Nizzo yamaze gufata indege asanga bagenzi be i Lagos muri ‘Gidi Culture Festival’

Imyidagaduro - 04/04/2015 3:59 PM
Share:

Umwanditsi:

Nizzo yamaze gufata indege asanga bagenzi be i Lagos muri ‘Gidi Culture Festival’

Mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa gatandatu nibwo Nizzo yafashe rutemikirere asanga bagezi be Safi Madiba na Humbe Jizzo i Lagos mu murwa mukuru wa Nigeria, aho Urban boys ari bamwe mu bahanzi bagomba kuririmba mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu iserukuramuco rya “Gidi Culture Festival ".

Ni nyuma y’uko Nizzo atabashije guhagurukana na bagenzi be ku mpamvu z’uburwayi bwari bumukomereye, dore ko bo bahagurutse i Kigali kuwa Kane w’icyumweru turimo dusoza, ubu bakaba baramaze kugera muri Nigeria.

Nk’uko uyu musore yabidutangarije ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Kanombe, yavuze ko yumva yagaruye intege nyuma yo kuva mu bitaro kuri uyu wa Gatanu, ndetse ngo yiteguye ko nyuma y’urugendo rw’amasaha agera kuri 7 mu ndege, aza gufatanya na bagenzi gutaramira abafana bari buze kuba bitabiriye iri serukiramuco.

Mu mafoto, Nizzo ku kibuga cy'indege yitegura kwerekeza i Lagos

Nizzo

Ku kibuga cy'indege, Nizzo aherekejwe n'inshuti ze

Nizzo

Social na Piano bari baherekeje Nizzo ku kibuga, uri ku ruhande rw'ibumuso ni Boston, umusore wambika Urban boys

nizzo

Producer Gilbert(wambaye umupira w'ubururu) na Prosper(Iburyo)nabo bari bamuherekeje

nizzo

Nizzo

Agiye yitwaje ibendera ry'igihugu nk'ishema rye k'umutima

NIZZO

Nizzo

Nizzo

Aimee Blueston(urimo ufata selfie) nawe yaherekeje Nizzo usanzwe amukuriye muri All Star Music crew

nizzo

nizzo

nizzo

nizzo

Nizzo

Nizzo arasezera inshuti zari zamuherekeje

Nizzo

nizzo

Nizzo aragana i Lagos

Safi Madiba na Humble Jizzo bahagurutse i Kigali kuwa Kane tariki 02 Mata 2015, bakaba bitegura kugaragara bahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco rya Gidi culture festival mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu mu mujyi wa Lagos. Uretse kuba bari bugaragare muri iri serukiramuco, aba bahanzi bashobora kongera gukorana indirimbo n'undi muhanzi wo mu gihugu cya Nigeria, ndetse bikaba bivugwa ko umushinga wayo watangiye, ariko umuhanzi bazayikorana akaba ataramenyekana.

UKAJ

Bagenzi be Safi Madiba na Humble Jizzo bamaze kuhagera


 

Nizeyimana Selemani
Photo/Jean Paul Nsanzabera


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...