Uyu
muhanzi yabitangaje nyuma yo gutaramira mu Karere ka Karongi, mu gitaramo cya
MTN Iwacu Muzika Festival cyabereye ku kibuga cya Rubengera, aho yahuriye ku
rubyiniro n’abahanzi batandukanye ndetse na Bruce Melodie watumiwe nk’umuhanzi
w’umushyitsi.
Amalon
ni we wabimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro, ariko kuva ku ndirimbo ya mbere
kugeza ku ya nyuma, yagaragaje ko yari yiteguye guha ibyishimo abakunzi b’umuziki
bari bateraniye i Karongi.
Yafunguye
igitaramo aririmba indirimbo zirimo 'Impunzi', 'Karibu Nyumbani', 'Impanga',
'Byakubaho', 'Derila' na 'Ni Imana', mbere yo kugisoza n’indirimbo
'Nyirabasare' yahinduye isura y’iki gitaramo.
Ubwo
yatangiraga kuririmba iyi ndirimbo, imbaga yari yuzuye ku kibuga cya Rubengera
yahise ihaguruka, bamwe batangira kuyibyina mu buryo bwihariye, abandi
bayiririmbana na we ijambo ku rindi. Byabaye nk’aho igitaramo cyinjiye mu kindi
cyiciro, kuko buri wese yashakaga kugaragaza uko azi kubyina iyi ndirimbo.
Mu
minota ibiri gusa yari amaze ku rubyiniro, Amalon yahise akuramo ikote yari
yambaye, asigarana isengeri y’umweru, ibintu byarushijeho kuzamura
amarangamutima y’abari bitabiriye iki gitaramo.
Nyuma
yo gusoza indirimbo 'Impunzi', yashimiye abafana uburyo bamwakiriye, avuga ko
atari yiteze urwego rw’imbaraga n’urukundo bamugaragarije.
Nubwo
yamaze iminota 25 gusa ku rubyiniro, yavuyeho asize benshi bagikomeza kubyina
no kuririmba 'Nyirabasare', bigaragaza ko yari yanyuze imitima y’abari aho.
Album 'MVP' igiye
kujya hanze
Nyuma
y’igitaramo, Amalon yatangaje ko yamaze kurangiza Album ye nshya yise 'MVP',
iriho indirimbo 12, ndetse ko agiye gutangira kuyisohora buhoro buhoro, ubwo
azaba asoje ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival.
Yavuze
ko indirimbo 'Ni Imana' ari yo yabaye iya mbere isohotse kuri iyi Album, ndetse
ko kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo enye ziyigize.
Yagize
ati: "Buriya indirimbo 'Ni Imana' nayisohoye ari yo ndirimbo ya mbere kuri
Album yanjye. Mfite Album iriho indirimbo 12, ubu ngeze ku ndirimbo ya kane.
Nidusoza ibi bitaramo, ndahita nkomeza gusohora izisigaye. Album yitwa 'MVP'.
Yararangiye, ubu ngiye gutangira kuyisohora yose."
Uyu
muhanzi yavuze ko izina 'MVP' (Most Valuable Player) rifite ishingiro rikomeye
mu buzima bwe bw’umuziki, kuko rishingiye ku rugendo rwamuranze rwuzuyemo ibihe
byiza n’ibigoye.
Ati
"Nagize urugendo rurimo kuzamuka no kumanuka. Ariko kuba nkiri hano, ni
byo byatumye iyi Album nyita 'MVP' cyangwa se umukinnyi ukomeye."
Aya
magambo agaragaza ko Amalon atarebye gusa ku ntsinzi yagize, ahubwo
yanashingiye ku mbogamizi yanyuzemo zamufashije gukomera no gukomeza kwizera
inzozi ze.
Mu gihe abakunzi be bakomeje gutegereza kumva ibihangano bishya, Amalon agaragaza ko yinjira mu kindi cyiciro cy’umuziki we, aho ashaka kwereka abantu uruhande rushya rw’ubuhanzi bwe binyuze muri Album 'MVP', avuga ko izaba ishingiye ku nkuru y’urugendo rwe, kwihangana no kongera kwiyubaka.








KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA AMALON
KANDA HANO UREBE UKO AMALON YITWAYE KU RUBYINIRO
