Nizzo na Queen batangiye kwandika inkuru ya filime bifuza gukora ku rwego mpuzamahanga - VIDEO

Imyidagaduro - 19/10/2026 7:49 AM
Share:

Umwanditsi:

Nizzo na Queen batangiye kwandika inkuru ya filime bifuza gukora ku rwego mpuzamahanga - VIDEO

Umuhanzi Nizzo Kaboss n’umukinnyi wa filime Queen Ringo batangiye urugendo rwo gutegura filime bifuza ko izagera ku rwego mpuzamahanga, ariko bakavuga ko kugira ngo uyu mushinga uve mu bitekerezo ujye mu bikorwa, bazakenera ishoramari rikomeye n’abafatanyabikorwa bazabafasha kuwushyira mu bikorwa.

Aba bombi basanzwe bazwi mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro, ariko ubu barimo gutekereza guhuriza hamwe impano zabo mu mushinga wa filime. Ni igitekerezo cyatangiye gufata isura, kuko batagihagarariye ku kuba bifuza gukina muri filime imwe, ahubwo banatangiye kwandika inkuru yayo.

Mu kiganiro bagiranye na InyaRwanda, Queen Ringo na Nizzo Kaboss basobanuye uko iki gitekerezo cyavutse, aho bageze mu kugitegura n’imbogamizi bateganya guhura na zo mbere y’uko filime itangira gukorwa.

Nizzo, usanzwe ukunda gukina filime, yavuze ko hari ibyo ari gutegura ku giti cye yizeye ko bizashimisha abantu bamukurikirana, ariko ko kugira ngo abigereho akeneye ubufasha bw’abamushyigikira.

Yagaragaje ko hari igihe umuntu ashobora kuba afite igitekerezo cyiza, ariko kugira ngo kigerweho bikamusaba ubufatanye n’abandi. Ni muri urwo rwego yasabye abafana be n’abandi bashobora gushyigikira ibyo akora kugira uruhare mu mishinga arimo gutegura.

Yagize ati: “Akenshi nta muntu uhita avuga ikintu ari gutegura muri rusange, ariko ntabwo biza kurenza ibyumweru bitatu ntabaretse icyo kintu turi gutegura, kubera ko n'ibintu bigomba kuntunga njyewe ubwanjye, ikindi n'ibintu nzi neza ko bizashimisha abafana muri rusange bankunze ku giti cyanjye, ntabwo ndi kuvuga nk'itsinda rya Urban Boys, ahubwo njye ubwanjye, rero nkeneye ubufasha muri abo bantu bose.”

Ku bijyanye na filime bifuza gukorana, Queen yavuze ko nubwo Nizzo akunda filime, gukora umushinga nk’uyu bisaba kubanza gusobanukirwa n’imiterere y’inganda za sinema no kumenya ibikenewe kugira ngo filime ibe nziza.

Yasobanuye ko igihe Nizzo yamugezagaho igitekerezo cyo gukorana filime, yabanje kumwibutsa ko buri wese muri bo afite ubushobozi bwo kuyobora inkuru binyuze mu gukina, ariko ko bagomba no gutekereza ku buryo bazayikora ku rwego rwifuza.

Ati: “Ibyo uvuga n'ibyo nk'uko yabivuze asanzwe akora umuziki, ibi bintu ntabwo yari azi aho biva n'aho bijya, kandi filime ni ugukina, naravuze nti ntabwo twahita dukora filime aka kanya n'ubwo akunda filime cyane. Na mbere y'uko hagira undi ubimbwira, we yabanje kumbwira ati ariko wazaretse tugakora filime tugakina ndi umukinnyi w'imena, nawe uri umukinnyi w'imena, ndamubwira nti rero birashoboka.”

Nizzo Kaboss na we yagaragaje ko gukina filime ari kimwe mu bintu yifuza gukora mu rugendo rwe rw’ubuhanzi, ashingiye ku kuba hari abandi bahanzi mpuzamahanga bashoboye guhuza umuziki no gukina filime.

Yatanze urugero rwa 50 Cent na Chris Brown, bagiye bagaragara mu mishinga ya sinema nubwo bazwi cyane mu muziki. Kuri we, kuba umuhanzi ntibivuze ko umuntu agomba kugarukira mu kuririmba gusa, kuko impano ishobora kumugeza no mu bindi bikorwa by’ubuhanzi.

Yagize ati: “Nkunda filime cyane, nonese ntuzi ko 50 Cent akora umuziki ariko akanakina filime, ni nako bimeze kuri Chris Brown, rero nanjye nemerewe gukora ubuhanzi bwose burimo amafaranga, ariko umwanya wa filime ntabwo uragera. Filime ndayikunda, twarabiganiriye, ariko filime numva twakora, irasaba amafaranga menshi, kandi ntabwo abakire bari batangira kwiyumva muri icyo kintu cyane. Kandi filime zitangiye kuboneka amafaranga, ariko byanga byakunda bizakunda.”

Ibi bigaragaza ko kuri Nizzo, ikibazo atari ubushake bwo gukina filime, ahubwo ari ugutegura umushinga ufite ubushobozi bwo kugera ku rwego bifuza. Yemeza ko filime batekereza gukora isaba amafaranga menshi, ku buryo kubona abafatanyabikorwa bazayitera inkunga ari imwe mu nkingi z’ingenzi zizafasha igitekerezo cyabo kugera ku musaruro.

Queen Ringo na we yashimangiye ko ibiganiro byabo bitakiri ku rwego rwo kurota gusa, kuko bamaze gutangira gukora ku nkuru izashingirwaho mu kuyikora. Gusa, kugeza ubu, ntibarasoza kuyandika, ndetse baracyakeneye ubufasha buzabafasha kubona ubushobozi bwo kuyishyira mu bikorwa.

Yagize ati: “Twaratangiye, ndetse hari icyo turi kubikoraho, kandi turimo turandika ntabwo turasoza inkuru, icyo dukeneye ubu ni ugushyigikirwa kugirango tubone amafaranga yo gukora iyi filime.”

Nizzo na Queen Ringo bahuriye kuri uyu mushinga mu gihe umuziki na sinema ari inzego zishobora gufashanya mu kwagura impano z’abahanzi no kugeza ibihangano ku bantu benshi.

Ariko kugira ngo filime yabo igere ku rwego mpuzamahanga bifuza, bizasaba kurenga ku gitekerezo cyayo, bakuzuza inkuru, bakategura uburyo bwo kuyikora kandi bakabona ubushobozi bujyanye n’intego bihaye.

Kuri ubu, icyizere bafite gishingiye ku kuba baratangiye kwandika inkuru yayo no kuba bombi bafite ubushake bwo kuyikina. Intambwe ikurikiyeho ni ukunoza uwo mushinga no kubona abafatanyabikorwa bazabafasha kuwugeza ku isoko rya sinema.

Queen Ringo yatangaje ko we na Nizzo Kaboss batangiye kwandika inkuru ya filime bateganya gukorana, asaba abafatanyabikorwa kubafasha kubona ubushobozi bw’amafaranga azatuma uyu mushinga ugerwaho

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NIZZO NA QUEEN


VIDEO: Paul /InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...