.”

Iyo Aline Gahongayire asubije amaso inyuma akareba aho urugendo rwe rwatangiriye, agaruka cyane ku muryango we, by’umwihariko Nyogokuru wamutoje inganzo akiri muto.

Uyu muhanzikazi avuga ko gukunda kuririmba, kubyina no kumenya umuco Nyarwanda yabikomoye ku burere yahawe na Nyirakuru, wamufashije kubona ko impano yari afite ishobora kuzavamo ikintu gikomeye.

Ati “Ndashima Imana ko aho nabitangiriye ari mu muryango wanjye. Ibyo mbicyesha Nyogokuru wanjye wanyigishije inganzo, akankundisha kuririmba, kubyina n’umuco wa Kinyarwanda.”

Iyi ni imwe mu mpamvu atifuza kwizihiza iyi myaka nk’umuntu wigeze gukora umuziki gusa, ahubwo akayifata nk’amahirwe yo kwibuka abantu n’ibihe byagize uruhare mu kumubaka.

Gahongayire yanavuze ko yatangiye umuziki afite ijwi ryatumaga bamwe bamuseka iyo yavugaga. Icyakora, iyo yaririmbaga, abantu barabikundaga.

Ati “Nari mfite ijwi nk’iry’abagabo ku buryo navugaga abantu bakanseka, ariko naririmba abantu bakabikunda. Navuga ko kuririmba byabaye nk’ubwihisho bwanjye.”

Ibyo avuga bigaragaza uko impano ishobora kuba igisubizo ku muntu utari wiyizeye mu bindi bihe, ikamufasha kubona umwanya we no kwigaragaza mu buryo atari yiteze.

Mu rugendo rwe rwa mbere mu muziki, Gahongayire avuga ko gutangirira muri Korali Asaph byamufashije kwiga byinshi no kurushaho kumenya uko yakoresha impano ye. Kuri we, Asaph si korali yaririmbyemo gusa, ahubwo ni umuryango wagize uruhare mu kumuherekeza mu ntangiriro z’umuziki we.

Mu 2008, yakoze igitaramo cye cya mbere muri Kigali Serena Hotel, ahurira ku rubyiniro n’abarimo Gaby Kamanzi na Phanny Wibarara.

Nyuma yaho, bamwe muri bo bishyize hamwe bashinga itsinda ry’abahanzikazi ryitwa “The Sisters”, ryabaye kimwe mu bice by’ingenzi by’urugendo rwe.

Gahongayire avuga ko kuva muri iri tsinda byamufashije gutangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga, akomeza kubaka izina rye no kugeza ubutumwa bwe ku bantu benshi.

Yatangiye gukora umuziki mu gihe abahanzikazi batari benshi bari bamaze kubaka izina mu muziki nyarwanda. Muri abo yibuka harimo Miss Shanel, Liza Kamikazi na Miss Jojo.

Nubwo umuziki wamuhaye amahirwe yo kumenyekana, avuga ko hari n’ibyo watwaye ku buzima bwe bwite, cyane cyane ku bwisanzure yari asanganywe.

Ati “Umuziki watumye abantu bamenya, ariko byatumye nta bwisa"

Ibi abivuga nk’umuntu wagiye amenya ko kumenyekana bitazana ibyiza gusa, ahubwo ko bishobora no kumushyira mu bihe bisaba kwihangana, gutekereza cyane no gushaka imbaraga ahandi.

Mu bantu avuga ko bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, Gahongayire yashimiye abakozi b’Imana, abahanzi, abatunganya umuziki n’abandi bakoranye na we mu bihe bitandukanye.

By’umwihariko, yagarutse ku ruhare rwa Moriah Entertainment, aho yatangiriye urugendo rwe mu buryo bwamufashije gukomeza gukura mu muziki.

Yanashimiye Pastor P, Producer Ishimwe Clement, Ezra Kwizera n’abandi bagiye bamuba hafi.

Mu buhamya bwe, Gahongayire yavuze ko hari igihe yigeze gutekereza kuva mu muziki, ariko Ishimwe Clement akamubera umuntu wamuhaye imbaraga zo kongera kuwukomeza.

Ati “Igihe natekerezaga kubivamo, Ishimwe Clement ni we muntu wenyine wambwiye ngo garuka mu muziki.”

Aya magambo agaragaza ko urugendo rw’umuhanzi rutubakwa n’impano ye yonyine. Hari n’abantu bamubona mu bihe we ubwe ashobora kuba atakibona imbaraga zo gukomeza, bakamwibutsa impamvu yatangiye n’agaciro k’ibyo akora.

Kuri Gahongayire, gushimira abo bantu ni kimwe mu byo ashaka gukora muri iki gitaramo, aho atazibanda gusa ku myaka amaze mu muziki, ahubwo azanibuka n’abagize uruhare mu gutuma akomeza kuwukora.

Nubwo avuga ko umuziki wamuhaye izina, akanahura n’ibihe bitari byoroshye, Gahongayire ashimangira ko kuwukora byamubereye intangiriro y’ubuzima bwe n’igice adashobora gutandukanya na we.

Ati “Umuziki wambereye intangiriro y’ubuzima bwanjye. Uyu munsi ndabikunze, ni igice cy’ubuzima bwanjye. Ndashima Nyogokuru wantoje inganzo.”

Mu myaka isaga 20 amaze aririmba, yagiye akora indirimbo zigaruka ku kwizera, ihumure, gushima Imana no gukomeza kwiringira Imana mu bihe by’ibigeragezo.

Avuga ko kimwe mu bintu bishimisha umutima we ari ukubona ko ubutumwa atanga binyuze mu ndirimbo bugera ku bantu, bukabafasha mu buzima bwabo no mu rugendo rwabo rwo kwizera.

Ati “Mu bibi no mu byiza nje gushima ibyiza nabonye. Mu ivugabutumwa ndashima ko ntigeze ndirimba ngo abantu batahe uko baje. Nabonye Imana ikora, kandi inzira z’Imana ni ibihumbi, Imana iracyakora cyane.”

Ni muri urwo rwego avuga ko gushima Imana atari igikorwa azakorera mu gitaramo kimwe gusa, ahubwo ko ari igitekerezo gishingiye ku byo yagiye abona mu buzima bwe no mu murimo wo kuririmba.

Igitaramo “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night” kizaba umwanya wo guhuza kwizihiza imyaka 40 y’amavuko n’urugendo rw’imyaka isaga 20 mu muziki, Aline Gahongayire agashimira Imana n’abantu bose bagiye bamuba hafi.

Abazacyitabira bazabanza kwakirirwa ku itapi itukura, bafate amafoto y’urwibutso, basangire ifunguro rya nimugoroba, hanyuma bataramirwe na Gahongayire aherekejwe n’itsinda ry’abacuranzi be.

Iki gitaramo kandi kizaba umwanya wo gusubiza amaso inyuma ku rugendo rwe, kuva ku mwana wigishijwe inganzo na Nyogokuru, ukaza gukura mu muziki, ukamenyekana, ugahura n’imbogamizi ariko ugakomeza gukora.

Gahongayire yavuze ko ateganya no gukora ibindi bitaramo bitandukanye, haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Ku bakunzi b’umuziki we, iki gitaramo kizaba umwanya wo kongera guhura n’indirimbo n’ubutumwa byamuhesheje umwanya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

Ku ruhande rwe, ni umwanya wo gushimira Imana ku byiza yabonye, atirengagije ibihe bikomeye byamwigishije gukomera no gukomeza urugendo.

Mu gihe hari abantu bafata imyaka bamaze mu kazi nk’igipimo cy’ibyo bagezeho, Aline Gahongayire we arashaka no kuyifata nk’umwanya wo kwibuka abamufashije, gushimira Imana no kongera kwiyemeza gukomeza gukoresha impano ye mu kugeza ubutumwa ku bandi.

Ni muri urwo rwego “Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night” itazaba igitaramo cyo kwizihiza imyaka gusa, ahubwo izaba n’umwanya wo guha agaciro urugendo rwose rwamugejeje kuri iyi ntambwe. 

Aline Gahongayire yavuze ko urugendo rw’imyaka irenga 20 amaze mu muziki rwamuhuje n’ibyishimo n’imbogamizi, ariko ibihe bikomeye anyuramo bikamukomeza. Yashimye Nyogokuru wamutoje inganzo, avuga ko umuziki wamubereye intangiriro y’ubuzima bwe


Aline Gahongayire yahishuye ko yigeze gutekereza kuva mu muziki, ariko Producer Ishimwe Clement akamubwira ngo agaruke

Uyu muhanzikazi agiye kwizihiza imyaka 40 y’amavuko n’isaga 20 mu muziki mu gitaramo Ndanyuzwe Thanksgiving Gala Night, kizaba ku wa 12 Ukuboza 2026 muri Kigali Serena Hotel


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...