Aba bombi basanzwe bazwi mu ngeri zitandukanye
z’imyidagaduro, ariko ubu barimo gutekereza guhuriza hamwe impano zabo mu
mushinga wa filime. Ni igitekerezo cyatangiye gufata isura, kuko
batagihagarariye ku kuba bifuza gukina muri filime imwe, ahubwo banatangiye
kwandika inkuru yayo.
Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, Queen Ringo na Nizzo
Kaboss basobanuye uko iki gitekerezo cyavutse, aho bageze mu kugitegura
n’imbogamizi bateganya guhura na zo mbere y’uko filime itangira gukorwa.
Nizzo, usanzwe ukunda gukina filime, yavuze ko hari ibyo ari
gutegura ku giti cye yizeye ko bizashimisha abantu bamukurikirana, ariko ko
kugira ngo abigereho akeneye ubufasha bw’abamushyigikira.
Yagaragaje ko hari igihe umuntu ashobora kuba afite igitekerezo
cyiza, ariko kugira ngo kigerweho bikamusaba ubufatanye n’abandi. Ni muri urwo
rwego yasabye abafana be n’abandi bashobora gushyigikira ibyo akora kugira
uruhare mu mishinga arimo gutegura.
Yagize ati: “Akenshi nta muntu uhita avuga ikintu ari
gutegura muri rusange, ariko ntabwo biza kurenza ibyumweru bitatu ntabaretse
icyo kintu turi gutegura, kubera ko n'ibintu bigomba kuntunga njyewe ubwanjye,
ikindi n'ibintu nzi neza ko bizashimisha abafana muri rusange bankunze ku giti
cyanjye, ntabwo ndi kuvuga nk'itsinda rya Urban Boys, ahubwo njye ubwanjye,
rero nkeneye ubufasha muri abo bantu bose.”
Ku bijyanye na filime bifuza gukorana, Queen yavuze ko nubwo
Nizzo akunda filime, gukora umushinga nk’uyu bisaba kubanza gusobanukirwa
n’imiterere y’inganda za sinema no kumenya ibikenewe kugira ngo filime ibe
nziza.
Yasobanuye ko igihe Nizzo yamugezagaho igitekerezo cyo
gukorana filime, yabanje kumwibutsa ko buri wese muri bo afite ubushobozi bwo
kuyobora inkuru binyuze mu gukina, ariko ko bagomba no gutekereza ku buryo
bazayikora ku rwego rwifuza.
Ati: “Ibyo uvuga n'ibyo nk'uko yabivuze asanzwe akora
umuziki, ibi bintu ntabwo yari azi aho biva n'aho bijya, kandi filime ni
ugukina, naravuze nti ntabwo twahita dukora filime aka kanya n'ubwo akunda
filime cyane. Na mbere y'uko hagira undi ubimbwira, we yabanje kumbwira ati
ariko wazaretse tugakora filime tugakina ndi umukinnyi w'imena, nawe uri
umukinnyi w'imena, ndamubwira nti rero birashoboka.”
Nizzo Kaboss na we yagaragaje ko gukina filime ari kimwe mu
bintu yifuza gukora mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, ashingiye ku kuba hari abandi
bahanzi mpuzamahanga bashoboye guhuza umuziki no gukina filime.
Yatanze urugero rwa 50 Cent na Chris Brown, bagiye
bagaragara mu mishinga ya sinema nubwo bazwi cyane mu muziki. Kuri we, kuba
umuhanzi ntibivuze ko umuntu agomba kugarukira mu kuririmba gusa, kuko impano
ishobora kumugeza no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi.
Yagize ati: “Nkunda filime cyane, nonese ntuzi ko 50 Cent
akora umuziki ariko akanakina filime, ni nako bimeze kuri Chris Brown, rero
nanjye nemerewe gukora ubuhanzi bwose burimo amafaranga, ariko umwanya wa
filime ntabwo uragera. Filime ndayikunda, twarabiganiriye, ariko filime numva
twakora, irasaba amafaranga menshi, kandi ntabwo abakire bari batangira
kwiyumva muri icyo kintu cyane. Kandi filime zitangiye kuboneka amafaranga,
ariko byanga byakunda bizakunda.”
Ibi bigaragaza ko kuri Nizzo, ikibazo atari ubushake bwo
gukina filime, ahubwo ari ugutegura umushinga ufite ubushobozi bwo kugera ku
rwego bifuza. Yemeza ko filime batekereza gukora isaba amafaranga menshi, ku
buryo kubona abafatanyabikorwa bazayitera inkunga ari imwe mu nkingi z’ingenzi
zizafasha igitekerezo cyabo kugera ku musaruro.
Queen Ringo na we yashimangiye ko ibiganiro byabo bitakiri
ku rwego rwo kurota gusa, kuko bamaze gutangira gukora ku nkuru izashingirwaho
mu kuyikora. Gusa, kugeza ubu, ntibarasoza kuyandika, ndetse baracyakeneye
ubufasha buzabafasha kubona ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.
Yagize ati: “Twaratangiye, ndetse hari icyo turi kubikoraho,
kandi turimo turandika ntabwo turasoza inkuru, icyo dukeneye ubu ni
ugushyigikirwa kugirango tubone amafaranga yo gukora iyi filime.”
Nizzo na Queen Ringo bahuriye kuri uyu mushinga mu gihe
umuziki na sinema ari inzego zishobora gufashanya mu kwagura impano z’abahanzi
no kugeza ibihangano ku bantu benshi.
Ariko kugira ngo filime yabo igere ku rwego mpuzamahanga
bifuza, bizasaba kurenga ku gitekerezo cyayo, bakuzuza inkuru, bakategura
uburyo bwo kuyikora kandi bakabona ubushobozi bujyanye n’intego bihaye.
Kuri ubu, icyizere bafite gishingiye ku kuba baratangiye kwandika inkuru yayo no kuba bombi bafite ubushake bwo kuyikina. Intambwe ikurikiyeho ni ukunoza uwo mushinga no kubona abafatanyabikorwa bazabafasha kuwugeza ku isoko rya sinema.

Queen Ringo yatangaje ko we na Nizzo Kaboss batangiye
kwandika inkuru ya filime bateganya gukorana, asaba abafatanyabikorwa kubafasha
kubona ubushobozi bw’amafaranga azatuma uyu mushinga ugerwaho
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIZZO NA QUEEN
VIDEO: Paul /InyaRwanda
